Ku nshuro ya mbere, Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bernard ry’i Kansi ryateguriye ibirori binambika umwambaro w’abasoje amasomo, abanyeshuri babo basoje umwaka wa gatatu n’abo mu mwaka wa gatandatu, bose bashimirwa uburyo bitwaye mu masomo y’umwaka usojwe wa 2024-2025 n’indi myaka yose bahamaze, baboneraho no guhemba abahize abandi.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 01 Nyakanga 2025 muri College St Bernard i Kansi mu Karere ka Gisagara, aho abanyeshuri 273 bo mu byiciro byasoje umwaka wa gatatu nabo mu mwaka wa gatandatu basoje neza, barimo 191 bo mwaka wa 3 ndetse na 91 bo mu mwaka wa 6 bose bakikijwe n’ababyeyi, abarezi, Ubuyobozi bw’ikigo, n’abatumirwa batandukanye bashimiwe bagahabwa n’impano.
Muri rusange abana bashimiwe uburyo basoje neza bakaba baranahesheje ishema ikigo cyabo mu bihe byose bahamaze biga, bityo bibutswa ko inzira ikiri ndende, abasoje ikiciro rusange basabwa gukomeza kwiga bakanatsinda, aho bagiye kwimukira, abo mu mwaka wa 6 nabo bibutswa kwiga bakitegura kuzinjirana umwete n’ishyaka byo gutsinda muri za Kaminuza n’amashuri makuru bazajyamo.
Umuyobozi w’ishuri rya St Bernard Sr Uwamariya Immaculee, avuga ko bashimira cyane uburyo abana babo basoje ibyiciro byombi, baranzwe n’ikinyabupfura no gukunda amasomo kuva mu ntangiriro kugeza basoje. Bityo abasaba kuzakomeza kubera abandi itara rimurika, kugira ngo bazaheshe ishema St Bernard aho baziga hose.

Sr Uwamariya Immaculee Umuyobozi wa College St Bernard
Agira ati “Dusoje neza umwaka w’amasomo 2024-2025 twifatanya n’abanyeshuri basoje icyiciro rusange “Tronc-commun” bitegura gukomeza ikindi kiciro kisumbuye, ndetse n’abasoje umwaka wa 6 bagiye gukora bizamini bibahesha uburenganzira bwo kuzakomeza ibindi byiciro bikurikiraho. Abana rero ni abahanga, cyane ko banize neza mu buryo bushoboka, ari nabyo bibafasha gutsinda ku kigero gishimishije ibyo bikagaragazwa n’uburyo ibizamini n’amarushanwa bagiye bitabira, ategurwa n’inzego zitandukanye nabwo bagiye batsinda neza bakazana imidari n’ibikombe.”
Ashimira ababyeyi barera muri St Bernard, imikoranire ibahuza ituma habaho ubufatanye no guhuza ku cyakorwa cyose, kugira ngo abana bige neza kandi bagire ubuzima bwiza, yifuza ko byakomeza kandi kurushaho.
Ashimira kandi Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo byayo nka NESA na REB, uburyo babafasha mu kubagira inama no kubaha imfashanyigisho z’amasomo agezweho, kugira ngo bakomeze ahanini kurera abana barangwa n’ubuhanga n’ikoranabuhanga rigezweho muri rusange.
Ashimira kandi akarere ka Gisagara, ishuri ryabo riherereyemo, uburyo nabo babahora hafi, bakabagira inama n’ubundi bufasha bushoboka bwose, kugira ngo uburezi baha abana bukomeze kugera ku ireme ry’uburezi buhamye mu Karere kabo.

Abana bishimiye kambikwa umwenda
Ku rundi ruhande, avuga ko bazakomeza kurera neza abana bashinzwe, asaba abasigaye ku ntebe y’ishuri n’abazahakomereza basoje icyiciro rusange, kuzakomeza kwiga neza uko babisanganywe baharanira gutsinda, kugira ngo mu bihe bitaha bazabe koko ari abahanga u Rwanda rushobora gutuma no kwifashisha muri byinshi.
Asaba n’ababyeyi kandi gukomeza kurera abana babo neza, babatoza ikinyabupfura no kumvira, cyane muri bino biruhuko by’umwihariko, bagafashwa gusubiramo neza amasomo, bakumvishwa ko atari igihe cyo kwicara no kuzerera.
Uhagarariye Komite y’ababyeyi barerera muri College St Bernard Faustin Twahirwa, avuga ko bashimishwa no kuba barera mu kigo kirangwa n’abanyeshuri b’abahanga kandi barangwa n’indangagaciro za gikiristu.

