EXPO 2025: Itangiranye udushya turimo n’ibikorwa bya serivise y’Irangamuntu

admin
6 Min Read

Kimwe n’utundi dushya twagiye turanga imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo buri mwaka, iryatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, naryo rizagaragaramo udushya dutandukanye by’umwihariko abana bagejeje ku myaka yo gufata Irangamuntu  bakazazihafatira mu buryo buboroheye.

Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n’Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Walter HUNDE, uvuga ko bateguye neza EXPO ya 28 nk’uko basanzwe babigenza, bityo agahamagarira abazayitabira kuzaza ari benshi cyane ko abagera kuri 800 bazabamurikira ibicuruzwa byujuje ibisabwa “Quality” n’ubuziranenge.

Mu dushya atangaza Bwana HUNDE, harimo ko abashaka serivise zigendanye n’Irangamuntu, bazazihahererwa n’ikigo cy’Igihugu kibishinzwe NIDA, kikazaba gihari buri munsi, by’umwihariko  abagejeje ku myaka y’ubukure bakazabyungukiramo kurusha abandi.

Bwana Walter KUNDE Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF

Agira ati “Ntabwo ndi umuvugizi w’ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, cyakora kuba barazanye izo serivise muri Expo, ndahamya ko ari umusanzu ukomeye bahaye Abanyarwanda, bikaba byakwishimirwa na buri wese, cyane ko abazaryitabira banafite ibibazo bigendanye n’irangamuntu bazabikemurirwa. Ibi ndabivugira ko abana bafata irangamuntu bwa mbere n’abazitaye bashaka inshya numva bizabafasha cyane. Cyakora na none ntabwo bivuze ko Umuntu azava i Rusizi aje gukemurirwa ikibazo  cy’Irangamuntu, uzafashwa ni uwaje muri Expo akanagerekaho gusaba iyo serivise.

Ku rundi ruhande, avuga kandi ko n’Ikigo cy’Ubutaka na serivise z’Irembo, ibyo bigo nabyo ngo bizakomeza gukorera ababyifuzaho serivise bitangwa nk’uko bisanzwe bikorwa mu zindi Expo, akizera ko nta kabuza ababakeneye bazaba baje muri Expo bazakemurirwa ibibazo byabo.

Na none ku rundi ruhande, Umuvugizi wa PSF, avuga ko yizera adashidikanya ko kubigendanye na serivise z’Irangamuntu, nta kavuyo kazabamo cyane ko NIDA yahisemo kuza kubikora ifite abakozi bahagije, kandi ngo n’ubwo ahazakorerwa hababana hato, PSF ishobora kwagura umwanya w’aho bakorera kugira ngo serivise zitangwe neza uko bikwiriye.

Ibigo n’inganda biteguye nihagije Expo yatangiye ibikorwa byayo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025

Cyakora na none, avuga ko yumva ko serivise zo muri EXPO zidakuyeho uko gahunda yo gutanga Irangamuntu zikorwa mu gihugu hose, muri Expo  hakazakenerwa uwibaruza bwa mbere cyangwa se uwayitaye ushaka inshyashya.

Ku bigendanye n’abazamurika ibintu byabo, avuga ko muri rusange hazaba hari basaga 800 cyane ko hari stands ngo usanga iriho abantu nka babiri batandukanye, nk’abo Leta iba yaherekeje mu baterwa inkunga nayo. Gusa muri rusange stands ngo zatanzwe zigera kuri 480.

Ku bigendanye no kwinjira muri EXPO, nabwo avuga ko ibintu byorohejwe, hakaba hazakoreshwa Ikoranabuhanga mu kwishyura Tike nk’uko bisanzwe, abantu bakaba bakanda *779# kugira ngo bishyure itike yabo y’igihumbi “1000Frw” izabafasha kwinjira neza nta muvundo.

Ku kibazo cy’imyaka ifatirwaho mu kwishyura itike yo Kwinjira, avuga ko umuntu wese wigenza yishyura, utishyura ngo ni umwana uri mu mugongo wenyine.

Ku bigendanye n’Umutekano Bwana Walter KUNDE, amara impungenge abazitabira Expo bose, cyane ko bafite Abafatanyabikorwa b’ibanze bashinzwe Umutekano w’abantu n’ibyabo barimo Ingabo, Polisi, na DASSO ndetse n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, ku buryo abazagana Expo bose bagomba kuza batikandagira, bizeye neza ko umutekano wabo urinzwe n’Inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga

Avuga ko imitungo y’ibimurikwa muri rusange ubarirwa muri Miliyari esheshatu, bityo umutekano w’ibintu n’abantu ukaba ugomba kwitabwaho nk’uko bisanzwe. Cyakora na none ngo buri wese yakagombye kumenya kwicungira umutekano we akanarebera mugenzi we, yabona ushaka kuwuhungabanya agatungira agatoki inzego zibishinzwe.

Ku bigendanye n’amasaha yo Kwinjira, avuga ko i saa tatu za mu gitondo (09H00) kugeza i Saa yine z’ijoro mu gihe cy’imibyizi, naho muri wikendi bagatangira i Saa tatu za mu gitondo (09H00) kugeza i Saa sita z’ijoro (00H00).

Asaba abantu kutaza muri Expo ni mugoroba gusa, kuko bikurura umubyigano, mu gihe nyama no ku manywa ababakira baba bahari babategereje.

Ni muri urwo rwego, asaba abazamurika ibicuruzwa bose, kubizana hakiri kare.

Agasaba kandi n’abazasura Expo, kwirinda umuvundo, anabizeza ko uwaba yaraguze Tike ntabone umwanya wo kuyikoresha, ko igumana agaciro kayo kugeza igihe cyose yabonera akanya cyangwa se akayiha mugenzi we yizeye.

Imurika mpuzamahanga ryatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025 i Gikondo, ni ku nshuro yaryo ya 28 ribaye.

Mu baryitabiriye nk’uko bisanzwe, harimo n’Umunyemari, akaba na Rwiyemezamirimo Dr SINA Gerard, aho yamaze no kugeza muri EXPO ibikenewe byose, birimo n’udushya tw’ibihe byose agenda asimburanya uko umwaka utashye.

Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko Expo yateguwe neza. Bagasaba abazamurika ibyabo, kuzana ibikenewe byiza kandi byujuje ubuziranenge.

Abazagana Expo nabo buri munsi, barasabwa kwirinda umuvundo n’akavuyo, byaba byiza bakayisura ku manywa badategereje umugoroba,  cyane ko no kumanywa ababakira bahora biteguye  ari benshi.

Dr SINA Gerard yamaze kugeza udushya dutandukanye muri Expo ya 28

ANDI MAFOTO:

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *