Mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri 2024- 2025 muri Mother Mary International School Complex, cyabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2025, abasoje mu Kiburamwaka n’abo mu mashuri abanza umwaka wa 6 bagaragarije ababyeyi n’abarezi ko bafite ubwenge butanga icyizere cyo kuzagira abakozi n’abayobozi beza muri 2024 bamaze gukura.
Ni abana 145 basoje mu byiciro bigagamo, barimo 101 basoje umwaka wa 6 w’amashuri abanza na 44 basoje uwa 3 w’Amashuri y’Inshuke, bateguriwe ibirori n’ikigo, bibashimira ko bize kandi bakitwara neza mu gihe bamaze biga no kubaha ikaze mu byiciro by’amashuri akurikira, aho abasoje ikiburamwaka bazajya mu mwaka wa 1 ubanza, abasoje abanza nabo bakajya mu mwaka wa 7 hagendewe kuri gahunda mpuzamahanga ya Cambridge ikigo kigenderaho.
Mu byaranze aba bana bagaragarije ababyeyi, harimo nko kuvuga indimi z’amahanga neza kandi badategwa. Kuganira hagati yabo mu ndimi ukaba utabatandukanya n’abantu bakuru, imikino y’ubwenge ivanzemo n’impano n’ibindi byatumye ababyeyi bishimira ko kurerera muri Mother Mary, ari amahitamo meza nk’uko babitangarije itangazamakuru.
Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary, Cyprien Rwabigwi, avuga kugira abana bazi ubwenge bidatangaje, cyane ko baba bigishijwe mu buryo buhagije n’abarimu b’inzobere kandi bafite uburambe mu byo bakora.

Agira ati ”Tumaze imyaka 20 turerera u Rwanda, umusaruro tumaze kugeraho ni mwinshi cyane. Mu by’ukuri mu gutangira ntibyari byoroshye, cyane ko twakoreraga mu nzu ntoya twakodeshaga dutangiranye abana 20. Abarimu nabahembaga umushahara wanjye n’uwa Madame. Cyakora buhoro buhoro twagiye tuzamuka mu ntera ku uburyo Mother Mary ubu ifite abanyeshuri basaga 1500 n’abarimu barenga 60 bafite ubuhanga n’ubunararibonye mu kwigisha, bikaba bifasha abana bacu gutsinda 100% ku buryo bakirwa na za Kaminuza mpuzamahanga nyinshi zo ku isi.”
Avuga ko Mother Mary mu by’ukuri, ari ishuri mpuzamahanga rigendera kuri gahunda y’Abongereza ya Combridge n’iy’Abafaransa, rikaba rimaze imaze kugera kuri byinshi byo kwishimira nko kugira abarimu b’inzobere, kugira abana b’abahanga, kuba bakorera mu nyubako nziza, bakaba banujuje n’igorofa ry’ibyumba 15 rifite agaciro ka Miliyari na miliyoni maganabiri (1,200,000,000 Frw). Kuba Ishuri ryarungutse Ishami i Gahanga ryafashije abahaturiye kurera hafi n’ibindi.

Ku rundi ruhande, avuga ko ishuri riri kugendera ku bipimo mpuzamahanga muri byose, kugira ngo umuntu wese unyotewe no kurerera umwana mu ishuri ritanga ubumenyi nyabwo mu Rwanda, yegushakira ahandi hatari muri Mother Mary.
Bwana Rwabigwi avuga ko Gahanga bagiye kuhashyira Kaminuza mpuzamahanga, hakazaba igicumbi cya ICT, ku uburyo abifuzaga kujyana abana babo mu mahanga, bizaba bitakiri ngombwa bakazajya babazana muri iyo Kaminuza n’abanyamahanga bakazajya bayigana nta kabuza.

Avuga ko mu rwego rwo kunoza imikorere myiza y’ishuri, Ishami rya Gahanga ryahawe ubuyobozi bushya ndetse no ku kicaro gikuru i Kibagabaga bikazagenzwa gutyo, Gahanga ikazaba yigenga kuri byose icukijwe, cyane ko abayigana bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Ni ibirori byasusurukijwe n’abana bato ubwabo ndetse na bakuru babo, Ubuyobozi bw’ikigo bukaba bwanahembye umunyeshuri wahize abandi agatsinda amasomo yose y’ibizamini bya Cambridge.

