Home IkoranabuhangaMu Rwanda hagejejwe telephone za Infinix zifite umwihariko n’udushya bidasanzwe

Mu Rwanda hagejejwe telephone za Infinix zifite umwihariko n’udushya bidasanzwe

by admin
0 comments

Uruganda rwo muri Hong Kong rukora telefoni rwa Infinix, rwagejeje ku isoko ry’u Rwanda telefoni nshya zo mu bwoko bwa ‘Infinix Hot 60’, zikaba zifite umwihariko wo guhamagarana ku buntu, iyo abahamagarana bari ku ntera itarenze kilometero 1,5.

Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ni bwo ishami rya Infinix rikorera mu Rwanda rifatanyije na MTN Rwanda, byamuritse izi telefoni ziri mu moko atatu ari yo ‘Infinix Hot 60 Pro+’, ‘Infinix Hot 60 Pro’ na ‘Infinix Hot 60i’.

Izi telefoni zose uko zashyizwe ku isoko zifitemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Infinix Rwanda, Shema Gilbert, yavuze ko ari telefoni ikoranye ikoranabuhanga rigezweho, ashishikariza urubyiruko kuyikoresha.

Ati “Ni telefoni twakwita incuti y’urubyiruko cyane kuko ikoranye ikoranabuhanga rigezweho, kandi akenshi usanga urubyiruko ari rwo ruzi kurikoresha. Gusa buri wese akwiriye kuba ayifite kuko yoroshya ubuzima.”

Yongeyeho ko “Ibintu byose ukeneye urayibaza. Nk’urugero ushobora kuyisaba ikaguhamagarira umuntu, ikagucurangira umuziki n’ibindi.”

Umukozi wa Infinix ushinzwe iyamamazabikorwa Shema Gilbert asobanura imiterere y’izi telephone

Shema yongeyeho ‘Infinix Hot 60’ ifite umwihariko wo guhamagara ngenzi yayo nta ma-inite akoreshejwe, ahubwo ikoresha uburyo bwa ’bluetooth’ igahamagara indi iri mu kilometero 1,5.

Ni telefoni nziza kuko ifite umubyimba muto ungana na 5,95 mm, ikagira camera ikoresha AI n’ikirahure gikomeye kiyifasha kutangirika igihe yikubise hasi by’impanuka.

Ku bufatanye na MTN Rwanda, hashyizweho igabanyirizwa rya 20% ku bakiriya bazajya bakoresha Mobile Money mu kugura ama-inite, uyiguze kandi akaba ahita ahabwa 15GB za internet n’iminota 300 yo guhamagara.

Mu rwego rwo korohereza abifuza kuyitunga, hashyizweho uburyo bwo kwishyura mu byiciro, aho umuntu ashobora kwishyura mu mezi atatu, atandatu cyangwa umwaka. Ibi bikaba ku maduka ya ‘Yellow Financing’.

Izi telefoni zatangiye kugera ku isoko kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, zikaboneka ku maduka yose ya Infinix aherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Infinix Hot 60 Pro+ igura ibihumbi 337.999 Frw, Infinix Hot 60 Pro ikagura ibihumbi 273.999 Frw, naho Infinix Hot 60i yo ikagura ibihumbi 184.999 Frw.

Kugeza ubu Infinix ikorera mu bihugu birenga 40 ku Isi hose, ikaba ikunzwe cyane muri Afurika ndetse ikagira amoko arimo Smart, Hot, Note na Zero.

NTIBANYURWA Christophe

You may also like

Leave a Comment