U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byashyize imbaraga mu kohereza ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye ku masoko mpuzamahanga cyane cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bimwe byongerewe agaciro, byatumye mu myaka irindwi ishize byinjiriza igihugu arenga miliyari 4,1$.
Ibi bishimangirwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwinjije arenga miliyari 6.046 Frw aturutse mu musaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe ku isoko mpuzamahanga byinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 515$, umusaruro ugabanyukaho gato mu wa 2018/2019 ugera kuri miliyoni 467$ zirenga. Mu mwaka wa 2019/2020 byinjije arenga miliyoni 419$, mu 2020/2021 hinjira arenga miliyoni 444$.
Mu 2021/2022 hashize igihe gito Covid-19 irangiye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wariyongereye cyane urenga miliyoni 640$, mu 2022/2023 ugera kuri miliyoni 857$ naho umwaka ushize wo mu 2024 hinjiye arenga miliyoni 839$.
Iyi mibare igaragaza ko amafaranga yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yagiye yiyongera ubundi akagabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye.
Muri rusange mu myaka itandatu ishize kuva mu 2017/2018 kugeza mu 2023/2024, imibare yerekana ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze, byinjirije u Rwanda asaga miliyari 4,1$ [ni ukuvuga arenga miliyari 6.046 Frw].
Icyayi na kawa ni byo byagiye byinjiza menshi uko imyaka yagiye yigira imbere, imibare ikagaragaza ko imboga, imbuto n’indabo ayo byinjiza yikubye gatatu mu myaka irindwi ishize.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Ibihingwa bishya n’Ibikomoka ku matungo byoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney, aheruka kubwira IGIHE ko bateganya gukuba inshuro icumi umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.
Yagize ati “Mu kongera ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri rusange hari intego yo kuzamura ingano yabyo. Kuko turashaka gukuba inshuro icumi ku byo twoherezaga ubungubu mu 2029.”
Munyaneza yavuze ko bateganya kuzamura ingano ya avoka zoherezwa mu mahanga ku buryo zizava kuri toni 6000 zagera kuri toni 30.000 mu myaka itanu iri imbere.




















