Ababyeyi bishimiye ko Mother Mary ibahera abana uburezi buzira inenge
Uretse ibitangazwa n’ubuyobozi bukuru bw’ikigo ko Mother Mary ari intangarugero, ababyeyi baharera bavuga ko kuhazana umwana ari amahirwe abonwa na bake, cyane ko baharangiza ari abahanga ku rwego ruhanitse.
Uwizeye Jean Marie, afite umwana urangije umwaka wa 3 muy’Incuke. Avuga ko yazanye umwana we ari muto ataramenya no gukina n’abandi, nyamara ubu ngo yahindutse intyoza, ku buryo indimi avuga nta mwana n’umwe baturanye wamukurikira.

Agira ati “Numviye iri shuri bwa mbere mu binyamakuru bavuga ko ari irya mbere mu kwigisha, mpazana umuhungu wanjye ngira ngo ndebe, ariko ndakubwiza ukuri, umwaka umwe wonyine nari namaze kubona itandukanyirizo ry’iki kigo n’andi mashuri, ku buryo abo nahise mparangira nabo ari benshi kandi barashima.”
Avuga ko iyo yitegereje uburyo umwana we yiga ashishikaye, ntagire umwanya apfusha ubusa kandi akiri mu ntangiriro, agahamya adashidikanya ko azaharangiriza ari umuhanga cyane ko ariho agiye gukomereza umwaka wa mbere w’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye akazayakomereza.
Ikindi ashima Mother Mary ngo ni uburyo ari ikigo cy’Abakristu babitoza n’abana babo, ku buryo imyifatire y’umwana we mu bandi usanga itandukanye n’iyabo, ibyo bitumwa ntacyo yakora atabanje gusenga.
Mugisha Emmanuel, nawe afite umwana urangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza.

Avuga ko umwana we afite ubwenge buri ku kigero cyo hejuru, bitewe ahanini n’uburyo bigamo bubafasha, gutekereza no gucengerwa n’ibyo bize, hiyongereyeho imyitozo ibafasha gusubiramo ibyo biga.
Avuga ko umwana agiye kuhakomereza icyiciro cy’ayisumbuye agahamya adashidikanya ko azahasoreza ari ku rwego amwifuzaho.
Kimwe na Uwizeye Jean Marie, akangurira ababyeyi babishoboye kuzana abana muri Mother Mary bakivomera ku isoko y’ubumenyi buzatuma babasha kwigirira akamaro mu bihe bizaza.
Darlene washimwe na Mother Mary kubera uburyo yatsinze amasomo yose ya Combridge, avuga ko amahirwe ahawe agiye kuyabyaza umusaruro yiga kurushaho kugira ngo agaragaze ko yahembewe ukuri.

Agira ati “Kugira ngo mbigereho byansabye kwiga cyane, ariko n’umubyeyi wanjye yabigizemo uruhare, cyane ko hari ibyo amfashaho mu masomo niga. Ndashimira ikigo cyacu. Iyi mpano mpawe yo kwigira ubuntu nzayibyaza umusaruro , nkaba nsaba na bagenzi banjye kwiga neza bakazabona kuri aya mahirwe abayobozi bacu bampaye.”
Asaba ababyeyi babishoboye kuzana abana babo kwiga muri Mother Mary ari benshi, akavuga ko kuhiga ari ukwiteganyiriza kuzaba umuhanga muri byinshi.
Mother Mary International School Complex, ni rimwe mu mashuri mpuzamahanga ya Combridge akorera mu Mujyi wa Kigali, rikorera i Kibagabaga mu Karere ka gasabo n’i Gahanga muri Kicukiro.
Ni ishuri rifite umwihariko wo kurangwa no kugira abanyeshuri b’abahanga, abahasoza bose bakaba babona ‘Buruse’ zibajyana muri Kaminuza z’i Burayi, babikesheje ahanini no kugira abarimu n’abayobozi beza nk’uko abahiga, n’ababyeyi baharerera babyivugira.












E. Niyonkuru




















































