Kimwe no mu zindi Expo zagiye zisimburana buri mwaka, iyo kuri iyi nshuro yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Kanama 2025 hagaragaramo udushya dutandukanye, haba ku bigendanye n’inganda, ubukorikori, ibikomoka ku buhinzi, ubworozi, imyuga n’ibindi.
Ni imurikagurisha rihuje Abanyarwanda n’Abanyamahanga bo mu ngeri zitandukanye bagiye kumara ibyumweru hafi ya bitatu, bageza ku banyarwanda bazajya baza kubareba ibishya bitandukanye bagezeho nyuma y’umwaka ushize hasojwe Expo 2024 yari ku nshuro ya 28.
Afungura ku mugaragaro imurikagurisha riri kubera ku cyanya cyabigenewe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi Antoine Marie Kajangwe, ashimira Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, umuhate, umwete n’ishyaka bakomeje kugaragaza mu gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga kumurika no kwerekana ibyo bagezeho bigamije ahanini kongerera agaciro ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Agira ati “Ni ku nshuro ya 28 duhurira hano i Gikondo, kugira ngo Isi yose ibashe kumenya byimazeyo ibyagezweho n’amaboko n’ubwenge bwa Muntu. Dushimishwa cyane n’uburyo buri mwaka wa Expo ugira udushya twawo nk’uko n’uyu mwaka byagaragaye, abasaga 450 baryitabiriye, bakaba bagaragaje ko babyiteguye mu buryo buhagije bakazanamo udushya.”
Avuga ko nyuma yo gutemberezwa Expo yose, bakerekwa ibikorwa bitandukanye birimo, byagaragaye neza ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje gukataza mu Iterambere ryo guhanga udushya.
Yishimira uburyo buri wese witabiriye imurikagurisha, yaje afite icyo yazanye gitandukanye kure n’ibyo yazanaga ubushize. Bityo asaba abitabiriye n’abazaza muri Expo bose, kuzarangwa n’ituze n’umutekano, abacuruza bakirinda guhanika ibiciro, kugira ngo bazabashe kwakira benshi mu bazaza babagana.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF Madame Jeanne Francoise Mubiligi, avuga ko kimwe no mu yandi mamurikagurisha yabanje, iry’uyu mwaka wa 2025 naryo ryateguwe neza bishoboka, kugira ngo abazaryitabira bazarusheho kunyurwa na Serivisi zose zizahatangirwa.

Agira ati “Birashimishije kandi ni ibyo kwishimirwa na buri wese, ibyo kuba ku nshuro ya 28 hakozwe Imurikagurisha ngarukamwaka ritunganyijwe neza kandi ryuje ibisabwa byose. Turishimira ko abamurika ibyabo n’abagana Expo barushijeho kwiyongera, ahagaragaramo udushya n’Ikoranabuhanga bikomeje kwerekana ko ibyakozwe birushaho kugaragaza umusaruro ufatika.
Avuga ko imurikagurisha ry’uyu mwaka, yizera adashidikanya ko nta kabuza rizasozwa rigenze neza, rinageze kandi ku ntego nyayo iba igamijwe, yo kwerekana no kugaragaza ibyagezweho, bikomoka mu nganda, serivise zitandukanye z’abikorera n’ibigo bya Leta, hiyongereyeho n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi nabo dushimira umuganda wabo wo kuza kwifatanya natwe.
Ku kibazo cy’abinjira muri Expo n’uburyo bishyura Tike ibinjiza, avugako kwinjira bikorwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga ku buryo buri wese agomba kwishyura amafaranga 1000 frw uretse byibura abana bari munsi y’imyaka 5.
Avuga ko kuba abari hejuru y’imyaka itanu nabo bagomba kwishyura, ari uburyo bwo kugira ngo hirindwe akajagari, cyane ko kwinjiza abana nk’abo batari kumwe n’ababyeyi kubakorera igenzura bigorana. Bityo mu gihe barikwishyuzwa bikaba ngo bituma hinjira abaje babishaka atari abagamije kuza kuzerera no guta umwanya gusa.
Kimwe n’Umushyitsi Mukuru, Madame Umuyobozi wa PSF, asaba abazajya basura imurikagurisha, kuzarangwa n’ituze bakarisura bitonze cyane ko serivise nyinshi zikenerwa zabegerejwe muri Expo, zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’Irangamuntu, iz’ikigo cy’igihugu cy’ubuta, serivise z’Irembo n’ibindi.
Ashima cyane abafatanyabikorwa batandukanye, uburyo kugira ngo Expo itegurwe kandi igende neza, barimo ibigo bya Leta na Ministeri, Inzego z’Umutekano, Inzego z’ibanze n’abikorera muri rusange.
Ku bigendanye n’Umutekano muri Expo 2025, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga, avuga ko abazitabira Imurikagurisha, bagomba kuzaza batikandagira na gato cyane ko umutekano ucunzwe neza mu buryo bwuzuye Polisi, RIB n’izindi nzego z’umutekano zamaze kuwuvugutira umuti.

