Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare wasojwe Abanyarwanda batabonetse mu 10

admin
7 Min Read

Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare bwa mbere muri Afurika yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa 21 Nzeri 2025, ni irushanwa ku munsi waryo wa mbere ryasojwe umusuwisi kazi n’umubiligi ku rwego rw’abagabo, aribo begukanye intsinzi n’ibihembo bya mbere, abanyarwanda bakaba baje mu myanya yo hejuru ya 20.

Ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi “UCI” David Leppartient ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madame Nelly Mukazayire na Perezida wa Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Ndayishimiye Samson, bose bakaba bashimiye abagize uruhare rugaragara, kugira ngo igikorwa gitegurwe kandi gitangire neza. Bityo bakizera badashidikanya ko umusaruro uzavamo uzaba unogeye ndetse ukazashimwa n’Isi yose.

Perezida wa Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda Ndayishimiye Samson atanga ikaze ku banyacyubahiro n’abitabiriye irushanwa bose, avuga ko nka federasiyo y’u Rwanda bafatanyije na Leta, bamaze igihe kinini bitegura iryo rushanwa,  kugira ngo rizabashe gukorwa neza rizananogere  buri wese uzaryitabira.

Perezida wa Federasiyo y’Umukino w’amagare mu Rwanda Samson (ibumoso) yishimira ko isiganwa bariteguye neza

Agira ati ‘’Ikaze kuri buri wese. Ikaze mu Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’Umukino w’amagare, Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ni isiganwa ryateguranwe ubwitonzi ndetse n’ishyaka ryinshi n’inzego zibifitiye ububasha, tukaba tubizeza ko ritangiye kandi rikasozwa neza uko bikwiriye.”

Ku rundi ruhande, avuga ko abasore n’inkumi b’abanyarwanda bazitabira basabwe kuzitwara neza bagahesha ishema igihugu cyabo, basabwe kuzakina neza baharanira kugira ubunararibonye, bigira no kuri bagenzi babo bari kumwe, ibyo bikazabafasha kuzakomeza kwitwara neza no mu marushanwa yandi ari imbere.

Madame Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo, avuga ko bishimiye cyane ko ya tariki yakomeje gutegerezwa na benshi ishyize ikagera, bityo abazasiganwa bakaba bagomba gukoresha igihe cyabo neza ari nako baharanira gutsinda.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ubwo yatangiza Shampiyona y’Isi y’Amagare

Agira ati “Itariki irashyize irageze. Kuri uyu wa 21 Nzeri mu Rwanda hatengiye isiganwa mpuzamahanga ry’Umukino w’amagare, amateka ariyanditse, Isi yose ihanze amaso mu Rwanda. Turasaba abanyarwanda kwishimira iki gikorwa kibereye mu gihugu cyacu, Ni amahirwe. Ababishoboye bakazakurikirana isiganwa uko rizagenda, cyane ko umukino w’amagare ari n’umukino wujuje ibisabwa byose mushimisha abawureba.”

Avuga ko yizera adashidikanya ko icyumweru irushanwa rizamara, abanyarwanda bazaba bahungukiye byinshi, bityo asaba by’umwihariko abasore n’inkumi b’abanyarwanda bazarushanwa, no kuzarikuramo ubunararibonye buhagije, ari nabwo buzabafasha kuzajya batsinda andi marushanwa bazakomeza kwitabira.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi David Leppartient, ashimira cyane igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame, uburyo bafashije Isi yose gutegura neza irushanwa, yishimira uburyo abakinnyi baturutse impande n’impande zose z’Isi n’ababaherekeje bakiriwe by’intangarugero, bikaba bibafashije gutangirana irushanwa imbaraga ndetse buri wese yifitemo icyizere cyo gutahukana intsinzi.

