Tariki ya 15 Nzeri 2025 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko itishimiye kandi yamaganye umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ku wa 11 Nzeri 2025 ku bijyanye n’ibirego birebana na Ingabire Victoire (2025/2861(RSP)).
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yibukije ko atari ubwa mbere iyo nteko ishyiraho imyanzuro ishingiye ku makuru adafite ishingiro, kuko mu mwaka wa 2016 yari yarafashe undi mwanzuro usa n’uyu (2016/2910 (RSP)), nawo ikaba yarawamaganye.

Mu itangazo ryayo, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ko igihugu cy’u Rwanda ari Leta yigenga, ifite ubusugire, demokarasi kandi igendera ku mategeko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Yongeye kwibutsa ko nta nteko mpuzamahanga yemerewe kwivanga mu miyoborere y’igihugu, kuko binyuranye n’amahame mpuzamahanga n’Amasezerano Mpuzamahanga ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.
Inteko Ishinga Amategeko kandi yagaragaje ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwa politiki, aho imitwe yose yujuje ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora nta nkomyi. Yanibukije ko ubucamanza ari bwo murinzi w’uburenganzira bwa muntu, bukaba bukora mu bwisanzure bwabwo, bwubahiriza Itegeko Nshinga, amategeko n’amahame mpuzamahanga.
Ikibazo cya Ingabire Victoire
Inteko yagarutse ku kuba Ingabire Victoire yarigeze guhamwa n’ibyaha bitandukanye, nyuma akababarirwa na Perezida wa Repubulika agafungurwa, ariko kuri ubu akaba yongeye kugaragara mu nzego z’ubutabera kubera ibindi byaha akekwaho.
Ku bw’iyo mpamvu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ikomeje kugaragaza kwivanga mu mikorere y’ubutabera, bigahabanye n’amahame y’ubwigenge bw’ubucamanza n’aya demokarasi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanenze imvugo n’imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ishingiye ku makuru abogamye kandi agorekwa n’abanyapolitiki bafitiye u Rwanda urwango, bagamije gusenya isura y’igihugu, inzego zacyo za demokarasi, n’iterambere ryagezweho.
Gusaba Kubahiriza Amahame y’Ubufatanye
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye ko mu mikoranire hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hakubahirizwa amahame y’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano, ikanenga imikorere itubahirije ayo mahame igaragara muri uwo mwanzuro.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ko uyu mwanzuro uzashyikirizwa: Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’umutekano, Inama y’Ubumwe bw’Uburayi, Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ubwayo.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasoje ishimangira ko izakomeza kurengera ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’inzego, n’agaciro k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kandi ikamagana buri gihe ibikorwa byo kwivanga mu miyoborere yabwo.
Noel Mporebuke