Uhagarariye Komite y’Ababyeyi Faustin Twahirwa
Ashimira kandi ubufatanye bwiza buri hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri aho bahura kenshi, bakaganira kucyakorwa kugira ngo abana babo babashe gukomeza kwiga uko bikwiriye banarangwa n’imibereho myiza iboneye.
Agira ati ”Abarerera muri College St Bernard, dushimira cyane Ubuyobozi bw’ishuri. Barera neza abana, kandi ikinyabupfura babatoza kinabafasha kubaho neza muri sosiyete no mu miryango yabo, ku buryo no ku bindi bigo bajya kwigaho baba intangarugero. Ibyo tuvuga ni ukuri namwe mwabonye uburyo aba bana badukiniye neza bavuga indimi z’amahanga mu bwenge bwinshi.”
Asaba ababyeyi bagenzi be kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kurerera muri St Bernard, bagahora iteka bibutsa abana kwiga no gukomeza kurangwa n’umuco nyarwanda, ku rukunda no gutsinda amasomo yose bigishwa.
Umwe mu bana basoje umwaka wa 6 PCB Shenge Isabella, wanashimiwe mu bitwaye neza mu gihe cyose bahamaze, avuga ko yishimira ko basoje imyaka 6 y’amashuri yisumbuye bakaba baratsinze neza. Bityo ahamya adashidikanya ko n’ibizamini bya Leta bagiye kwinjramo bazabitsinda nta kabuza bagakomereza muri Kaminuza.

Umwe mu bana bitwaye neza Shenge Isabella usoreje muwa 6 PSB
Agira ati “Dusoje neza masomo yo mu kiciro cy’amashuri yisumbuye kandi twabikoze neza. Turi kwitegura ibizamini bya Leta, tukaba twizera tudashidikanya ko twifashishije ubumenyi dukuye hano, nta kabuza bizadufasha kubyitwaramo neza tugatsinda, ku buryo mu bihe biri imbere twazakomeza no muri Kaminuza, ahazadufasha gutegura ubuzima tuzagira mu bihe biri imbere.
Asaba bagenzi be basigaye ku ntebe y’ishuri, gukomeza kwiga bashyizeho umwete kandi bagakomeza kurangwa n’imico myiza batozwa n’ubuyobozi bwabo.
Asaba kandi abo basozanyije amasomo, kutumva ko bamaze kwiga, ahubwo ko igihe kigeze, kugira ngo bige neza kandi cyane. Bityo bizabafashe gutsinda ibizamini bya Leta byegereje, maze bose bazabone amanota azabinjiza muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza Denyse Dusabe
Denyse Dusabe, wari umushyitsi mukuru, avuga ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere, bishimira uburyo umwaka w’amashuri 2024-2025 usojwe wagenze neza, aho bafatanyije n’ubuyobozi w’ibigo bitandukanye, bafashije abana kugerwaho n’ibikenerwa byose kugira ngo imyigire yabo igere ku ntego iba ikenewe.
Ku birebana na College St Bernard, avuga ko bashima cyane ibikorwa byabo byiza byo kurera igihugu abana b’abahanga kandi barangwa n’ikinyabupfura nk’uko babigaragaje mu mbyino no mu myitozo bakoreye imbere y’ababyeyi n’abashyitsi.
Agira ati “Iki ni kigo dukorana kenshi kandi dushimira imikorere yabo ihamye yo kwigisha abana neza bagatsinda ku kigero cyo hejuru. By’umwihariko abana ba hano bakaba barangwa n’imico myiza ubukristu n’ikinyabupfura. Mu by’ukuri ikifuzo cyacu ni uko n’ibindi bigo by’amashuri, nabyo byakagombye guharanira kugera ikirenge mu cya St Bernard yakoreye ibirori abana babo.”
Kimwe n’abandi bose, asaba ababyeyi gukomeza kurera abana uko bikwiriye batozwa imico myiza, gukunda igihugu no gutsinda amasomo biga, kugira ngo mu bihe biri imbere u Rwanda ruzakomeze kugira abakozi n’abayobozi beza.

Ababyeyi baje gushyigikira abana babo ari benshi
College St Bernard-Kansi, ni rimwe mu mashuri yisumbuye akorera mu Karereka Gisagara no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange.
Ni ishuri rirangwa ni indangagaciro za gikrisitu kandi rifite umwihariko wo kugira abanyeshuri b’abahanga kandi barangwa no gutsinda, nkuko ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi baharerera n’abanyeshuri ubwabo babihamya.

Abanyeshuri bahaye umuyobozi wabo Impano y’urwibutso
ANDI MAFOTO:




