Abafite ubumuga bivuriza mu bitaro bya HVP Gatagara biri mu Karere ka Nyanza baravuga ko nubwo bahabwa serivisi nziza, bagihura n’imbogamizi zikomeye zirimo igiciro gihanitse ku bikoresho by’inyunganirangingo n’insimburangingo, kudahabwa igihe gihagije mu kuvurwa ndetse no kuba mituweli(RSSB) itarashyira izi serivisi zose ku rutonde rwayo. 
Ijwi ry’abarwayi
Nyirandayisaba Marie Jeanne, utuye mu Karere ka Karongi, amaze imyaka icyenda afite ubumuga. Yibuka igihe yajyaga i Gatagara agenda akoresheje ikibuno, ariko ubu ashobora kugerageza gutambuka yitwaje imbago n’ubwo bigoye. Avuga ko serivisi zo guhabwa ubugororangingo (Physiotherapy) ari nziza, ariko harimo ikibazo cyo kuba umuntu ahabwa iminsi 20 gusa yo kwivuza, ikaba bidahagije kugira ngo akire vuba kandi neza.Nyirandayisaba Marie Jeanne, utuye mu Karere ka Karongi, amaze imyaka icyenda afite ubumuga
Nyirandayisaba Marie Jeanne, utuye mu Karere ka Karongi, amaze imyaka icyenda afite ubumuga.
Ati:“Iyo iminsi ari mike, hari ubwo utaha udakize. Nanone imbago n’ibindi bikoresho birahenze cyane, imbago imwe igura hafi ibihumbi umunani. Mituweli turayifashisha ariko hari serivisi zitayirimo, bityo bikadusaba kwishyura amafaranga menshi tutabona kubera nta bushobozi dufite.”
Kwibanira Celestin wo mu Karere ka Huye na we agendera mu kagare. Avuga ko yishimira intambwe yateye abikesha HVP Gatagara, ariko akavuga ko ikibazo gikomeye kuri benshi ari amafaranga y’ubwishyu.
Ati: “Mituweli hari icyo idufasha ariko ntibihagije. Iyo udafite umuterankunga ugufasha kwishyura biragorana cyane. Mu buzima busanzwe iyo tugenda hari igihe abashoferi banga kudutwara mu modoka ngo turagoranye, cyangwa se aho tugiye ntihabe hari ubwiherero cyangwa ubwogero butworohereza. Gusa serivise z’iri vuriro zo ziragerageza, ndetse n’Akarere kacu kadufashije kwishyura mituweli ku kigereranyo cya 10%. Urumva ko hakirimo byishinshi biratakemuka.”
Icyo Ubuyobozi bw’Ibitaro n’abaganga bavuga
Rukundo Isaac, uyobora ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri HVP Gatagara, avuga ko iki kigo ari cyo cya mbere cyashinzwe mu Rwanda mu 1960, kikaba gifite abakozi n’ibikoresho bigerageza kwita ku babigana. Ariko ikibazo gikomeye ngo ni uko mituweli(RSSB) itarashyira serivisi zose abafite ubumuga bakenera mu byo yishyura.
Ati: “Serivisi zijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo kugeza ubu mituweli(RSSB) ntizishyurwa. N’ubwo byari byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ko guhera muri Nyakanga byagombaga gutangira, kugeza n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa. Ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abarwayi ndetse no ku muryango Nyarwanda muri rusange.”
Rukundo Isaac, uyobora ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri HVP Gatagara,
Byukusenge Beatrice, ushinzwe serivisi za Physiotherapy muri iki kigo cya HVP Gatagara, asobanura ko bakira abarwayi bafite ibibazo by’imitsi, ingingo n’inyama zangiritse, barimo abana bavukanye ubumuga cyangwa abagize impanuka.
Ati: “Tuvura abana n’abantu bakuru. Hari n’abaturuka mu bitaro bya “CHUK” cyangwa “Faycal” baje barwaye imigongo kubera imvune, tukabafasha kongera gukora. Hari n’abana bavuka bafite ibibazo kubera ibise biba bitagenze neza. Niyo mpamvu dusaba ababyeyi kutazuyaza kujyana abana babo kwa muganga hakiri kare.”
Na we agaragaza ko hakenewe kongera igihe abarwayi bamara bavurwa, kuko iminsi 20 bagenerwa n’amabwiriza ya Leta ari mike cyane.
Johnathan Hakizimana, umuganga ushinzwe serivisi z’imirimo ngiro, yongeraho ko serivisi zitangirwa i Gatagara zifasha abana n’abantu bakuru kugira ubuzima bwiza, ariko aboneraho gusaba ko mituweli yakongerwamo izo serivisi zose kugira ngo abarwayi bavurirwe kugeza bakize kuko hari ubumuga buvurwa bugakira cyane iyo buvuwe hakiri kare.
Ishingiro ry’ibibazo
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mutarama 2025 yari yemeje ko serivisi z’inyunganirangingo n’insimburangingo zongerwa mu byo mituweli(RSSB) yishyura, kimwe n’izindi serivisi zidasanzwe zirimo ubuvuzi bwa kanseri, indwara z’umutima, gusimbuza impyiko n’ibindi. Gusa kugeza ubu, nk’uko ubuyobozi bwaHVP Gatagara bubivuga, ibiciro ntibirashyirwa ku mugaragaro na RSSB, bigatuma abaturage by’umwihariko abafite ubumuga bagikomeza kwishyura ibiciro bibaremereye.
Imibare tangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) mu ibarura rusange ryo mu 2022 cyakoze ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubumuga bagera ku 391,775, muri bo ab’igitsina gore ni 216,826 naho ab’igitsina gabo bakaba 174,949. Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abafite ubumuga (109,405), ikurikirwa n’Amajyepfo (98,337), Iburengerazuba (88,967), Amajyaruguru (60,336), naho Umujyi wa Kigali ukagira 34,730.

Bamwe mu bafite ubumuga basaba ko Leta yakomeza kububakira ubushobozi, ndetse n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa bagakomeza kugira uruhare mu kugabanya igiciro cy’ibikoresho bakenera, Leta ikongera igihe cyo kuvurirwa mu bigo nka HVP Gatagara ndetse no gutuma mituweli(RSSB) yishyura serivisi zose z’ibanze. Ibi ngo bikozwe byatuma umuntu ufite ubumuga ashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange nta nkomyi.
Noel Mporebuke