Perezida wa UCI David Leppartient yashimiye Perezida Kagame ku bushake yagize kugira ngo irisiganwa ribere mu Rwanda by’umwihariko muri Afurika

Agira ati “U Rwanda ni igihugu cyiza, igihugu cy’amahoro, ari nayo mpamvu Isi yose yahisemo ko bakira iri rushanwa. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kubw’umusanzu n’ubwitange bagaragaje kuva mu itegurwa ry’ikigikorwa dutangiye none, tukizera ko rizasozwa neza kandi n’umusaruro ukazaba ushimishije uko byifuzwa na buri wese.”

Avuga ko abakinnyi batandukanye n’ababaherekeje bakiriwe neza mu Rwanda bikaba byabera n’abandi bose ku Isi kugira ngo n’undi wese wazakakira irushanwa azagendere ku budasa basanze mu Rwanda.

Umunsi wa mbere usojwe nta munyarwanda uje mu myanya ya mbere ariko icyizere kiracyahari

Ku isaha ya Saa Ine na 21 nibwo umukobwa wa mbere muri 44 bagombaga gutangira isiganwa yasohotse muri BK Arena, akaba ari umunyarwandakazi, maze bagenzi be bo mu bihugu bitandukanye bo ku Isi bagenda bakurikiraho umwe umwe, ku ntera ingana n’ibilometero 31.2, mu gihe kingana n’iminota 43 n’amasegonda 9 (43 Min 09”) nibyo Umusuwisikazi Marlen Reusser yakoresheje, asoza ari uwa mbere, akurikiwe na Anna Van der Breggeen, uwa gatatu aba Demi Vollering, bose bakaba baturuka mu gihugu cy’Ubuholandi, Umunyarwandakazi waje mu myanya ya mbere yabaye uwa 27 ari we Nirere Xaverine.

Mu cyiciro cy’abagabo cyatangiye mu masaha ya Saa Saba n’igice umwanya wa mbere waje kwegukanwa na Evenepoel Remco wo mu gihugu cy’Ububiligi, uwa kabiri aba VINEY Jay wo muri Austraria, uwa gatatu aba Van  WILDER Ilan wo mu gihugu cy’Ububiligi, mu gihe umunyarwanda yaje ku mwanya wa 25 ariwe Nsengiyumva Shemu.

Nsengiyumva Shemu ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere

Ni umukino w’amagare wari uryoheye ijisho, aho mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali abantu bari bakubise buzuye, baje kwihera ijisho no gushyigikira abanyarwanda bagenzi babo bitabiriye irushanwa.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare Ubuyobozi bwa UCI na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda bamurikiwe ku mugaragaro abana baturuka mu bihugu 35 barimo n’abanyarwanda “Dream Team, bamaze igihe bitoreza mu kigo cyabigenewe kiri mu Karere ka Musanze boherejwe m’Umwiherero mu Karere ka Bugesera.

Perezida wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda Samson avuga ko bitezweho umusaruro mu bihe biri imbere kuko bari gutozwa n’inzobere mu kwigisha ibigendanye n’umukino w’amagare, bityo kuba bakiri bato, bakazazamuka bazi neza ibyo bize bazagere ikirenge mu cya bakuru babo bazi neza igare.

Isiganwa ry’umukino mpuzamahanga ry’umukino w’amagare ryatangiye mu Rwanda, ni ubwa mbere ribereye ku mugabane wa Afurika, abaryitabiriye bakaba bishimira uburyo u Rwanda rwabashije kuritegura neza, bakishimira n’uburyo bakiriwe, ari nabyo bibahesha icyizere cyo kuzitwara neza mu irushanwa rizamara icyumweru cyose.

Abana bitezweho kuzazamura impano mu gutwara igare mu myaka iri mbere
Umubiligi Remco Evenepoel (hagati) yegukana Individual Time Trial, ya Shampiyona y’Isi ya 2025, aho abakinnyi basiganwa habarwa ibihe byabo
Umusuwisi Marlen Reusser niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe habarwa kugiti cy’umuntu, Individual Time Trial, mu bagore
David Leppartient Perezida wa UCI, Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwacy Ndayishimiye Samson bakurikiye itangizwa ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *