Ibyo wamenya ku ruganda Miniterie de Huye rutunganya rukanacuruza umuceri

admin
8 Min Read

Mu gihe hashize iminsi havugwa ko abahinga n’abafite inganda zitunganya umuceri babura abaguzi, muri Miniterie de Huye ikorera mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko nta kibazo bafite bitewe ahanini no kugira umuceri utunganyije mu buryo bugezweho ari nabyo bituma abakiliya baturutse impande n’impande, baza babagana ari benshi.

Uru ni uruganda rugezweho usanga mu cyanya cyazihariwe kiri mu Murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Akarere ka Huye.

Ubuyobozi bwarwo buvuga ko batangiye imirimo yo gutunganya umuceri muri 2012, cyakora ngo bakoraga mu buryo busa n’ubwa gakondo bwifashishaga utumashini duto, bidatinze muri 2019 batangira gukora mu buryo bugezweho bifashishije imashini kabuhariwe zigezweho zishobora gutanga toni eshatu n’igice mu isaha imwe gusa.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ibigendanye n’abakozi muri Miniterie de Huye Nkurunziza Evariste, avuga ko mu myaka itandatu ishize  uruganda rwabo rushinzwe ku rwego rw’inganda zigezweho, bamaze kugera kuri byinshi birimo, gukorana n’amakoperative atandukanye yo mu gihugu ahinga umuceri, ku buryo babahera ku giciro kiba cyaragenwe, bakabishyurira ku gihe n’abifuza kugurizwa mbere y’uko umusaruro uboneka bakabibafashamo.

Bwana Nkurunziza Evariste Umuyobozi ushinzwe Ibaruramari n’Abakozi

Agira ati “Uru ni uruganda rw’ikitegerezo rutunganya umusaruro w’umuceri dukura mu gihugu hose. Dufite amakopertive menshi dukorana yo mu Ntara zose z’igihugu, abahinzi tukaba dukorana ku buryo umusaruro tujya kubafasha kuwugeza ku ruganda, wamara gupimwa bagahita bishyurwa. Akarusho kandi ni n’uko tubafasha kubona imbuto nziza ziberanye n’ubutaka bwabo, tukabaha n’ifumbire bakazabyishyura umusaruro umaze kuboneka.

Bwana Nkurunziza, avuga ko uruganda rwabo ari rugari ku buryo buhagije, rukaba rugizwe n’ibice bitandukanye birimo: Nk’aho bakirira umusaruro, n’aho upimirwa mbere y’uko ujyanwa mu buhunikiro bwabigenewe kandi bwisanzuye.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari igice cyagenewe kumukirizamo umusaruro, mbere y’uko utangira kujya mu mashini iwukuraho imyanda n’ivumbi nyuma yaho umuceri ukanyura mu mashini zigera mu icumi, zigenda ziwuherekanya ziwutunganya kugeza ku gikorwa cya nyuma cyo gushyirwa mu mifuka, igafungwa neza n’imashini mbere yo kujyanwa mu bubiko “Sock” aho umuceri ukurwa ujyanwa ku isoko.

Ku bigendanye n’abakozi b’uruganda, avuga ko muri rusange bafite abakozi 54, barimo 30 bahoraho bahabwa ibigenerwa umukozi byose, birimo ubwishingizi, kubafasha kumenya kwizigama n’ibindi, hakabamo n’abandi 24 badahoraho ariko nabo bakenerwa kenshi mu kazi, nko mu gihe cyo gupakurura no gupakira umusaruro.

Isoko ry’uruganda uko riteye

Bwana Nkurunziza, agaruka ku bigendanye n’isoko ry’umusaruro w’umuceri wabo, avuga ko bafite abakiliya mu gihugu hose, ku buryo umuceri batunganya ukunzwe, ari nayo mpamvu uba wifuzwa na benshi, bakaba nta kibazo cyo kubura isoko bafite.

Mu bakiliya b’imena b’uruganda hakaba harimo  nk’abagemurira ibigo by’amashuri, amagereza, ingabo z’Igihugu na Polisi, abacuruzi ndetse n’abandi baturage bifuza kuza kurangurira ku ruganda amarembo ngo akaba ahora afunguye iminsi yose.

Ikindi avuga ni uburyo nta kintu kiva ku muceri gipfa ubusa, cyane ko ibisigazwa biwuvaho bari kuwutonora bikorwamo amakara yifashishwa mu guteka mu bigo by’amashuri n’amgereza, ibisigzwa bisaguka ku muceri watunganyijwe ku rwego rusoza nabyo “Sondori” ukavamo ibiryo by’amatungo nk’inkoko, inka n’ingurube.

Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu mikorere ya buri munsi, avuga ko muri rusange ingorane bahura nazo ari rusange, ku bahinzi n’abafite inganda zitunganya umuceri.

