Nyarugenge: Umuturage akomeje kubuzwa uburenganzira ku mutungo we

admin
6 Min Read

Mu minsi ishize Ikinyamakuru IGISABO cyabagejejeho uko umuturage yasenyewe akirukanwa n’Umujyi wa Kigali Stock yaramaranye imyaka irenga 10 yakwimukira i Kanyinya mu Kibanza cye nabwo bakamusenyera, ibivugwa n’abaturanyi be, ni uko ngo kuwa 29 Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali wohereje imashini isenya n’inzu y’umuzamu.

Aya ni amakuru agarukwaho n’abaturanyi b’uyu muturage ufite ikibanza cya hegitari zirenga ebyiri mu Murenge wa Kanyinya yimuriyemo imyaka acuruza yari amaze kubura aho ayishyira nyuma yo gusenyerwa Nyabugogo, nyamara Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge ntibamuha akanya aho yari atunganyije ngo ayihabike by’agateganyo barahasenye, mu gushaka ahandi yimukira hari ibikoresho bike byasigaye harimo n’imashini yumutsa imyaka byasigaye bicunzwe n’umuzamu ngo bitangirika none inzu yugamagamo izuba n’imvura yamaze gusenywa.

UKO IKIBAZO GITEYE

Mu kiganiro cyatambutse kuri Television ya IGISABO abanyamakuru bashingiye ku buhamya bahawe na bamwe mu bacuruzi bakorera hafi yaho uyu muturage we na bagenzi be basenyewe kubera ikibazo cy’imbago z’igishanga ndetse n’abatuye hafi yaho yimuriye imyaka ye i Kanyinya mu Kibanza cye, bose bahamije ko Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge batigeze bamuha akanya na gato uyu rwiyemezamirimo nyuma yo kumenyesha Umurenge ko yagiye kuba ashinze amabati yo kwaturiramo iyo myaka yangirikaga, aho kumutega amatwi bihutira gusenya, mu gihe yari yanditse ibaruwa nyinshi asobanura ikibazo cye, agashyikiriza kopi inzego zose bireba, aho kumutega amatwi arasenyerwa.

Umwe muri bo agira ati “Aka ni akarengane katavugwa mugenzi wacu ari gukorerwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge kuko kuba yarasenyewe, aho yakoreye imyaka irenga 10 yishyura imisoro yose, yagombaga guhabwa umwanya uhagije akabika imyaka ye yitonze mu kibanza cye, nyuma yamara kubona sitoki zabigenewe akabikamo none bihutiye kumusenyera ibintu twe twafashe nko kumuhima.”

Undi utuye hafi y’ikibanza yimuriyemo imyaka bagahita bamusenyera ati “Niba atari ugushaka guhima uyu muturage kuki batamuretse ngo yisanzure mu kibanza cye afitiye ibyangombwa, imyaka ye ntiyangirike koko? Ibi nibyo by’umuturage ku isonga bahora batwigisha? Niba umuturage yarahunitse ibishyimbo, ibigori n’amasaka bituma ababikeneye babibonera hafi, agatanga imisoro ya Leta yose uko isabwa ni gute yakwirukanwa nk’umunyabyaha agasenyerwa, aho abitse imyaka ye ntiyihanganirwe ngo abone ahabigenewe ko nta ntambara igihugu kirimo?

NYUMA YO KUMENESHWA MU KIBANZA CYE UMUZAMU YAHASIZE NAWE YASENYEWE INZU YABAGAMO

Amakuru yageze ku kinyamakuru IGISABO kuwa 29 Kanama 2025 yavugaga uburyo mu gitondo cya kare imashini yoherejwe n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge ije gusenya inzu y’umuzamu wari warasigaye arinze bimwe mu bikoresho byasigaye ku kibanza ubwo hasenywaga.

Inzu yari yabaye yifashishije ashyiramo imyaka ye ngo itangirika yarasenywe

Ubwo umunyamakuru yahageraga nyiri imashini isenya yamenye ayo makuru aragenda avuga ko imupfanye ari bugaruke.

Umuturage wahise yemera kugira icyo avuga kuko abandi bahisemo guceceka bitewe no gutinya inzego z’umutekano zari zahakikije, agira ati “Umuturanyi wacu akomeje kubuzwa epfo na ruguru. Yirukanywe Nyabugogo, yirukanwa mu kibanza cye hano. None se ko basenyeye umuzamu ibi bikoresho n’ibyibwa Leta izabyishyura? Twe tubona iyi ari munyumvishirize kubona uburyo imashi isenyanye ubugome igakandagira ibyuma by’uruzitiro igasiribanga nk’aho bitatanzweho amafaranga, uhita ubona ko urukundo rwagiiye, umuturage ntakitaweho na gato kuko ibyo umuturanyi wacu ari gukorerwa ni agahomamunwa.”

Amafoto na Video byabashije gufatwa n’umunyamakuru agaragaza uko amazu yose yashyizwe hasi, aho umuzamu yabaga naho imashini yahasenye ibisigaye ubuyobozi bwazanye ababisenya.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Madame Emma Claudine abajijwe igituma uriya muturage atahawe umwanya wo kwimura imyaka ye yitonze, yanayimurira mu kibanza cye afitiye ibyangombwa nabwo agasenyerwa, avuga ko kuba yarasenyewe Nyabugogo bitamuhaga uburenganzira bwo guhita abijyana ahandi atabyakiye ibyangombwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ngo usabye ibyangombwa wese siko abihabwa

Agira ati “Uwo muturage yakuwe aho yakoreraga hatemewe, ntabwo rero yari kujya ahandi ngo ni uko ahafite ubutaka buhagije atabyemerewe. Agomba kubanza kumenya neza aho hantu niba nta bindi bikorwa bindi bihateganyirijwe mbese agasaba amakuru yose mbere yo kuhashyira ibintu.”

Abajijwe niba ataragombaga kwihanganirwa cyane ko yamenyesheje Umurenge mbere yo kuba ahimuriye imyaka ye yari iri gupfa, avuga ko ibikorwa byose bigomba kwakirwa ibyangombwa, kandi ngo Umujyi wa Kigali nta kindi wari gufasha umuntu wishoboye.

Abajijwe impamvu badaha uwo muturage ibyangombwa ngo yubake mu kibanza cye nyuma yo gusenyerwa, avuga ko abasabye ibyangombwa bose atari ko bose babihabwa.

Ikibazo cy’uyu muturage wasenyewe inzu yacurirazagamo i Nyabugogo mu gihe kirenze imyaka 10 agasenyerwa ntahabwe uburenganzira mu kibanza cye ngo ahimurire ibicuruzwa bye gikomeje kutavugwaho rumwe hagati y’Ubuyobozi, abaturage na nyiri ubwite.

Bene gutanga amakuru bavuga ko byari bikwiriye ko uyu muturage arenganurwa nyuma yo kubuzwa uburenganzira bwo kubaka ikibanza cye yari yaramaze no kubonera Transfomateur y’umuriro, akaba yaranandikiye inzego zose bireba ngo arenganurwe akaba ngo yarategereje agaheba.

Imyaka yavanywe Nyabugogo yagombaga kuba ayifashije mu kibanza cye baramubuza
Imashini yaje guhirika inzu y’umuzamu ibikoresho byahasigaye binyanyagira hanze
Imashini yumisha imyaka iri kwangirikira ku gasozi kubera gusenyerwa
Umuturage yasenyewe Nyabugogo abuzwa gutunganya aho yashyira ibicuruzwa mu kibanza cye

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *