Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana, uyu ashinjwa n’umukobwa uvuga ko bakundanye amwizeza kuzamugira umugore, nyamara birangira yishakiye undi. Nyiri ukurega akavuga ko uko kubeshywa, byamugizeho ingaruka zirimo n’uburwayi budakira.
Ni urubanza rwabereye benshi urujijo, cyane ko hari abavugaga ko bibabereye ubwa mbere kumva ibirego bishinja uwabeshye undi ibitangaza by’urukundo akaza kumwisubirana, mu gihe undi yari yamaze kumwiyegurira wese.
Uko ikirego giteye
Muganga Chantal avuga ko Dr Ernest Nsabimana, bakundanye bakiri abakene, bakaba bari bageze mu myaka y’ubukure ahagana muri 2010.

Muganga Chantal ushinja Dr Ernest Nsabimana kumukinishiriza Ubuzima amwizeza urukundo
Nyuma ngo baje kumvikana ko bagomba kubana, bakabanza cyakora guca m’Umurenge, noneho ibigendanye n’indi mihango bikazaza nyuma.
Uko ari babiri babyumvikanye gutyo, Chantal abimenyesha n’ababyeyi bidatinze cyakora, yumva ko umusore yaba yishakiye undi utariwe, agenda atanamubwiye impamvu, mu gihe yari yaramaze kumwitegura, kubera iyo ntimba amuteye, bimuviramo uburwayi burimo agahinda gakabije, umuvuduko w’amaraso, guhinduka ku ibara ry’uruhu, ku buryo muganga yamaze kwemeza ko atabonye ubuvuzi bwa vuba no gupfa yapfa.
Muganga Chantal, arega Dr Nsabimana, amushinja kuba yaramwangirije urukundo n’ubuzima bwe, ubwo yamwizezaga ibitangaza, byatumye nta wundi musore akunda mu buzima bwe, kubera kutamenya ko harimo no kumubeshya, bityo agasaba ko urukiko rwategeka uwo arega, kumuvuza ingaruka n’ibikomere byatewe n’ibibazo yamusigiye, akamuha n’indishyi z’akababaro.
Avuga ko nyuma yo kumusiga mu rukundo agashaka undi mugore, ngo yaje kuba umuntu ukomeye muri Leta, agerageje kumusanga ngo amufashe mu burwayi yatewe n’ibihe bagiranye ntiyamwakira, anamuboroka muri Telefoni, yajya amuhamagara ntibikunde kugeza uyu munsi.
Ibi byose ngo biri mu byo ashingiraho yisunga Ubutabera, kugira ngo bumufashe kurenganurwa, avuzwe n’uwamuhemukiye.

