Umuhanzi Cyprien Rwabigwi agiye gususurutsa abanya-GAHANGA

admin
1 Min Read

Nyuma y’ibitaramo bitandukanye amaze igihe ageza ku bakristu harimo n’ikimbaturamubiri yakoreye kuri Paruwasi ya Gikondo, umuhanzi kabuhariwe mu ndirimbo zaririmbiwe Imana Cyprien Rwabigwi araba ari kuri Paruwasi ya Gahanga kuri iki cyumweru. Tariki ya 27 Nyakanga 2025 guhera i Saa munani (14h00).

Uyu muhanzi Cyprien Rwabigwi uzwi nka ‘NKUBONE’ azaba afatanyije na Korari zimenyerewe cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana arizo; Ste Elisabethe, Amis de Jesus, St Dominique Savio, Ste Therese na Le Grand Coeur Des Ames de Jesus bakazabasusurutsa cyane.

Muri icyo gikorwa abantu bakazaboneraho gutanga umusanzu wo kubaka Kiliziya nshya ya Gahanga.

Kicukiro, Gahanga, Kagarama, Nyanza, Bugesera n’abandi mwese mukunda indirimbo z’Imana ntimuzacikwe n’ibyo byiza dore ko no kwinjira ari ubuntu.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *