Nyuma yo gushimira uburyo abana n’abarezi bo muri Mother Mary i Kibagabaga basoje umwaka w’amasomo 2024-2025 neza, kuri uyu wa 28 Kamena 2025 byasorejwe ku ishami ry’i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko buhishiye byinshi abatuye muri ako gace no hakurya yaho, mu Karere ka Bugesera, cyane ko bazabahera abana uburezi buzira inenge nk’intego biyemeje muri rusange.
Ubuyobozi bwa Mother Mary International School Complex, buvuga ko nyuma yo kugezwaho ibyifuzo n’ababyeyi bo mu bice bigize Akarere ka Kicukio, barushywaga cyane no kugeza abana babo ku kicaro gikuru i Kibagabaga, bwabegereje ishuri hafi yabo imyaka ibiri ikaba ishize, bakishimira ko imfura za mbere zisoje umwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’abo muwa 3 w’ikiburamwaka. Abo bose bakaba ngo bahawe impamyabumenyi zibinjiza mu kindi kiciro.
Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary Rwabigwi Cyprien, avuga ko banyuzwe cyane n’uburyo ababyeyi bo mu gace ka Gahanga no mu nkengero zayo mu Karere ka Bugesera bakiriye neza ishuri ryabo, maze avuga ko bitewe n’uburyo babakiriye neza, byatumye Gahanga igiye kongererwa imbaraga n’ubushobozi ikazahinduka igicumbi cya ICT n’imyuga igezweho.

Agira ati “Twatangiranye abana bake hano i Gahanga none dore bamaze kwikuba inshuro nyinshi, ku buryo duteganya ko mu minsi idatinze turakira abandi bisumbuyeho. Kugira ngo rero abantu bo muri ibi bice bakomeze kugezwaho na serivise nziza uko babyifuza, twabashyiriyeho Ubuyobozi bushya tuzana uwayoboraga i Kibagabaga ufite uburambe bw’igihe kirekire mu bwarimu, akaba azanye na ekipe ikomeye ije isanga abandi bari basanzwe hano kandi nabo bafite uburambe n’ubushobozi mu buryo burambye. Tukizera tudashidikanya ko mu gihe gito Gahanga iraba imaze kuba iya mbere muri ibice byose no muri Kigali muri rusange.”
Bwana Rwabigwi avuga ko n’ubwo bwose Gahanga yari ishami rya Mother Mary, ariko igiye kwigenga igahabwa izina rya MARY 1000 INTERNATIONAL SCHOOL, agasaba ababyeyi ba Gahanga, Kagarama, Nyanza, Niboye, Gahanga no mu bindi bice bitandukanye birimo n’abo mu Karere ka Bugesera, kuzana abana ari benshi kuko Agaseke gapfundikiye ngo babahishiye kabitse byinshi bizafashiriza abana kwiga bagatsinda, bikazafasha kugera ku rwego mpuzamahanga Mother Mary yagezeho kuva yashingwa imyaka 20 irashize.

Ku rundi ruhande, avuga ko ibikorwa byo kubaka inzu nini zigeretse kandi zigezweho byatangiye i Gahanga, bakaba bafite ubuso bw’ubutaka buhagije buzubakwaho Kaminuza Mpuzamahanga y’imyuga n’ikoranabuhanga, iyi ikazaba ari isangano ry’abaturutse imigabane yose y’isi.
Ikindi ni uko i Gahanga ngo hagiye gushyirwa amshuri y’isumbuye acumbikira abana “Boding” kugira ngo abahuraga n’ikibazo cy’amacumbi kibonerwe umuti.
Kimwe n’uko byakorewe abiga n’abarerera muri Mother Mary ku kicaro gikuru i Kibagabaga, abana basoje ikiburamwaka mu mwaka wa 3 ndetse n’abasoje umwaka wa 6 w’amashuri abanza, basabanye n’ababyeyi babo, Abarimu n’Ubuyobozi bukuru bw’ikigo.
Abana kandi bahawe impamyabumenyi zibinjiza mu kiciro gikurikiyeho, abo mukiburamwaka bagiye muwa 1 w’amashuri abanza, mu gihe abasoje uwa 6 ubanza bagiye mu mwaka wa 7 w’amashuri y’isumbuye, abitabiriye ibirori banasangiriye hamwe umutsima w’ibyishimo by’uko basoje umwaka neza.
Uhagarariye komite y’ababyeyi barerera muri Mother Mary, ishami rya Gahanga Karangwa Joseph, avuga ko ari amahirwe bagize abandi badafite, kuba ishuri nka Mother Mary, rifite abarimu b’inzobere n’uburambe mu kwigisha neza mu Murenge wabo.

