Home AmakuruSosiyete ya MTN Rwanda yatumijweho kugira ngo yisobanure kuri serivise mbi imaze iminsi itanga

Sosiyete ya MTN Rwanda yatumijweho kugira ngo yisobanure kuri serivise mbi imaze iminsi itanga

by admin
0 comments

Nyuma y’uko hamaze iminsi zimwe muri serivise za Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda zidakora neza, RURA yatumijeho iyi sosiyete kugira ngo itange ibisobanuro.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko kubera iyi sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda imaze iminsi idatanga serivise zinose ikwiriye kwitaba uru rwego kugira ngo itange ibisobanuro byimbitse.

Bikubiye mu itangazo uru rwego rwashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Nyakanga 2025, risaba Sosiyete ya MTN kwitaba.

Ati “Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenye ibibazo bikomeje kugaragara no kwisubiramo mu mikorere ya serivisi za MTN, birimo serivisi z’amajwi(voice), ubutumwa bugufi(SMS), serivisi za USSD, ndetse n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi(interconnect traffic).

Bongeyeho ati “Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe ejo ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”

Ni mugihe iyi sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda mu butumwa nayo yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yagize ikibazo mu guhamagara na zimwe muri serivise za USSD kandi igiye kubikemura bidatinze.

Hamaze iminsi benshi bari kwinubira zimwe muri serivise zitangwa na sosiyete ya MTN by’umwihariko mu guhamagara cyangwa koherereza ubutumwa bugufi.

Mu batanga ubuhamya bamwe bavuga ko muri iy’iminsi usigaye uhamagara umuntu ukumva ntiriho cyangwa bigasimbuka, ikindi ngo ni uburyo wohereza ubutumwa bugufi ukabona ntibugiye kandi ufite amafaranga kuri telefone ngendanwa.

Si ubwa mbere kandi sosiyete ya MTN Rwanda ivuzweho kutagira network itari nziza muri rusange, aho kenshi wumva bavuga ko iyi sosiyete ibatenguha no kutagira network inoze kuko igenda icikacika mu buryo budasanzwe.

https://x.com/RURA_RWANDA/status/1949922650605650114?t=YMzySJToxIeGf-CXrm5OkA&s=19

You may also like

Leave a Comment