Ku wa 12 Kanama 2025, u Rwanda rwizifatanyije n’ibindi bihugu bya Afurika kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere (African CRVS Day), ari nako rutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga ku irangamimerere.
Uyu munsi mpuzamahanga kurwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Nyaruguru nk’akarere kabaye aka mbere muri service z’irangamimerere. Kakaba kahawe n’ibihembo by’ishimwe.
Muri uyu mwaka 2025, Uyu munsi mpuzamahanga w’irangamimerere ufite insanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”. Mu Rwanda, iki cyumweru kizaba kirimo ibikorwa bigamije kugeza serivisi zose z’ingenzi z’irangamimerere hafi y’abaturage.
U Rwanda rwatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu irangamimerere kuva mu 2020, ubwo hatangizwaga ikoranabuhanga rya NCI-CRVS (National Civil Identification – Civil Registration and Vital Statistics), ryasimbuye uburyo bw’impapuro. Ubu, ibikorwa icyenda by’ingenzi, birimo kwandika abavuka, abapfa, gushyingirwa, gatanya, no guhindura imyirondoro, byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwihuse

Mu gihe cy’Icyumweru cya CRVS, hazabaho ibikorwa bizakorerwa ku rwego rw’imirenge n’utugari bigamije gufasha abaturage gukemura ibibazo by’irangamimerere birimo:
- Gufasha abaturage kwandikisha ababo no kwandukuza abapfuye ku buntu kandi hafi yabo
- Gushyingirwa muburyo bwemewe n’amategeko
- Kumenyekanisha no kwigisha abaturage uburyo bushya buzafasha gutanga amakuru y’urupfu hifashishijwe ikoranabuhanga, bikorohereza imiryango kubona ibyangombwa mu gihe gito.
Mu biteganyijwe, inzego za Leta zizafatanya n’abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta mu kugeza serivisi ku baturage hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu bice by’icyaro aho hari abaturage batagezweho n’izi serivisi z’irangamimerere ku gihe. 
Noel MPOREBUKE