Agira ati ”Dufite ibyishimo kuko ibyiza byaje bidusanga tukabona, aho turerera abana bacu. Mu by’ukuri hari bamwe muri twe bari barashoboye gusanga ishuri i Kibagabaga, bitewe ahanini n’ibyiza benshi barivugagaho. Cyakora twabaye nk’abatunguwe twumvise ko bagiye kuzana ishami ryabo hano i Gahanga. Ni amahirwe twagize, ari nayo mpamvu mpamagarira ababyeyi babishoboye kudapfusha ubusa aya mahirwe, maze bakazana abana babo kwiga hano kuko nkatwe tuharerera tumaze kubona ikinyuranyo kinini twabwira abandi.”
Avuga ko ashimishwa cyane n’uburyo abana mu gihe kitarenze imyaka 2 bahiga, basigaye bavuga indimi nk’abazivukiyemo, atanga urugero uburyo abana basubizanyaga ibibazo hagati yabo mu ndimi zitandukanye ukagira ngo ni abantu bakuru.
Yishimira ko ubwo hagiye kuza na Kaminuza, nta kabuza Gahanga yabo igiye gutera imbere kurushaho babikesheje Mother Mary.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murinja, ishuri ryubatsemo Mutabazi Andre, avuga ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera, gusa ngo ni amahirwe aboneka hakeya abanya Gahanga bagize by’umwihariko Akagari ka Murinja ayoboye kabashije kwakira ishuri Mpuzamahanga riri ku rwego rwo hejuru nka Mother Mary.

Agira ati “Birakwiye ko turibyaza umusaruro tukazana abana bacu turi benshi, bakivomera kuri iyi soko idakama y’ubumenyi twabonanye abana biga hano. Birumvikana ko ababyeyi bagomba gukora ibishoboka byose bakazana abana babo hano. Yego amashuri arahari menshi, ariko mu by’ukuri yose siko yaba atanga ubumenyi kimwe.
Cyakora jye uburyo mbonye abana biga hano ari abahanga, byatumye ngira icyizere ko urubyiruko rwacu, mu minsi mike baraba ari abahanga bazakenerwa na buri wese.”
Avuga ko yizera ko ababyeyi bazasobanukirwa, kandi benshi ngo babigezeho ugereranyije n’uburyo bagiye batangira, umubare ugenda ngo wiyongera.
Asaba n’abandi babishoboye kugana ibyiza byabashyiriweho, bakaza bakarerera, aho umwana ashobora gukura ubumenyi buzamubeshaho ibihe byose.

Umuyobozi Mukuru wa Mother Mary International School Complex Rwabigwi Cyprien, ku by’ababyeyi n’ubuyobozi bavuga, avuga ko batangiranye metero nkeya z’ubutaka i Gahanga, cyakora ngo bamaze kubona uburyo ishuri ryishimiwe baguye ubutaka, bakaba bageze kuri hegitari zirenga eshatu, bakaba ngo bagiye nabwo kubwongera, kugira ngo ibikorwaremezo biteganyijwe bizabashe kwisanzura.
Mother Mary International School Complex yasoje igikorwa cyo kwishimira ko basoje umwaka w’amasomo 2024-2025 neza, bigasorezwa ku ishami ryayo ry’i Gahanga, ni ishuri Mpuzamahanga rigendera kuri Porogaramu y’Abongereza n’iy’Abafaransa.
Ni ishuri rimaze imyaka 20 ritanga uburezi buzira inenge nk’uko intego yaryo ivuga, rikagira n’indangagaciro za Gikristu.
Abahiga n’abaharerera, bavuga ko Mother Mary ari ishuri ntangarugero waratira abandi.
Ubuyobozi bwaryo buvuga ko bwatangiye kwandika abaziga umwaka w’amasomo 2025-2026, bityo bagasaba abatuye mu Karere ka Gasabo no mu nkengero zaho, bakaba bifuza kurerera i Kibagabaga kuzana abana babo imyanya itarashira.
Banahamagarira kandi abatuye i Gahanga no mu bice bihakikije, n’abo mu Karere ka Bugesera, kwihutira kuzana abana babo i Gahanga naho imyanya ngo irabaze.


ANDI MAFOTO :















E. Niyonkuru




















































