Itorero ‘Inganzo Ngari’ ryasobanuye impamvu bise igitaramo cyabo ‘Tubarusha Inganji’ bahuje n’umunsi w’Umuganura

admin
4 Min Read

Kuwa Gatanu tariki 1 Kanama 2025, hateganyijwe igitaramo gikomeye cyateguwe n’Itorero Inganzo Ngari riri mu matorero akomeye mu gihugu bise ‘Tubarusha Inganji’ cyahujwe n’umunsi Abanyarwanda bizihizaho ‘Umuganura’.

Ni igitaramo gisobanurwa mu buryo bufite umwihariko nk’uko byasobanuwe n’abagize itorero inganzo Ngari rizwiho kubyina imbyino gakondo, no kugaragaza umuco Nyarwanda. Aho bavuga ko iki gitaramo kidasanzwe kuko bazaba barimo no kuganuza Abanyarwanda muri rusange uwo munsi wizihizwa tariki 1 Kanama buri mwaka.

Ubuyobozi bwateguye iki gitaramo burangajwe imbere n’umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana mu kiganiro n’itanganzamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, batangiye bavuga ko biteguye neza iki gitaramo kandi ko bategeranyije amatsiko Abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’imbyino gakondo n’abagikomeye ku muco kuko bazataramana bitinde mu mudiho basanzwe bazwiho.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Inganzo Ngari Serge Nahimana asobanura impamvu bise igitaramo cyabo ‘Tubarusha Inganji’ bahuje n’umunsi w’Umuganura

Yagize ati “Turi teguye cyane, twiteguye gutaramana n’abakunzi bacu tubagaragariza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi, tubinyujije mu mbyino gakondo batuziho no mu bundi buryo bw’imikinire.”

Serge Nahimana yasobanuye mbyimbitse impamvu bise iki gitaramo ’Tubarusha Inganji’ aho avuga ko ari rwego rwo kugaragaza ibigwi by’u Rwanda, akaba aribyo biteguye kuganuza Abanyarwanda kuri uwo munsi.

Ati “Nibyo koko igitaramo cyacu, kirahura n’uriya munsi w’umuganura, tugarutse inyuma gato turabizi icyo uriya munsi uvuze, abantu barahura bakazana ibyo bejeje, uretse kuba twararanzwe no kuganuza mu buhinzi n’ubworozi gusa, ubu turaganura ibyo umuntu yagezeho muri rusange, ibi nibyo twahuje na rya zina ‘Tubarusha Inganji’ biraza bugahuzwa ubwo tuzaba tuvuga ibigwi by’igihugu, bikaba aribyo tuzaganura. Birenze rwa rwego rwo kuganura amasaka.”

Aha kandi yavuze ko uretse imbyino bazwiho bazataramira muri iki gitaramo bazanakina amateka y’u Rwanda nk’ingobyi y’Igihugu, berekane umujyo wo kwishakamo intsinzi n’uko mu gihe kizaza bizaba byifashe.

Ni igitaramo bateguje abakunzi b’imbyino gakondo no kugaragaza umuco Nyarwanda

Amateka y’Itorero Inganzo Ngari 

Iri torero ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo n’imiziki ya Kinyarwanda. Kuva mu 2009, ryakoze ibitaramo bitandukanye byagize uruhare mu guteza imbere umuco Nyarwanda, birimo ikitwa ’Inganzo Twaje’ bakoze mu 2009, n’icyo bakoze mu 2010 bise ’Umuco, Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’.

Mu 2011, bakoze ’Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’, naho 2013 bakora ikindi bise ’Inzira ya Bene u Rwanda’, 2015, bakoze igitaramo bise ’Ruganzu I Bwimba’, mu 2018 bakora icyo bise ’Urwamazimpaka’, mu gihe mu 2023, basubiye ku rubyiniro mu gitaramo bise ’Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.

Itorero ‘Inganzo Ngari’ rigizwe n’abasore n’inkumi aho mu mateka ryakoze, ryabashije gutaramira mu iserukiramuco mpuzamahanga rizwiho nka (FESPAD), aho ryerekanye imbyino zishingiye ku muco Nyarwanda.

Kugira ngo witabire iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali, (KCEV) bazishyura amafaranga atandukanye bitewe n’ibyiciro byashyizweho, ibihumbi 10Frw ni ku cyiciro cyiswe ’Imidende’, ibihumbi 20Frw ku cyiciro cya ’Inyamamare’ ndetse n’ibihumbi 30Frw ku cyiciro cya ’Abaterambabazi’. Aho imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (16h00), igitaramo nyiri zina kigatangira ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *