admin
3 Min Read

Faith Brilliant Stars School ni ishuri riherereye mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2014 n’abashoramari batandukanye bagamije gutanga uburezi bufite ireme ndetse buhendutse  rikaba rikomeje kuba ikimenyabose kubera uburyo ari icyitegererezo mu kwimakaza ireme ry’uburezi.

Ubwo haheruka gutangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza umwaka wa 2024-2025 , iri shuri ryatsindishije abanyeshuri bose ni ukuvuga 100%, ubuyobozi bw’iri shuri butangazako ibanga bukoresha ari ukuzamura ireme ry’uburezi ndetse bakaba bafite abarezi b’abahanga dore ko abarererwa muri iri shuri bahabwa amasomo mu ndimi zirimo icyongereza n’igifaransa ndetse bakaba bakira abana b’abanyarwanda n’abanyamahanga guhera ku mwaka 3 kugeza kuri 12.

Iri shuri Faith Brillliant Stars School rimaze kwandika amateka mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda, bitewe ahanini n’ubuhanga, uburere n’ubupfura abahize barangiza bafite mu bijyanye n’imitsindire.

Mu kworohereza abanyeshuri mu ngendo ikigo cyashyizeho imodoka(buses) zivana ndetse zikajyana abana i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Igisabo.rw ,  n’umwe mu bayobozi ba  Faith Brilliant Stars School KUBWIMANA Moses  , avuga ko indangagaciro bagenderaho arizo zituma abanyeshuri batsinda mu ba mbere mu gihugu.

Agira ati “Mu by’ukuri  ni ishuri rigendera ku ndangagaciro zo kubakira ku ireme ry’uburezi , tukaba dutoza abana kurangwa n’imico myiza mu byo bakora byose.  Ibyo bibafasha kwiga batuje kandi bazi icyo bakora, bikaragazwa n’uburyo abarangiza kuri iki kigo baza bose mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza.”

Yakomeje avuga ko bagendera kuri gahunda igezweho kandi bibanda ku ikoranabuhanga, ndetse akomeza ashimira ababyeyi bafatanya kurera,  umuhate bagaragaza mu guharanira ko abana babo biga neza bagatsinda uko bikwiriye.

Ashima kandi by’umwihariko abarezi n’abakozi bakorana. bityo akabasaba gukomeza kurangwa n’umwete n’umurava,  kugira ngo intego biyemeje yo kurerera u Rwanda abana barangwa n’ubuhanga n’indangagaciro  zo gukunda amasomo.

Asaba n’abana bashinzwe kurera,    gukomeza kuranga n’umuco wo gukunda amasomo, gukomeza kuba abahanga no kugira ikinyabupfura ku ishuri nk’uko babitojwe, kugira ngo bazabere itara rimurikira  n’aho bazakomereza amasomo yabo mu bihe biri imbere.

Ni ishuri rifite amashuri y’icuke(Maternelle) ndetse n’amashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza muwa gatandatu(P1-P6) ndetse nyuma y’amasomo abanyeshuri bahabwa umwanya wo gukora ibindi bikorwa birimo Siporo, umuziki , gukina Karate, Basketball, kwiga imbwino zitandukanye ndetse n’umukino wa Valley Ball.

Ndetse rikaba rifite itsinda rya Muzika(Campagnie Musicale) rifasha gususurutsa mu birori bitandkanye iri shuri ritegura cyane cyane ubwo umwaka w’amashuri uba uri kumusozo( Graduation).

Ubaye ushaka kandi kwandikisha umwana wawe muri iri shuri Faith Brilliant Stars School riherereye mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata wahamagara numero 0788489026 cyangwa 0788249534 maze mukakirwa neza n’ababishinzwe.

Ku munsi wa Graduation abanyeshuri barangije icyiciro cy’amashuri abanza barashimirwa

 

Iri hsuri rifite na Compangie Musicale 

Abana barererwa muri iri shuri batozwa kubyina kinyarwanda

Ku munsi wa graduation biba ari umunsi w’akanyamuzena

Abahize abandi barashimirwa

Matata Ntibanyurwa Christophe/Igisabo.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *