Uko ETS KALINDA yo mu Karere ka Kamonyi ikomeje guteza imbere Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ibikora Kinyamwuga

admin
6 Min Read

Mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda hakomeje kuvugwa ko hari Amabuye y’Agaciro ahagije yacukurwa mu gihe kirekire, ETS Kalinda ikorera ibikorwa by’Ubucukuzi bw’Amabuye mu Karere ka Kamonyi, Ubuyobozi bwayo buvuga ko bari gukora mu buryo bugezweho bifashishije Imashini n’amakamyo manini, bityo bakaba barasezereye ibyo gukoresha Ipiki n’Ibitiyo.

Iyi ni Kampani Ubuyobozi bwayo buvuga ko imaze imyaka irenga 15 bakorera Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rukoma n’ahandi mu gihugu, bakaba bamaze kugira Uburambe mu buryo buhagije.

Ni Kampani ivuga ko  bamaze gusezerera Uburyo bwo gucukuza Amapiki, Utumashini duto two mu butaka hakaba hagezweho gusa gukoresha Imashini zitunganya imisozi ndetse n’Amakamyo Manini ya HOWO, ari nayo abafasha kugeza imicanga, Ubutaka n’amabuye ahabigenewe.

Umuyobozi wa ETS Kalinda Madame Rosine Mukayiranga, avuga ko bakataje cyane mu guteza imbere Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko bavuye mubyo bitaga INDANI, byo kwinjira mu musozi bakurikiye Umusaruro, bikaba byaroroshye, bakaba  iyo bamaze kumenya aho amabuye aherereye bifashishije Inzobere muri aka kazi, bakoresha Imashini zabigenewe, mu minsi mike bakaba bamaze kugaraza igikorwa.

Agira ati “Ubu byaroroshye muri kino gihe. Ubucukuzi bwacu tubukora neza twifashishije Imashini zitunganya Umusozi, tukanifashisha n’Imodoka nini zitunda umucanga ujya kuyungururwa kugira ngo haboneke Amabuye y’Agaciro yifuzwa, ndetse no gutunda itaka riba ridakenewe. Ibyo byose mu minsi ishize byari bigoranye, bikaba byaroroshye ku buryo Umusaruro twabonaga wanikubye Inshuro nyinshi ugereranyije.”

Umuyobozi wa ETS Kalinda Madame Rosine Mukayiranga

Avuga ko ubusanzwe umurimo w’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro iyo ukozwe neza, wungura nyirawo n’abandi bose baba bakorana  bakabibonamo inyungu.

Avuga ko kuba basigaye bakoresha  Amamashini n’Amakamyo ntacyo byahombejeho Abakozi babo bakoreshaga, bakaba ahubwo ngo barabongereye, bitewe ahanini n’uburyo bakenewe  mu gikorwa cyo kuronga no kuyungurura Umusaruro, bakaba baravuye kuri 250 bari bafite bagikora mu buryo busanzwe, ubu bakaba bamaze kuba 400.

Ku urundi ruhande avuga ko mu Urwego rwo kuzamura agace ka Kamonyi bakoreramo, bagerageza gukorana n’Inzego z’Ibanze neza ku buryo hari bamwe mu batishoboye batangirwa Ubwisungane mu kwivuza, hakaba hari n’imihanda ihuza imidugudu bagiye bagira uruhare mu kuyitunganya.

Ku birebana n’Abakozi, avuga ko bafite abarenga 400 bahembwa neza kandi bagahabwa ibigenerwa Umukozi byose.

Avuga kandi ko bagaburirwa neza  kugira ngo bajye bakora bafite Ingufu kandi iyo hari urwaye cyangwa se ugize ibyago agatabarwa.

Abarenga 400 bahembwa neza kandi bagahabwa ibigenerwa Umukozi byose.

Ku birebana na zimwe mu ngorane bahura nazo, avuga ko harimo kuba aho bakorera nta muriro w’Amashanyarazi uhari ku uburyo Mazutu na Essence bibahenda cyane.

Gusa bakishimirako Ubuyobozi bw’Akarere na REG ikibazo cyabo bakizi, bakaba bizeye badashidikanya ko bazabibafashwamo.

Ikindi avuga ni ikibazo cy’Abakunda kwitwikira ijoro bakaza kwiba Amabuye.