Abakozi bishimira ko bitabwaho uko bikwiriye n’Ubuyobozi bwabo

Harimo ko habaho igihe hinjira umuceri mwinshi uvuye hanze ugatangirwa ku giciro kiri hasi y’uwo mu Rwanda, ibyo bigatuma kenshi uwo mu Rwanda usa n’uta agaciro n’abaguzi bakabura.

Ikindi kandi ngo hari igihe abahinzi bahura n’imbuto mbi, yagera mu mashini ziwutunganya, umuceri ugacikagurika bigateza igihombo gikomeye.

Na none kandi ku rundi ruhande, avuga ko, hari Abamamyi bashuka abahinzi bakabagurira umuceri bidaciye mu makoperative, bagasaba Leta kujya babafasha kubarwanya cyane ko bigira ingaruka ku bahinzi no ku banyenganda baba barabahaye imbuto n’ifumbire.

Imikoranire ya Miniterie de Huye n’ubuyobozi bwite bwa Leta

Bwana Nkurunziza, avuga ko uruganda rwabo rukorana neza n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,  bitabira gahunda n’ibikorwa byose biteganyijwe, birimo umuganda ndetse no gufasha abatishoboye, ku buryo hari abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bakaba banatanga imisoro y’Akarere na RRA uko bikwiriye.

Ashimira Leta y’u Rwanda, uburyo binyuze mu kigo cyayo RAB, abahinzi bafashwa kubona imbuto ziberanye na buri Karere, kigamije ahanini kugira ngo abahinzi, bazabashe kubona umusaruro uhagije.

Aboneraho kandi gushimira n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, uburyo rubakorera ubuvugizi mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo bakore nta mbogamizi, akanashima ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB na RFDA,  ibyo bigo bikaba bibafasha kugeza ku isoko umusaruro wujuje ubuziranenge uboneye abawukoresha.

Abakozi b’uruganda bishimira uburyo bitabwaho n’ubuyobozi bwabo.

Abakozi bo muri Miniterie de Huye, bavuga ko bakorana neza n’ubuyobozi bwabo ku buryo icyo bakeneye cyose bagihabwa mu buryo bishimira.

Nzayisenga Rebecca, ni umudamu ukiri muto akaba ashinzwe kwakira umusaruro.

Madame Nzayisenga Rebecca ushinzwe kwakira umusaruro

Avuga ko amaze imyaka irenga itandatu akorana n’uruganda. Mu byiza yishimira, harimo no kuba yarahageze ari umukobwa ubu akaba ari umubyeyi w’abana. Ubushobozi bw’amafaranga agenda ahabona bukaba bumufasha muri byinshi.

Agira ati “Hano dukora neza, akazi dushinzwe kandi tugahembwa neza uko bikwiriye. Dushyirwa mu bwishingizi ku buryo umuntu akora yizeye umutekano w’ubuzima bwe. Nishimira ko namaze kubaka mfatanyije n’umufasha wanjye, ikindi nkaba noroye amatungo nkaba no mu Kimina, kimfasha kwizigamira. Rwose turashimira ubuyobozi bw’uruganda rwacu, budufata neza uko bushoboye kose.”

Ibyo Nzayisanga, avuga abihurizaho na Kubwimana Theoneste ushinzwe Tekinike y’Uruganda rwose.

Kubwimana Thèoneste ushinzwe tekinike y’uruganda

Avuga ko nawe ahamaze imyaka irenga itandatu, akaba akora tekinike yose kugira ngo uruganda rutange umusaruro uko byakagombye.

Kimwe na mugenzi we, avuga ko amaze kugira amatungo, kandi ko amaze no kubaka inzu nziza, akaba ateganya no kurushinga mu minsi iri imbere byose abikesha akazi akora.

Muri make, abakozi b’uruganda bishimira ko rwatanze akazi ku bakozi benshi, baba abahaturiye n’abo mu bindi bice bitandukanye, bose bakaba barikuye mu bukeneye ku buryo bugaragara, babikesheje Miniterie de Huye.

Uruganda Miniterie de Huye, ni rumwe mu nganda zigezweho zitunganya zikanacuruza umuceri zikorera mu Karere ka Huye.

Ni uruganda rumaze imyaka 13 rutangiye ibikorwa byarwo, cyakora rukaba rwaratangiye gukora mu buryo bugezweho muri 2019.

Abaruturiye bahamya ko rwabafashije muri byinshi, cyane ko rwabahaye akazi kabafashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bakorana neza n’amakoperative abagemurira umusaruro, bakaba  babahembera ibyo bejeje kandi uko bikwiriye, ari nako banabaha inguzanyo yo kwifashisha igihe cyose baba bifuje umuceri utarera.

Uruganda rufite Imashini Kabuhariwe mu gutunganya umuceri mu buryo bugezweho

ANDI MAFOTO:

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *