Big Mining FC yo mu Ruhango yatsinze ETS Kalinda mu irushanwa ry’Ibigo by’Amabuye y’Agaciro

admin
7 Min Read

Mu irushanwa ry’umupira w’amaguru riri guhuza ibigo bicukura bikanacuruza Amabuye y’Agaciro ryatangirijwe mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 16 Kanama 2025, Ikipe ya Big Mining FC y’ikigo cya Big Mining Company Ltd cyo mu Ruhango, cyatsinze ibitego 2-0 ETS Kalinda yo mu Karere ka Ruhango.

Iri ni irushanwa ryabereye icyarimwe mu bice bitandukanye kuri uyu wa 16 Kanama 2025, ku Urwego rw’Igihugu rikaba ryatangirijwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ari naho hakorera Big Mining Company, ifite ikipe yatwaye igikombe ubushize.

Ubuyobozi bwariteguye buvuga ko ikigamijwe ahanini, ari ugushyigikira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo na none ababukora babonereho uburyo bwo gusabana no kwishimira ibyagezweho.

Umuyobozi wa Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda Musemakweri “REWU” Andre Mutsindashyaka, avuga ko ari buryo bwiza Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho bwo gushyigikira kurushaho abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze mu mikino, kugira ngo abantu bumve ko akazi kabo atari ukuba mu birombe gusa, kuko ahubwo bagomba no gufata akanya ko gusabana n’abandi.

Andre Musemakweri Umuyobozi wa Sendika y’Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda

Ikindi ni uko nyuma ya buri mukino hazajya habaho n’ibiganiro bigendanye na gahunda za Leta zigezweho.

Agira ati “Kuri uyu munsi hatangijwe imikino mu gihugu hose ry’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, irushanwa rikaba rigamije guhuza abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo nyuma y’umukino banaganire, bamenyane bungurane ibitekerezo, bityo ufite aho bitagenda neza mu kazi ke ka buri munsi abe yabisangiza bagenzi be, ibitabonewe ibisubizo bibe byanagezwa ku inzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”

Avuga ko amarushanwa yatangiye bwa mbere muri 2023, cyakora umwaka ushize ntabashe kuba, uyu mwaka wa 2025 akaba agarutse. Bityo asaba abakinnyi n’Abayobozi b’amakipe kuzakina bya kinyamwuga n’ubuvandimwe, bagaragaza ikinyabupfura ku bibuga, akizera adashidikanya ko irushanwa rizasozwa neza, hatangwa igikombe ku makipe azaba yageze ku mwanya wa mbere.

Bwana Thomas Hubakimana, Umuyobozi wa Big Mining Company ihagarariye ikipe ya Big Mining Fc, ashimira Leta y’u Rwnda uburyo ibinyujije mu kigo cyayo RMB na Sendika yabo, bateguriwe amarushanwa agamije kubahuza no kubafasha kungurana ibitekerzo ku bigendanye n’umwuga wabo bahisemo.

Bwana Thomas Hubakimana Umuyobozi wa Big Mining Company

Agira ati “Mu minsi ishize twatwaye igikombe, none nabwo dutangiranye n’intsinzi, tukaba tuzishima kurushaho n’uyu mwaka wa 2025 gitashye iwacu. Kandi nabyo birashoboka.”

Avuga ko ikigo ayoboye, gikoresha abakozi basaga 500 bose, bakaba bagenerwa imishahara kandi bagafashwa no mu bindi byose baba bifuza ko ikigo cyabunganiramo.

Asaba Abakinnyi be, gukora ibishoboka byose bagahesha ishema ikigo cyabo cyabatumye, bakazana igikombe nk’uko byagenze muri 2023  ubwo bagitahanaga bacyambuye amakipe menshi.

Ibyo Bwana Thomas Hubakimana avuga, abihuriye na mugenzi we Darius Kayiranga Alias SHUNI, Umuyobozi wa ETS kalinda, uvuga ko n’ubwo abakinnyi be batabashije gutahukana intsinzi ko igihe kigihari bazakomeza guhatana.

