Ibyo wamenya kuri COHAMIRWA LTD yo muri karenge-Rwamagana itunganya ibinyobwa bikunzwe birimo Indatwa na Soma wumve

admin
5 Min Read

Uruganda rumaze gukundwa na benshi bitewe ahanini no gutunganya ibinyobwa bibagera ku nyota rwa COHAMERWA Ltd, rumaze kuba Ubukombe mu myaka itanu rumaze rukora, Ubuyobozi bwarwo buvuga ko muri rusange bamaze kugera kuri byinshi byo kwishimira, abakozi barwo nabo, bakishimira ko bahembwa neza bakanahabwa ibigenerwa umukozi byose.

Uru ni uruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge mu Ntara y’i Burasirazuba rutunganya ibinyobwa bikomoka ku musaruro w’ibitoki biboneka ari byinshi muri ako gace, ibinyobwa bikaba ari byo INDATWA, SOMA WUMVE, TUZANE,  N’URUKARYI. Bene Uruganda bakavuga ko ibi binyobwa byabo bifite ibanga ry’uburyohe bwihariye kurusha izindi nzoga abantu basanzwe banywa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa COHAMIRWA, Dukuzumuremyi Donatien, avuga ko mu myaka itanu bamaze bakora, bamaze kwiteza imbere no guteza imbere abaturage bo mu gace bakoreramo bahabwa  akazi, kugurira abahinzi umusaruro w’ibitoki byabo, ari nako hatangwa imisoro yose isabwa igamije kubaka igihugu.

Bwana Donatien Dukuzumuremyi Umuyobozi ushinzwe Imirimo y’Uruganda

Agira ati “Uru ni Uruganda rumaze kuba ubukombe kandi rufite ibikorwa bifatika. Inzoga twenga arizo Indatwa, Soma wumve, Tuzana n’Urukaryi, zikaba zikunzwe ku isoko ku buryo mu cyumweru twenga Toni ziri hagati y’umunani na Toni n’icumi (8-10), kandi abakiliya bakazigura bishimye, cyane ko ziba zengetse neza zifite uburyohe n’ubuziranenge nyabwo. Ibitoki dukoresha kubera ko inzoga zacu 70% ari byo biyigize, tubigurira hano i Karenge, gusa isoko rizamo n’abaturuka za Rukumberi muri Ngoma, Nyakariro, Murehe, Rubona n’ahandi henshi. Iyo bitubanye bike nabwo, tujya mu tundi turere nka Kayonza kugira ngo tubone ibitoki bihagije byo kwengera abatugana inzoga zose bifuza.”

Ku bigendanye n’abakozi bakoresha, Dukuzumuremyi, avuga ko bafite 9 bahoraho,  bafite kontaro banahabwa ibigenerwa Umukozi biteganywa n’amategeko n’abandi nka 25 badahoraho, cyakora biyambazwa kenshi mu kazi.

Ku rundi ruhande avuga ko nk’Uruganda,  banakorana neza n’Inzego z’ibanze zaho bakorera. Bakaba hari abatishoboye bafashwa kubona Ubwisungane mu kwivuza, gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda, no mu bindi bikorwa by’iterambere nk’imihanda.

Ku bigendanye n’ingorane bahura nazo, avuga ko harimo nk’indwara ya Kirabiranya ifata urutoki bigatuma umusaruro ugabanuka.

Ikindi avuga ni iby’umuhanda uva Rugende werekeza i Karenge wapfuye, ku buryo abashyitsi n’abaguzi bagana uruganda babangamirwa mu buryo bukomeye, ndetse no kugeza umusaruro ku masoko bikaba ikibazo.

Bityo akaba asaba Leta, kubafasha bagakorerwa umuhanda bitewe n’akamaro ufitiye abaturage ba Karenge no mu bice biyikikije.

ABAKOZI BASHIMIRA COHAMIRWA UMUKORESHA WABO

Sezirahiga Evariste ushinzwe icungamutungo n’abakozi, avuga ko amaze umwaka urenga ahabonye akazi, ibyo amaze kugeraho ngo akaba abikesha COHAMIRWA, bitewe ahanini n’uburyo Ubuyobozi bwabo bubahemba neza kandi ku gihe.

Sezirahiga Evariste ushinzwe abakozi n’Icungamutungo

Avuga ko Umuryango we umaze kugera kuri byinshi, birimo amatungo yo korora n’ibikorwa by’ubucuruzi babikesha COHAMIRWA akorera.

Ibyo Sezirahiga avuga abihuza na mugenzi we Mukakarangwa Claudine Ushinzwe abakozi bakora amasuku y’uruganda.

Mukakarangwa Claudine ushinzwe abakora isuku y’Uruganda

Avuga ko bakora neza buri gihe, kugira ngo uruganda rwabo rwunguke kandi rutere imbere n’abarusuye basange rukeye.

Aba bakozi bombi, bishimira ko bafashwa kujya mu matsinda yo kubitsa, kwizigama no kugurizanya,  bikaba ngo ari ibintu bibafasha kumenya kwizigamira no gucunga neza amafaranga bahembwa.

Uruganda COHAMIRWA LTD, ruhereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karege, Akagari ka Nyabibare Intara y’i Burasirazuba.

Ni uruganda rushimirwa na benshi kuba rwenga inzoga zikunzwe, ziryoshye kandi zuje Ubuziranenge, ku buryo mu bice bitandukanye by’igihugu, zihagera ari iyanga, ibituma buri cyumweru hengwa inzoga zo mu bitoki bingana na Toni 10 kugira ngo bahaze isoko ry’Abakiriya babo.

Ubuyobozi bwa COHAMIRWA, bukaba busaba abakiriya babo, gukomeza kubagana ari benshi, bakabizeza ko bazakomeza guhabwa serivise neza uko babyifuza, banyurwa no gukomeza kwinywera  INDATWA, SOMA WUMVE, TUZANE N’URUKARYI bikunzwe na benshi ku isoko.

Ibitoki byera I Karenge no mu nkengero zaho nibyo bibyazwamo inzoga iryohera abakiliya b’Uruganda
Uruganda rufite ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kwenga inzoga zigezweho
Uruganda rufite ibikoresho bigezweho byifashishwa mukwenga inzoga zigezweho

ANDI MAFOTO:

Umuhanda Rugende-Karenge ukomeje kubangamira abakiliya ba COHAMIRWA kubera ko budatunganyije

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *