Nyuma y’uko ku maradiyo, Televisiyo n’Imbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakayeho inkuru y’Uwitwa Chantal Muganga urega Uwari Minisitiri Ernest Nsabimana ko yamubeshye urukundo amubwira ko azamurongora akishakira undi, byamuviriyemo Ubumuga ngo n’Indwara zidakira, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakiriye ikirego cye, kuri uyu wa 24 nzeri 2025 rwanzuye ko nta shingiro gifite ko uwareze atsinzwe, akaba agomba kwishyura indishyi z’Akababaro z’uwo yaregaga kubera ko yamushoye mu manza.
Ni urubanza RC00224/2024/TGI/NYGE rwari rwarabaye mu minsi ishize mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,aho uwitwa Chantal Muganga yaregaga uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana kumubehya urukundo, bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe, bityo we n’Umwunganira bagasaba ko Urukiko rwategeka Nsabimana kuvuza uwo yateye ibikomere akamuha n’Indishyi z’Akababaro za 406,000,000 Frw

Muganga Chantal wareze Dr Nsabimana kumubeshya urukundo
Ku ruhande rw’Uregwa biciye ku Umwunganizi we mu by’amategeko Me Iyamuremye.. bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko bigambiriye kwica izina ry’Uregwa, bityo nabo bavuga ko baregeye gusebywa no gutesha agaciro basaba Indishyi ya Miliyoni 5 n’igihembo cy’Umwunganizi.
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2025, mu rukiko rwisumbuye rwaburanishije urubanza hasomwe Imyanzuro y’Imikirize yarwo, maze Umucamanza yisunze Ingingo z’Amategeko ndetse na zimwe mu ngero z’Imanza zagiye zicibwa n’urukiko rw’Ikirenga n’Urukuru zigaragaza ko uwagizweho Ingaruka n’Ibyamukorewe kandi ko urega agomba kuba afite Ibimenyetso bigaragaza icyaha aregera, Urukiko rwanzuye muri aya magambo :
Rwemeje ko Ikirego cyatanzwe na Muganga Chantal nta shingiro gifite.
Rwemeje ko Ikirego cya Nsabimana Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro.
Rutegetse Muganga Chantal guha Nsabimana Erinest 1,000,000 frw akubiyemo ayo gushorwa mu manza n’Igihembo cy’Avoka.
Rutegetse ko Ingwate y’Amagarama yatanzwe hinjizwa Ikirego ihwana n’Ibyakozwe mu rubanza.
Nyuma y’Imyanzuro y’Urukiko Muganga Chantal yatangaje ko atishimiye imkirize y’Urubanza yarezemo Ernest wamwangirije ubuzima nkana maze avuga ko agiye kujurira.
Agira ati “ ntabwo twishimiye Imikirize y’urubanza rwa none. Maze kumvikana n’Umunyamategeko wanjye ko tugomba kujurira. Ntabwo numva na gato aho urukiko rushingira ruvuga ko nta bimenyetso nagaragaje kandi ibyo twatanze byaragombaga gushingirwaho bihamya icyaha uwo nareze wanyangirije Ubuzima.”

Urukiko rwategetse ko Dr Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo ahabwa indishyi
Ku bimenyetso byose urega yari yatanze birimo guhinduka Ku ruhu, Agahinda gakabije, Umucamaznza avuga ko nta muganga wabyemeje, bityo ko n’amafaranga yo kwivuza ibihumbi 400 yaka Nsabimamna atagomba kuyahabwa ndetse n’Impozamarira ahubwo akaba ariwe ugomba kuziha uwo arega kuko ngo yamushoye mu manza.
Iknyamakuru Igisabo cyagerageje kuvugisha uruhande ruregwa ngo batangaze uko bakiriye imyanzuro y’urubanza baregwamo. maze Me Iyamuremye wunganira Dr Nsabimana Ernest ntiyabasha kwitaba.