Agira ati ”Twishimiye aya marushanwa twashyiriweho. Ni uburyo bwiza buzadufasha kwerekana ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro, tudacukura gusa ko hari n’ibindi tuba tuzi, birimo n’umukino w’umupira w’amaguru siporo ikunzwe na bose.”

Avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ahagije, akaba atangazwa n’uburyo hari abigiza nkana bavuga ko rutayafite, abahamagarira kuzatembera bakagera ku Kamonyi na Ruhango bakirebera uburyo ari iwabo w’amabuye ndetse no mu gihugu hose muri rusange.

Bamwe mu bakozi ba Big Mining Company bari bitabiriye umukino, bashima cyane Ubuyobozi bwabo buyobowe na Bwana Thomas Hubakimana,  uburyo babafata neza mu kazi bakora, bakishimira ko bahembwa neza, bakaba byarafashije kwiteza imbere mu bukungu no mu imibereho myiza.

Nyirandikubwimana Alivella, ni umwe mu bagore bakora muri Big Mining.

Nyirandikubwimana Alivella Umukozi wa Big Mining Company imaze imyaka 12 akora Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro

Amaze igihe kigera ku myaka iremga 12 akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko Big Mining ibaha ibyo bakeneye byose, ku buryo uretse n’umushahara, banafashwa kumenya kwizigamira no kuba mu bimina, ndetse n’ukeneye inguzanyo, akaba ayibona mu buryo bworoshye.

Agira ati “Twaje gushyigikira ikipe yacu ya Mining FC, tugira ngo twereke umuyobozi wacu ko tumuri inyuma muri gahunda ze zose, tunishimira ibyo amaze kutugezaho.”

Kimwe na mugenzi we, Harelimana Jean Bosco, avuga ko amaze imyaka 6 muri Big Mining Company, akaba ibyo amaze kugeraho abyishimira birimo, amatungo akaba amaze no kubaka inzu igezweho abikesha Big Mining Company akorera.

Harerimana Jean Bosco, Umukozi wa Big Mining ushimira Ubuyobozi bwabo ko bubitaho neza

Agira ati “Ikipe yacu yitwaye neza itsinze umukino wa mbere, tukaba twizera ko izakomeza kwitwara neza nk’uko ubushize yatuzaniye igikombe ibi byose tukaba tubikesha imiyoborere myiza y’abayobozi badukuriye.”

Avuga ko muri Big Ming Company, bafite amabuye ahagije ari byo bituma Ubuyobozi bwabo, bubafata neza muri byose nk’abakozi.

Nyuma y’umukino wasojwe Big Mining itahukanye intsinzi y’ibitego 2 ku busa bwa ETS Kalinda, abatoza ku mpande zombi bakaba baravuze bimwe mu byabagoye n’ibyabashimishije mu mukino wabahuje, uwatsinze ashimangira intsinzi ye, uwatsinzwe avuga ko ubutaha azikosora.

Irushanwa rihuza ibigo bikora akazi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ryatangiye kuri uyu wa 16 Kanama 2025, ni ku nshuro yaryo ya kabiri ribaye kuko ryatangiye muri 2023.

Cyakora mu mwaka wa 2024 rikaba ritarabashije kuba, bitewe n’impamvu zitandukanye, uyu mwaka wa 2025 rikaba risubukuwe kugira ngo abacukura amabuye y’agaciro barusheho guhura no gusabana.

Bene kuritegura n’abaryitabiriye bavuga ko ari akanya ko guhura, abantu bagasabana, bakungurana n’ibikerezo.

Ni irushanwa rihuje amakipe agera kuri 18 ahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko amakipe azagera ku mukino wa nyuma, azahembwa, nyuma yo kuzaba bamaze guhatanira igikombe kuwa 04 Ukuboza 2025 ku umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Darius Kayiranga Umuyobozi wa ETS Kalinda
Ikipe ya Big Mining Fc yitwaye neza itsinda ETS Kalinda
Abayobozi basuhuza abakinnyi ba ETS Kalinda
Abaturage bari bitabiriye umukino ari benshi

ANDI MAFOTO:

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *