Mu mpera z’uku kwezi kwa munani hateganyije amatora agamije gutora Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA hakazatorwa Komite nshya isimbura iy’inzibacyuho yari imaze imyaka igera kuri ibiri ikaba yari iyobowe na Munyentwari Alphonse.
Ni Amatora azaba kuwa 30 Kanama 2025 aho umukandida SHEMA Ngoga Fabrice wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali na Ekipe yagaragaje bazaba batorwa bakemezwa na bagenzi babo bahagarariye amakipe atandukanye y’abagabo n’abagore n’abandi bose babyemererwa n’amategeko.
Fabrice Shema ni umwe mu banyabigwi mu miyoborere y’imikino mu Rwanda, cyane cyane azwi nk’Umuyobozi wa AS Kigali Football Club kuva mu mwaka wa 2019. Uretse imikino, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga makumyabiri mu rwego rw’ubuzima n’imicungire y’ubucuruzi, ibintu byamufashije kurangwa n’ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’imikino mu gihugu.
Yatorewe kuyobora AS Kigali mu 2019, umwaka wari ingenzi ku ikipe no ku rugendo rwe bwite. Ku buyobozi bwe, AS Kigali yegukanye ibikombe bine bikomeye mu gihugu hagati ya 2019 na 2023. Ibi byashimangiye ubushobozi bwe bwo guha ingufu abakinnyi, gushyira mu bikorwa ingamba nziza no kuyobora ikipe mu rugendo rwo kwitwara neza mu buryo burambye.
Uretse umupira w’amaguru, Fabrice Shema ni Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Africa Medical Supplier Plc, ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ubuzima cyashyizwe ku isoko ry’imari (publicly listed company). Yize ubuganga mu rwego rwo hejuru (Pharmacy advanced) ndetse afite na Masters in Business Administration (MBA) mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, yakuye muri Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bikorwa bigamije iterambere ry’urubyiruko n’imibereho myiza, Shema yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa. Yabaye Perezida wa Junior Chamber International (JCI) Rwanda mu 2010, anaba Visi Perezida Mpuzamahanga wa JCI ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati mu 2011. Kuri ubu ni Senateri wa JCI mu rwego rw’isi, akaba afite ubunyamuryango bw’igihe cyose.
Mu rwego rw’ishoramari, Fabrice Shema ni Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gasabo Investment Company Plc. Ubuyobozi bwe bushingiye ku cyerekezo no guhuza abantu bose, agashishikariza ishoramari rifasha igihugu kugera ku ntego zacyo, ariko kandi rigatanga inyungu ku bafatanyabikorwaq no ku baturage. Ku buyobozi bwe, Gasabo Investment Company Plc ifata ibyemezo by’ishoramari bigamije iterambere ry’ubukungu n’impinduka nziza mu mibereho, aho kunguka n’inshingano z’umuryango bihuzwa neza.
Uru rugero rwe rugaragaza ko Fabrice Shema atari gusa umuyobozi mu mupira w’amaguru, ahubwo ari n’umunyamuryango ufite icyerekezo gihamye mu iterambere ry’igihugu, uhuza inyungu z’ubucuruzi n’inyungu rusange z’abaturage.
Bwana SHEMA NGOGA Fabrice biteganyijwe ko azatorerwa hamwe n’abazamufsha mugihe cy’imyaka ine.
Ni Komite nshya igomba kumara imyaka ine. Igiye kuza isimbuye iy’inzibacyuho yari iyobowe na Alphonse Munyentwari nayo yari yaje isimbura iyari iyobowe na Mugabo Olivier weguye ku mpamvu ze bwite mu mwaka wa 2023.
E. Niyonkuru