Avuga ko hari abantu bigize abanebwe bakanga gushaka akazi nk’abandi, bagahitamo gushaka kwiba ibyo batavunikiye. Yishimira ko Inzego zishinzwe Umutekano zibibafashamo iyo bazitabaje, hakaba ndetse hari n’abafunze.

Ibi Umuyobozi avuga kandi binagarukwaho na Mwizerwa Daniel Ushinzwe ubugenzuzi muri ETS Kalinda,  uvuga ko abakora ubwo bujura,  baza bitwajwe imihoro bagambiriye gutema ababarwanya  ku uburyo ari abantu barangwa n’urugomo rukabije, ari nayo mpamvu nawe ubwe  asaba inzego z’Umutekano,  gukomeza kujya baba hafi yabo uko babisanganywe.

Kimwe n’Umuyoobozi wa ETS Kalinda, Abakozi bagiye bafite Inshingano zitandukanye muri Kampani,  bishimira ko Ikigo bakorera kiri mu mikorere myiza kandi mishyashya ku uburyo biborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

En Patrick Niyomugabo, ni umuyobozi ushinzwe Tekinike no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi muri Kampani, avuga ko bifashishije Imashini za rutura n’Imodoka nini zigezweho, bahinduye imikorere yo Gucukura, aho kwinjira mu byo bitanga Indani, bamaze kubisezerera kugira ngo bagendane n’Uburyo bugezweho.

Agira ati “gukoresha uburyo busanzwe, byari bigoranye cyane ko byasabaga gucukuza Amapiki, abantu bakagorwa bikorera itaka n’umucanga, byashoboraga no kuba byateza Impfu n’Impanuka, ariko ubu Imashini ziradufasha kwihutisha akazi, abakozi nabo bakaba bataratakaje akazi ,aho kugirango  kagabanuke ahubwo kariyongereye n’ubwo hifashishwa izo mashini bwose, bakomeje gukenerwa nko kuronga no kuyungurura umucanga uvamo amabuye.

En Patrick Niyomugabo avuga ko bataye imbere mu buryo bwo gucukura amabuye

Damien Habumugisha Umuyobozi ushinzwe Ibidukikkije muri ETS Kalinda, avuga ko muri Kampani yabo, ibyo bakora byose banabivangamo  kwita no kubungabunga Ibidukikije.

Agira ati “Aha ubona hateye ibiti hose,  ni aho twari twaracukuye amabuye, ubwo twahasozaga rero  twegeranyije ubutaka, imisozi irasubirana duteraho ibiti. Na hariya mubona imashini ziri gusiza hagezweho, amabuye y’agaciro nashiramo, naho tuzahagenza gutya, ibyo bikaba bigendanye n’amabwiriza y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amabuye y’agaciro RMB, gisaba ibigo by’Ubucukuzi, gukora bisunze n’igikorwa cyo kurengera ibidukikije.”

Abakozi basanzwe nabo bishimira ko ETS KALINDA yabafashije kwiteza imbere

Damien Habumugisha Umuyobozi ushinzwe Ibidukikkije muri ETS Kalinda

Ets kalinda ifite abakozi barenga 400 bakora mu birombe bibiri binini bicukurwamo Koruta na Gasegereti.

Hafi ya bose bavuga ko ikigo bakorera, cyabahinduriye Ubuzima ku buryo abaje ari urubyiruko, benshi bamaze kubaka ingo zabo, bakaba bafite amatungo, bakanaba mu b’Imina byo Kugurizanya, izo nama zose zibafasha kwiteza imbere bakaba bazihabwa n’Ubuyobozi bwabobashima cyane, kubera ko bubahora hafi,kandi bukabaha n’ibyo bakeneye byose.

ETS Kalinda ni imwe mu bigo bikorera akazi ku ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi by’Intangarugero.

Ni Kampani iri gucukura mu buryo bugezweho kandi burengera ibidukikije kugira ngo abazavuka mu myaka iri imbere bazasange ubutaka butarabangamiwe bwarongeye gusubirana, ari nayo nama baha bagenzi babo bafite Ibigo nk’Ibyabo gukora ariko banazirikana kurengera Ibidukikije.

Imisozi icukurwamo aya mabuye itunganywa n’amamashini manini ndetse n’amakamyo

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *