Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Musanze FC yakoze inteko rusange yatorewemo Nsengiyumva Richard nka Perezida wayo mushya asimbuye Tuyishimire Placide uheruka kwegura.
Ni Inteko rusange yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Musanze yiga ku ngingo zitandukanye zarimo no gutora Komite Nyobozi nshya iyobora ikipe ya Musaze FC nyuma y’uko Tuyishimire Placide wari uyoboye komite icyuye igihe muri Gicurasi 2025, yeguye ari hamwe na Visi Perezida wa mbere Rwamuhizi Innocent.
Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi ukomeye, anakomoka mu muryango w’abacuruzi mu Mujyi wa Musanze, yiyamaje ku mwanya wa Perezida ari hamwe na rwiyemezamirimo Nshimiyumukiza Theobald amutsinda ku bwiganze bw’amajwi, atorerwa kuyobora iyi kipe mu myaka ine iri imbere.
Tariki 22 Gicurasi 2025, nibwo Tuyishimire Placide wari umaze imyaka icumi ari perezida wa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida, banditse amabaruwa asezereye kuri izi nshingano aho bose bavuze ko ari kubw’impamvu zabo bwite.Iri yegura rya Placide na Innocent ntabwo ryatunguranye kuko bari bamaze igihe baramaze kubimenyesha aho bari bategereje ko shampiyona ya 2024-2025 irangira bakabishyira mu bikorwa.




















































