Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza uzavamo uriyobora.
FERWAFA yavuze ko nyuma y’isesengura n’isuzuma ry’amadosiye y’abakandida mu matora y’abagize Komite nyobozi y’lshyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, yishimiye gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza.
Kuri uru rutonde harimo Shema Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali ndetse n’itsinda rye azakorana naryo mu gihe yazaba atowe. Usibye we uri kumwanya wa Perezida, ari kumwe na Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ndetse na Mugisha Richard uri ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki.
Hari Nshuti Thierry uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore, Niyitanga Désiré Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa ya FERWAFA, Kanamugire Fidèle uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Ndengeyingoma Louise uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere na Dr. Gatsinzi Herbert ushaka kuba Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo.
FERWAFA yavuze ko abatibona kuri uru rutonde rw’agateganyo batishimiye imyanzuro ya Komisiyo y’amatora bemerewe kujuririra icyo cyemezo hagati ya tariki 30/07/2025 na 04/08/2025 nk’uko bikubiye mu ngengabihe y’amatora y’abagize komite Nyobozi ya FERWAFA.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa mu matora ya komite nyobozi ba FERWAFA bamaze kwemezwa:

