U Rwanda rwarengeje intego yo gutera ibiti ku buso bungana na 30% rwari rwihaye muri gahunda y’igihugu ya mbere yo kwihutisha iterambere, NST1, rugera kuri 31%, bingana n’ibiti buri ku buso bwa kilometero kare 8165.
Byagarutsweho na Dr. Festus Maniriho uyobora umushinga uzwi nka FIP-PRODAR ugamije kubungabunga ibidukikije by’umwihariko gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Ni umushinga watangiye mu 2023 ukazarangira mu 2028 utwaye miliyoni 18$. Uri gushyirirwa mu bikorwa mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, na Gakenke.
Biteganyijwe ko uzarangira utunganyije ubutaka bungana na kilometero ibihumbi 60.
Dr Maniriho yavuze ko uwo musaruro waturutse ku mbaraga Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye bashyizemo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Hejuru ya 31 % by’ubutaka bwose bw’Igihugu buteyeho ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka. Ibi bigaragaza uburyo u Rwanda rushyize imbaraga mu kubungabunga ibidukikije.”
Yavuze ko mu biti bivamo imbaho byiganje mu Rwanda harimo inturusu, gereveriya n’umusave, kandi imbuto zabyo zigikomeje guhabwa abaturage, kugira ngo amashyamba yiyongere ku bwinshi.
Umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Murenge wa Gisenyi, Tuyisenge Aaron yabwiye IGIHE ko muri uyu murenge habarurwa amashyamba asaga 600.
Ati “Umurenge wa Gisenyi nubwo ufatwa nk’igice cy’umujyi ubarurwamo amashyamba ya Leta nay’abaturage asaga 600 ateye ku buso bwa hegitari 194. Yiganjemo ibiti by’inturusu.”
Yavuze ko bafite n’amakoperative atandatu akurikirama ayo mashyamba n’uburyo asarurwamo, ibinarinda abaturage gusarura amashyamba atarageza igihe.
Sobomana Athanase wo mu Murenge wa Rugerero uvuga ko yabashije gutera ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 156 ku musozi wa Rubavu, atagenya kuzajya abyazamo amafaranga, umumaro wiyongera ku kurwanya isuri.
Ati “Ni ibiti bya avoka. Mfite icyizere ko zizampa amafaranga menshi kuko zikunzwe ku isoko. Abana bazaziryaho nsagurire isoko mbone amafaranga y’ishuri.”
Mu bakomeje kugira uruhare mu kongera amashyamba yo mu Rwanda harimo n’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage cyane cyane abo mu byaro, RWARRI.
Uyu muuryango ufatanyije n’indi mu 2024/2025 wateye ibiti birenga ibihumbi 200 mu mirenge y’uturere twa Rubavu na Rutsiro ikora ku Cyogogo cya Sebeya no ku Kiyaga cya Kivu, ndetse uyu mwaka bifuza kuzabikuba kabiri.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa RWARRI, Uwizeye Belange mu Kiganiro ati “Uyu mwaka dutangiye turateganya kuzatera ibiti ibihumbi 400 kuri hegitari zisaga 500. Tuzabitera ku misozi ikora ku Kiyaga cya Kivu.”
U Rwanda rufite gahunda ko mu 2030 ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana na 38%, gutera ibiti bikaba mu bikorwa bya mbere bizarufasha kwesa uwo muhigo kuko bigabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.
Biteganyijwe ko mu Rwanda hazaterwa ibiti miliyoni 100 bitarenze mu 2027 n’ibindi by’imbuto ziribwa birenga miliyoni 6,4 haherewe mu turere 11 bikenewemo cyane.
NTIBANYURWA Matata Christophe/Igisabo.rw