Ababyeyi bo mu bihugu bisaga 40 bifuje kurerera muri Mother Mary Internationan School Complex bamaze guhabwa ikaze

admin
6 Min Read

Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2025-2026 muri Mother Mary International School Complex ryabaye kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, Abarezi, n’ubuyobozi bw’ishuri, bavuga ko biteguye mu buryo buhagije itangira ry’abana babo, abana nabo bavuga ko baruhutse neza bakaba baje  biteguye kwiga bagatsinda neza uko babisanganywe.

Ahagana Saa Moya za mu gitondo, umurongo w’imodoka zitabarika wari wamaze gukikiza ikigo cy’ishuri, abana ari urujya n’uruza banyuranamo, bigaragara ko bari banyotewe no gusubukura amasomo mu gihe cy’amezi abiri bamaze baruhuka.

Abanyeshuri bari bakubise buzuye baje gutangira umwaka w’amashuri wa 2025-2026

Umuyobozi ushinzwe ubujyanama kubigendanye n’imari n’imikoreshereze yawo Didace Munyaribanje, avuga ko batangiye neza umwaka mushya, cyane ko babyiteguye bahugura abarimu kuri Porogarame nshya zigamije ahanini gushyigikira ireme ry’Uburezi, bakaba barafashije abana kwidagadura mu biruhuko bakina imikino itandukanye harimo n’uwo koga.

Agira ati “Dutangiye umwaka neza w’amashuri 2025-2026 kandi twaranawiteguye bihagije. Ikindi twishimira ni uko abanyeshuri twareraga umwaka ushize hafi ya bose  bagarutse, abashya nabo bakaba ari benshi barimo n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku Isi, bikaba ari ibyo gushimirwa na buri wese cyane ko byerekana ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, Mother Mary ikaba ikomeje kuba ikiraro mpuzamahanga yigisha abana baturuka ku Isi yose, bakarangiza bamaze no kumenya umuco w’Abanyarwanda tugenderaho.”

Munyaribanje Didas Umujyanama mu bigendanye n’Imari muri Mother Mary International School Complex

Bwana Didas asaba akomeje, ababyeyi bashobora kuba batamenye neza ko muri Mother Mary amasomo yatangiye ku wa 01 Nzeri, kwihutira kuzana abana babo, kugira ngo imyanya itazava aho ibashirana bakagira uwo barenganya.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Mother Mary “DOS”, akaba n’Umuyobozi w’ishuri w’umusigire Jean Damascène Baziruwihoreye, avuga ko batangiranye abana benshi kandi ko bakomeje kwiyongera, agahamya adashidikanya ko umubare wabo uzaba mwinshi kurushaho agereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’uburyo ababyeyi baza kwandikisha abana, bari gukomeza kuza batanguranwa n’igihe, kugira ngo imyanya itava aho ibashirana.

Agira ati ”Kwitegura kwakira abana mu mwaka mushya, twabikoranye umwete n’umurava. Ibyo twabikoze tuvugurura ibyumba by’amashuri birushaho kuba bigari binafite isuku ihagije. Ikindi twavuga ni uko mu minsi mike, ishuri rishya ry’amagorofa atanu, rigomba kuzunganira  ibyumba bihasanzwe byanavuguruwe, naryo ryamaze kuzura mu minsi mike rikazifashishwa, ku buryo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 500.”

Jean Damascene Baziruwihoreye Umuyobozi w’amasomo akaba n’Umuyobozi w’Umusigire

Kimwe n’abandi bayobozi, uyu nawe asaba ababyeyi babishoboye, kuzana abana muri Mother Mary ari benshi, kugira ngo ireme ry’Uburezi risanzwe rihabwa abahiga nabo ribagereho, maze nabo nibamara gucengerwa,  mu bihe bitaha nabo bazabisangize abandi.

“Kurikira hano urebe uko byari byifashe mu buryo bw’amashusho” :

Abanyeshuri bishimiye ko bakiriwe neza bakaba biteguye gutsinda amasomo uko babisanganywe

Abanyeshuri bo mu ngeri zitandukanye bararerwa muri Mother Mary International School Complex, bishimira ko ababyeyi babo babahitiyemo ikigo kigendanye n’ibihe Isi ya none igezemo, bityo bagahamya badashidikanya ko uburyo bakuru babo bagiye barangiza imbere yabo, bakaba barabashije gukomeza muri za Kaminuza zikomeye zo ku Isi, nabo ngo bakaba bazabiharanira, bagamije kugera ikirenge mu cyabo.

Kirezi Nkubana Marie Merci ahagarariye bagenzi be, ageze mu mwaka wa nyuma avuga ko muri Mother Mary, yizera adashidikanya ko azahakura impamba izagena ubuzima bwe mugihe kiri imbere, bitewe ahanini n’uburyo bigishwa neza n’abarimu b’abahanga bafite ubunararibonye buhagije, akarusho bakaba ngo bafite Ubuyobozi bwiza bubafasha muri byose bakeneye, bubaha n’inama mu buryo butandukanye.

Kirezi Nkubana Marie Merci uhagarariye bagenzi be

Agira ati “Mother Mary, ni ikigo cy’intangarugero. Turashimra ababyeyi bacu baduhitiyemo neza ikigo kirangwa n’indagagaciro za Gikristu, ku buryo abana barangwa n’ubwenge n’imico myiza. Hari benshi muri bagenzi bacu bagiye basoza hano, bakaba baratubereye urugero rwiza cyane ko hafi ya bose bari abahanga barize barasoza, muri bino bihe bafite imirimo ikomeye mu gihugu no hanze yacyo. Uyu mwaka rero natwe tugiye kwiga kurushaho, kugira ngo tuzabashe kugira imbere heza. Turasaba Ababyeyi bafite abana bakaba bafite ubushobozi kubazana hano , bakivomera ubwenge ku isoko idakama muri Mother Mary.”

Avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa bibaho ishuri ryabo, akazajya arushaho no kuharangira abandi, kugira ngo hato hatazagira ucikanwa n’ibyiza biboneka muri Mother Mary akitwaza ko atabimenye.

Kimwe na mugenzi we, Ngarambe Raphael ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 11 avuga ko we na bagenzi be, nabo bishimiye cyane kuba biga mu kigo cy’intangarugero mu Rwanda, ikigo gifata neza abana bahiga, ari nacyo gituma ababyeyi bose barimo n’abanyamahanga bakomeje kuhagana ari benshi.

Ngarambe Raphael arishimira ko yiga mu kigo cy’intangarugero

Mother Mary International School Complex, ni rimwe mu mashuri agezweho mu Rwanda, ikaba yigisha muri Porogarame y’Abongereza ya Cambridge ndetse n’iy’Abafaransa, ikaba ifie irerero “Crèche”, amashuri y’Inshuke “Nursery “, amashuri abanza “Primary” n’amashuri yisumbuye “Secondary”.

Ni ishuri kandi rifite uburambe bw’imyaka isaga 20 ritanga Uburezi ku bana b’u Rwanda ndetse n’Abanyamahanga.

Ubuyobozi bwaryo buvuga ko uyu mwaka wa 2025-2026 bakiriye abanyamahanga baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku isi, bakaba baraje  kuvoma ku bumenyi butangwa n’iri ishuri, cyane ko abaharangaza benshi, bahita berekeza muri za Kaminuza zikomeye zo mu bihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ahandi.

Ni ikigo kirangwa n’indangagaciro za Gikirisitu kikagira intego igira iti “UBUREZI BUZIRA INENGE.”

Ikigo gishya cya Mother Mary International School Complex kigizwe n’amagorofa atanu

N. Edouard

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *