BNR yahagaritse burundu kwishyurana mu madovize ku batabyemerewe

admin
2 Min Read

 

Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangaje ko mu mezi atandatu ari imbere, kwishyurana hakoreshejwe amadovize mu batabyemerewe bizaba byarangiye burundu, mu rwego rwo kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Amakuru atangwa na BNR agaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hari abantu benshi bakunze kwishyurana ubukode bakoresheje amadovize nka dolari na euro, bigatuma agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagwa mu gihe icya dolari cyo kizamuka.

Ku wa 30 Gicurasi 2025, BNR yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ry’amadevize mu gihugu. Aya mabwiriza yemeza ko kwishyurana ibicuruzwa cyangwa serivisi ukoresheje amadovize mu gihugu bibujijwe, keretse ku byatumijwe hanze cyangwa ibyoherejwe hanze, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 20 y’ayo mabwiriza.

Ingingo ya 34 igena ibihano ku bazajya babirengaho. ku nshuro ya mbere uzabikora azajya ahanishwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw. Ku nshuro ya kabiri ahanishwe ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Iyo bikorwa by’ubucuruzi bikozwe mu madovize, umuntu ahanishwa kwishyura 50% by’ayo yakoresheje ku nshuro ya mbere, cyangwa 100% ku nshuro ya kabiri.

Ibyo bihano byose byishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, hifashishijwe igipimo cy’ivunjisha cyo ku munsi gifatirwaho icyemezo.

Icyo BNR ivuga

Ubwo ku wa 21 Kanama 2025 BNR yamurikaga icyegeranyo cy’igihembwe cy’ubukungu bw’igihugu, Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko abantu benshi bamaze guhindura amasezerano yabo, cyane cyane mu nyubako z’ubucuruzi aho ikibazo cyari gikomeye.

Yagize ati:“Ubundi ifaranga ryemewe mu gihugu ni iry’u Rwanda. Kwishyurana mu madovize biremewe gusa ku bucuruzi bukorana n’abanyamahanga, ku bohereza cyangwa kuzakira ibicuruzwa n’ibikoresho byo hanze. Turi no gukorana n’amahoteli n’inzego z’ubukerarugendo kugira ngo babisobanurirwe neza uburyo amategeko abemerera gukoresha amadovize.”

Ingingo ya 37 y’aya mabwiriza itegeka ko buri wese afite inshingano zo kumenyesha Banki Nkuru amakuru yerekeye ibikorwa byo gukoresha amadevize mu buryo butemewe.

BNR ivuga ko iyi gahunda igamije gukomeza gusigasira agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, kurinda izamuka ry’amadovize aturutse mu bucuruzi budakurikije amategeko, ndetse no kugarura imyumvire yo gukoresha ifaranga ry’igihugu mu mikoranire ya buri munsi.

E. Niyonkuru

 

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *