Mu isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare ku rwego rw’Isi rikomeje kubera mu Rwanda, ku nshuro yaryo ya 5 yo kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, Abanyarwandakazi baribitabiriye muri 85 bo mu bihugu bitandukanye batangiye muri rusange, ntabwo babashije kubona amahirwe yo gusoza uko bikwiriye.
Muri iri siganwa ringana n’ibirometero 119,3 ryari ryatangiranye n’abakobwa 85 nk’uko bivuzwe haruguru, Umufaransakazi Gery Celia niwe watsindiye umudari wa Zahabu akoresheje amasaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26, akurikirwa na Chladonova Viktoria wo muri Slovakia yarushije amasegonda abiri, uwa gatatu aba Blasi Paula wo muri Espagne warushijwe amasegonda 12.

N’Ubwo bwose ariko abanyarwandakazi bari bitabiriye isiganwa, bagerageje guhatana mu buryo bugaragara, ntabwo babashije gusoza ku bipimo byabugenewe, bikaba byatumye basezererwa.
Muri make Abanyarwandakazi bari bane bitabiriye isiganwa, Ntakirutimana Martha yasezeye akiri mu gice cya gatandatu cy’isiganwa, Iragena Charlotte, akaba yari yahagaze ku gice cya kane.
Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla, bo bari bakomeje guhatana, cyakora nabo baza kuva mu irushanwa mu byiciro byo hagati mbere y’uko bagera ku birometero bya nyuma.
Irushanwa ryo ku nshuro yaryo ya gatanu, kimwe n’ayandi yose ryari Ishiraniro ku bahatanaga, bikaba byasabye buri wese gukoresha imbaraga zose afite, cyakora rikaba ryagiye rihindura isura mu birometero bya nyuma, aho abakinnyi bose bagendaga bashyiramo imbaraga bashaka kuyobora itsinda, gusa bagenzi babo bakabaca intege ubwo bahitaga bongera bakabafata.

Mu bakinnyi 85 bose batangiye irushanwa ryo mu mihanda itandukanye yo mu bice by’Umujyi wa Kigali, ryari rigenewe abakobwa batarengeje imyaka 23, abagera kuri 35 bonyine bangana na 41% nibo babashije gusoza, byumvikane ko 50 bose bangana na 59% baviriyemo mu nzira batagize amahirwe yo kugera ku murongo wa nyuma w’isiganwa muribo hakabamo Abanyarwadakazi 4 ari nabo rukumbi bari bitabiriye.
Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rikomeje kubera mu Rwanda, ni ku nshuro yaryo ya mbere ribereye ku mugabane w’Afurika.
Biteganyijwe ko ku munsi wa gatandatu w’irushanwa kuri uyu wa 26 Nzeri 2025 hazakorwa isiganwa ryo mu kivunge, hakaba hazifashishwa imihanda ya KCC-RDB ku Gishushu-MTN Nyarutarama-Mukabuga ka Nyarutarama-Kuzenguruka kuri Golf-Kuri SOS-MINAGRI-KABC-RIB Kimihurura-Mediheal-KuKabindi-KCC kuva Saa 6h00 kugeza Saa 16h45.