Kubera Ingaruka z’Uburwayi yagize uruhu rw’Umubiri rwahinduye ibara arifuza kuvuzwa n’ uwamuhemukiye
Uregwa, ntabwo yitabye iburanisha, gusa ahagararirwa n’umwunganizi mu by’amategeko Me Iyamuremye Maurice.
Me Iyamuremye avuga ko ibyo umukiliya we aregwa, yumva nta shingiro bifite. Bityo asaba Urukiko kudaha agaciro ibimuvugwaho, akavuga ari ibigamije kumutesha agaciro no kumwambika isura itari iye.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iburanisha ritamaze akanya, Muganga Chantal avuga ko yareze Dr Ernest Nsabimana amushinja kumwicira ubuzima, bityo akaba asaba kuvuzwa ibikomere yamuteye, agahabwa n’indishyi z’akababaro zo kuba atarigeze ashaka umugabo kubera we.
Agira ati “Dr Ernest yarampemukiye cyane. Twakundanye twese dukennye. Twumvikana ko tuzabana mu buryo buciriritse tugasezerana ku murenge, amikoro yazaboneka, tugakurikizaho n’indi mihango yo gusaba no gukwa ndetse n’iby’Idini. Ntabwo rero namenye icyamuhinduye, kuko bidatinze numvise ko yazanye umugore, abikora atambwiye, ngo yumve byibura uko mbyakira. Ibyo bibi yankoreye byatumye ngwa muri koma, ndetse mbikurizamo n’uburwayi bwambayeho karande, ku buryo Muganga wansuzumye yanyandikiye imiti irengeje ibihumbi 400 y’u Rwanda.”
Avuga ko icyamuteye kugana Ubutabera, ari uko abwizeye kugira ngo bumurenganure, cyane ko atiyumvisha na gato, uburyo umuntu muzima yahemukira uwo yijeje urukundo nta gahato imyaka itanu igashira, akamubuza gushaka ngo namutegereze, ntagire abandi aha urukundo, akarinda ubwo agira imyaka afite adashinze urugo, bitewe n’ubuhemu yagiriwe n’uwo wamwijeje ibidashoboka, bikamuviramo uburwayi budakira.
Uwunganira Muganga Chantal mu by’amategeko ashimangira ko umukiliya we yarenganyijwe
Me Butare Godfrey wunganira Muganga Chantal avuga ko umukiliya we yahuye n’ibibazo bikomeye yatewe n’uwamwijeje urukundo akamwiyegurira wese, nyamara bikaza kugaragara ko yamubeshyaga ubwo yashakaga undi utariwe. Bityo ingaruka zavutse kuwo yabeshye zirimo uburwayi bukomeye akaba agomba kuzirengera.
Agira ati “Iki kirego gifite ishingiro kandi ntabwo ari gishyashya mu manza mbonezamubano nk’uko abantu bashobora kwibeshya. Bisanzwe bibaho ko ikibi cyose umuntu akoreye undi, kikamuviramo ingaruka ku buzima bwe, nk’izo Chantal yahuye nazo ko nta kabuza agomba kubibazwa.”
Me Butare, avuga ko mu mategeko yo mugihe cy’Umwami no mu Bukoloni, amategeko yahanaga uwagiriye nabi mugenzi we abicishije mu rukundo, akaba yaragombaga kubihanirwa by’intangarugero gusa n’ubwo ngo bitakigaragara mu mategeko mashya, ntawe ugomba gukinisha ubuzima bwa mugenzi we uko yishakiye.
Kubera izo mpamvu akizera ko mu bushishozi bw’urukiko, bazarenganura Muganga Chantal, cyane ko kuba ntacyo akibasha kwikorera, bitewe ahanini n’umuvuduko w’amaraso n’agahinda gakabije, byose yatewe n’uwamwiciye ubuto bwe, amategeko akaba agomba kubimuhamya akita kuwo yahemukiye, akamuvuza, akanamuha indishyi z’akababaro.
Ku rundi ruhande avuga ko hakagombye kuvaho umuco wo kudahana, kugira ngo ingeso zadutse muri kino gihe zo kwizeza umuntu urukundo udafite, haba ku bakobwa cyangwa se ku basore, ngo zicike bye kuba akamenyero, aho umuntu yizeza abarenga umwe urukundo, bamara kurumuha akabacika, akarujyana ahandi.
Uregwa ntabwo yagaragaye mu rukiko
Uregwa ariwe Dr Ernest Nsabimana, ntabwo yabashije kwitaba urukiko ngo yisobanure kubyo ashinjwa gusa yahagarariwe n’umwuganizi we mu by’amategeko ariwe Me Iyamuremye Maurice.

Dr Ernest Nsabimana usabwa n’uwo yahemukiye kumuvuza
Me Butare, wunganira urega, abajijwe niba kutitaba, bitaba harimo gutinya kwisobanura ku byo ashinjwa n’uwo yabeshye urukundo, avuga ko guhagararirwa mu rukiko byemewe mu gihe yaba atabonetse.
Gusa ngo byari kuba byiza iyo aboneka, akizera adashidikanya ko urukiko ruzasuzumana ubushishozi ibyifuzo n’ibimenyetso bagaragaje urengana akarenganurwa.
Ikinyamakuru IGISABO cyagerageje kuvugisha Dr Ernest Nsabimana mu minsi itatu mbere y’uko urubanza ruba, cyakora inshuro zose yahamagawe ntiyabasha kwitaba ndetse n’ubutumwa bwanditse ntiyabusubiza.
Ikibazo cy’abasore cyangwa se inkumi babeshya bagenzi babo iby’urukundo, gikomeje kugaragara kandi kiragenda gifata intera nk’uko abaganiriye n’ikinyamakuru IGISABO babigarukaho.
Bavuga ko niba hadashyizweho amategeko abihana inzira zikigendwa, nta kabuza gutendeka no kugirwaho ingaruka nabyo bizakomeza kwiyongera.
Ku rundi ruhande, bakavuga ko Chantal afite ukuri mubyo aregera, cyane ko kuba yari yihebeye uwamwijeje urukundo, akaza kwishakira undi ntacyo abimubwiyeho, bikamuviraho n’uburwayi bwa karande, amategeko ngo azamurengere.
Muganga Chantal nawe, avuga ko kubera ibyamubayeho, asaba uwabishobora wese, kumubonera ubufasha bwo kwivuza, yazakira akaba yazashaka ubushobozi bwo kubaka ikigo cyajya cyakira, kikanatanga inama kubahungabanyijwe n’ibibazo by’urukundo bisa n’ibyo yahuye nabyo.



Imiti yandikiwe nta bushobozi bwo kuyishyura afite
IGISABO