Igwingira ni ikibazo gikomoka ku mirire mibi kigera ku bana benshi ku Isi bari munsi y’imyaka itanu, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko se wari uziko umugore wagize ikibazo cy’igwingira ashobora kubyara umwana na we ugwingiye?
Inzobere mu mirire zivuga ko iyo umugore wagwingiye atwite, ubushobozi bwe bwo gutanga intungamubiri zikenewe ku mwana uri mu nda bugabanuka, ibishobora gutuma umwana na we agwingira akiri mu nda.
Umuyobozi ushinzwe imirire muri Kigo cy’igihugu gushinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Faustin Machara, avuga ko abana bavuka ku bagore bagwingiye baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’imikurire.
Ati “Abagore bagize ibibazo by’igwingira bakiri abana, bagera mu bwangavu ntibabone serivisi zo kurwanya ingaruka zaryo, batwita ntibitabweho neza ngo babone indyo yuzuye nibo bagira ibyago byinshi byo kubyara abana bagwingiye.”
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’umuhanga akaba n’umushakashatsi wigisha muri Kaminuza ya Harvard, Goodarz Danaei n’itsinda rye mu 2016, bwerekanye ko imirire mibi y’umubyeyi, ishobora gutera igwingira k’umwana.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 137 bikiri mu nzira y’amajyambere, aho bwagaragaje ko abana bagwingiye bose hamwe bangana na miliyoni 44,1, muri abo abagwingiye bakiri mu nda bakaba ari bo benshi kuko bangana na miliyoni 10,8.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cyayo cya Kabiri NST2, guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya igwingira rikava kuri 33% rikagera kuri 15% mu mwaka wa 2025/2029.




















