Agira ati “Ntabwo twaje muri Expo kumurika ibyo dukora, twaje gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kugira ngo uzarigana wese azagure ibyo yifuza byose abijyane mu mahoro asesuye.”
Avuga ko bari mu bukangurambaga bafatanyije na RURA na RIB bwo gukangurira abantu kwirinda ibyaha bikorerwa kuri Telefoni no ku rindi koranabuhanga, bityo asaba abazitabira Expo kuzirinda ababashushuka cyangwa babizeza ibitangaza byo kubona umutungo bataruhiye kuko bihanwa n’amategeko.
Abitabiriye imurikagurisha barashima Leta ibashyiriraho kenshi urubuga rwo kumurikiraho ibyo bagezeho buri mwaka
Umwe mu bari kumurika ibyo bagezeho, ni Rwiyemezamirimo w’ibihe byose Umushoramari Dr Sina Gerard wagaragarije Abayobozi n’abitabiriye Imurikagurisha bose ko akomeje kuza ku isonga mu guhanga udushya.

Dr Sina Gerard avuga ko akomeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo ubushakashatsi ahorana, bukomeze gutanga ibisubizo bitanga akazi ku bantu benshi cyane urubyiruko, ari nayo mpamvu ngo yashinze ishuri Fondation Sina Gerard, rigamije ahanini kurera abana b’intyoza basohokamo bazi byinshi, haba mu buhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ibindi.
Agira ati “Muri Enterprise Sina Gerard Urwibutso ntituryama. Duhora iteka dushushikariye kugera kuri byinshi, bigamije Iterambere ry’Igihugu cyacu. Kimwe no mu zindi Expo rero, uyu mwaka nabwo twazaniye Abanyarwanda Umutobe w’Igisheke udafunguye, tuzana kandi igare ryiza rikoze mu mbaho z’ibiti byo mu Rwanda, byose bigamije gushyikira ahanini Made in Rwanda yacu abanyarwanda bihitiyemo.”
Avuga ko yishimira cyane ko abantu bakomeje gushimishwa no kunyurwa n’ibikorwa byo kuri Nyirangarama, baba abanyarwanda n’abanyamahanga, bityo bose abizeza kutazatezuka na rimwe kubagezaho ibyiza byose bifuza.
Ku rundi ruhande avuga ko akubutse mu bihugu by’i Burayi birimo n’Ubutaliyani, bakaba baranyuzwe n’ibyo yabamurikiye biragurwa biramushirana, mu minsi mike akazaba ngo ari mu butumwa muri Algeria, akazagaragaza ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho mu guhanga no kunoza udushya, haba mu biribwa ndetse n’ibinyobwa by’umwihariko ibyo muri Ese Sina Gerard Urwibutso.
Ibindi avuga yishimira, ni uburyo Ikipe yabo y’Ingoramubiri Athretism, yitwaye neza muri Peace Marathon, umwana wabo akaba ngo yarahesheje ishema u Rwanda yegukana umwana wa mbere ahigitse aba nya Kenya bari baranze kuva ku izima.
Ikindi ni uburyo ikipe y’Umupira w’amaguru yabo nayo ngo mu gihe gito imaze, yamaze gutsindira kujya mu kiciro cya 2 cya Shampiyona y’u Rwanda aho yizeye kutazatinda, bagahita bajya mu cya 1 bidatinze.
Ni byinshi uyu mushoramari ukunze kugaragaza udushya buri mwaka azanira abitabira Expo, harimo na Divayi ikomoka ku mizabibu yakunzwe na benshi. Itorero Urw’Ibutso rw’abato, Amashuri kuva ku nshuke kugeza ku yisumbuye, Kiliziya yubakiye Abakiristu n’ibindi.
Expo 2025 yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 05 Kanama 2025, biteganyijwe ko izasoza ibikorwa byayo kuwa 17 Kanama uyu mwaka.
Ni Expo yitabiriwe n’abasaga 450 baje kumurika ibintu byabo bo mu Rwanda no mu mahanga, buri munsi ikaba yakira abasaga ibihumbi 250 bayigana nk’uko ubuyobozi bukuru bwa PSF Rwanda bubitangaza.



ANDI MAFOTO:









E. Niyonkuru