ITANGAZO RY’ITANGIRA RY’AMASOMO MURI MARY 1000 S INTERNATIONAL SCHOOL AT GAHANGA 2025-2026

admin
1 Min Read

Ubuyobozi bukuru bwa MARY 1000 S INTERNATIONAL SCHOOL AT GAHANGA rikorera mu Murenge wa Gahanga hepfo gato y’ikibuga cya Cricket, buramenyesha ababyeyi basanzwe baharera, abandikishije abana n’abandi bose bifuza kuzana abana babo ku kigo mpuzamahanga gitanga uburezi bugendanye n’ireme ryifuzwa muri kino kinyejana, ko itangira ry’amashuri umwaka wa 2025-2026 ari kuwa 01 Nzeri 2025 i Saa Mbili za mu gitondo.

Mary 1000 S International School At Gahanga, ni ishuri Mpuzamahanga rigezweho  ritanga amasomo rigendeye kuri Porogarame ya Combridge mu mashuri Abanza “Primary” n’Ayisumbuye “Secondary” n’iy’Abafaransa mu Irerero “Crèche”n’amashuri y’Incuke “Nursery”.

Ni ishuri rifite ibyiciro byose by’amashuri kuva mu Irero “Crèche”. Amashuri y’Incuke “Nursery, amashuri abanza “Primary” ndetse n’Ayisumbuye “Secondary”.

Iri shuri ryahoze ryitwa Mother Mary International School Complex ryashyiriweho gufasha ababeyi bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kicukiro, Bugesera na Gasabo, kubona aho barerera abana babo mu buryo bwiza kandi bugezweho.

Ibindi bisobaburo mwahamagara kuri : 078834662, 0788830426, 0780850080

Kanda hano wumve ibindi bisobanuro birambuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *