Nta Guma Mu Rugo ihari kubera amagare “Afande Rutikanga n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali”

admin
5 Min Read

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2025 hagamijwe ahanini gusobanura ibigendanye n’itangira rya Shampiyona mpuzamahanga y’umukino w’amagare riratangira kuri uyu wa 21 Nzeri 2025, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta muntu ubujijwe gukora ibikorwa bye byunguka ko kuba abana bazigira mu rugo ari ukugira ngo batazabangamirwa mu ngendo nzabo, bityo abantu bahamagarirwa kuza kogeza no kwamamaza abazaba basiganwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel avuga ko ntawe utakwishimira kuba u Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rwakiriye isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare, bityo uwavuga ko abaturage bazaba bashyizwe muri guma mu rugo ko kwaba ari ukwigiza nkana mu gihe ahubwo abantu bose bahamagariwe kuza gukurikirana ari benshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel

Agira ati “Ni igikorwa cyateguwe n’inzego zose zibishinzwe, uretse ibice bizajya biberamo isiganwa mu buryo bugaragara, nka Remera, Kicukiro Nyanza, ahandi hasigaye abantu bazaba bakora ibikorwa byabo nta nkomyi kandi n’ahazabera isiganwa ntawahagaritse ibihakorerwa cyane ko n’amasaha yo gufunga yongerewe kugeza Saa Kumi za mu gitondo.”

Kimwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Rutikanga Boniface avuga ko batangarije abanyarwanda n’abanyamahanga ko umutekano w’abantu uzaba ucunzwe neza haba kubazaba basiganwa, ababaherekeje n’abazakurikirana anasiganwa bose.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Rutikanga Boniface

Agira ati “Abantu bizere ko Polisi y’igihugu ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano ko byateguwe neza ku buryo isiganwa rizatangira rikanasozwa neza uko biteganyijwe.”

Avuga ko ntabagomba guterwa impungenge no kuba hari imwe mu mihanda izaba ifunze kuko hari ibindi bice bitazacamo isiganwa nk’igice cy’umujyi wo hejuru ya Ste Famille, igice cya Muhima, Nyamirambo, Gikondo n’ahandi henshi, bityo abantu bakaba bagomba kwirinda abakwiza ibihuha ngo abantu babujijwe kugenda kandi bahamagarirwa kuza gushyigikira ari benshi.

Ku rundi ruhande abayobozi bavuga ko nta muturage uzahutazwa nabo bakaba basabwe kurangwa n’ituze no kwirinda gushaka guca ahabujijwe hagenewe abasiganwa gusa.

Umuyibozi wa Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Ndayishimiye Samson, avuga ko mu ikipe y’Igihugu biteguye neza amarushanwa bakaba barahaye ubutumwa abasore n’inkumi bahagarariye u Rwanda kuzitwara neza bakimana igihugu cyabo bakizanira imidari mu byiciro bitandukanye.

Ndayishimiye Samson, Perezida wa Ferwacy yemeje ko Abanyarwanda bazitwara neza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera ku mugabane w’Afurika bwa mbere byumwihariko mu Rwanda

Agira ati “Twariteguye ku buryo buhagije igisagaye kikaba ari ugutwara igare tukereka bagenzi bacu baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ko dushoboye. Twaganirije mu buryo buhagije abagiye mu isiganwa tubasaba kuzitwara neza kuva batangiye kugeza basoje. Twababwiye amahirwe bafite yo gukinira mu gihugu cyabo tubasaba kutazapfusha ubusa ayo mahiwe bakegukana imyanya ya mbere.”

Minisitiri wa Siporo Madame Nelly Mukazayire avuga ko mu muco mwiza abanyarwanda basanganwe wo kwakirana yombi ababagana kuzafata neza abashyitsi bagiye kumara iminsi irenga 10 mu Rwanda bityo akangurira abanya mahoteli, Resitora, ibigo bitwara abagenzi, n’abashinzwe ubukerarugendo kuzafata iya mbere mukubakundisha ibyiza bitatse u Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire mu kiganiro n’itangazamakuru

Agira ati “Ni byiza ko tugaragaza umuco mwiza dusanganywe wo kwakira neza abatugana. Uyu munsi Isi yose ihanze amaso mu Rwanda kubera ibihangange mpuzamahanga mu mukino w’amagare bahateraniye. Dufite abazasiganwa barenga 900 n’ababaherekeje bagera mu bihumbi 10, aba bose bazarya, banywe baryame mu mahoteli yo mu Rwanda tukizera tudashidikanya bazasiga byinshi bizanira inyungu abanyarwanda.”

Isiganwa mpuzamahanga rigiye kubera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ribereye ku mugabane w’Afurika, abanyarwanda barasabwa kuzitwara neza. Ni isiganwa rizatangira kuwa 21 Nzeri, rigasozwa kuwa 28 Nzeri 2025. Abatazabasha kugera aho amarushanwa azabera ubuyobozi bukaba bubizeza ko bazabikurikiranira kuri Radiyo na Television no kuzindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Itangazo rigendanye rya Polisi rigendanye n’isiganwa mpuzamahanga ry ‘amagare mu Rwanda
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro kigaruka ku myiteguro rya Shampiyona y’amagare ku Isi aho igeze

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *