Home AmakuruRwamagana: Ntakaziraho ushinjwa ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside azaburanira i Nyanza

Rwamagana: Ntakaziraho ushinjwa ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside azaburanira i Nyanza

by admin
0 comments

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kamena 2025 mu rukiko rukuru rwa Rwamagana, hagombaga kubera urubanza rw’Ubujurire RPA/GEN00009/2024/HEC RWG, ubushinjacyaha buregamo Ntakaziraho Daniel na mugenzi we Iribonetse Samuel bashinjwa ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakoreye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho batuyemo, urukiko rukaba rwarasanze hagomba gusuzumwa niba rufite ububasha bwo  kuruburanisha cyangwa niba rwakoherezwa muri RCC i Nyanza mu rukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibigendanye n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rukuru rwa Rwamagana ruvuga ko bushingiye ku ngingo y’itegeko rihana riri mu mategeko ajyanye n’ibyaha bya Jenoside, mu ngingo yaryo ya 4 kugeza ku ya 5, ruvuga ko rusanga rwaba rudafite ububasha bwo guhita bufata umwanzuro kuri urwo rubanza ruri mu bujurire bitewe n’uko ahanini abaregwa bashinjwa ibyaha bikomeye, rukaba rutaburanisha icyaha kimwe cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe hari indi ngingo igaragaza ko rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha kigendanye n’ipfobya rya Jenoside, bityo iburanisha rishyirwa kuwa 30 Kamena 2025 hakazemezwa niba koko rwakomeza kuburanisha ubwo bujurire cyangwa se rukimurirwa mu rukiko rubifitiye ububasha rwa RCC ruri i Nyanza.

Uru rubanza ruri mu bujurire mu rukiko rukuru, nyuma y’umwaka wose wari ushize uwitwa Ntakaziraho na mugenzi we batuye mu karere ka kirehe, Umurenge wa Nasho, akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi mu Ntara y’i Burengerazuba, bashinjwe n’ubushinjacyaha bwo mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma maze bagahamwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside bagakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Ntakaziraho Daniel ushinjwa gufobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Bamwe mu batanze ikirego bagatanga n’ubuhamya bw’amagambo n’ibikorwa by’abashinjwa bigamije ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside, bavuga ko abo bombi barangwa n’urwango bagirira abaturanyi babo b’abatutsi babita amazina abatesha agaciro, ndetse ngo bakaba bashishikariza n’imiryango yabo kutajya mu ngo z’abatutsi cyangwa kugirana imigendaranire y’ihariye kuko ngo ni abantu babi.

Umwe mu batangabuhamya agira ati “Ntakaziraho Daniel akomeje kunaniza ubutabera ajurira kugira ngo ataryozwa ibyaha byo kubiba amacakubiri bimuranga igihe cyose kuko arangwa n’urwango rwo kwanga abatutsi ku buryo yanataye umugore we amuziza ko badahuje ubwoko ndetse ngo agenda no mu ngo z’abatutsi. Rwose twifuza ko habaho ubutabera kuko muri kino gihe yidegembya akomeje kurangwa n’amagambo mabi ku buryo anavuga ko adashobora kujya Kwibuka Abatutsi mu gihe n’abahutu bapfuye batibukwa, dusanga ibi inzego bireba zidafashe umwanzuro ngo uyu mugabo akosorwe nta kabuza ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside afite azabikwirakwiza no mu bandi cyane urubyiruko.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko Ntakaziraho na mugenzi we Iribonetse Samuel birirwa bigamba ko abari kubarega baruhira ubusa kuko nta muntu ufunganwa amafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha Ntakaziraho Daniel na Iribonetse Samuel, ari ibyaha bikomeye bikaba byaburanishwa n’urukiko rwa RCC ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo urukiko rwabazaga abaregwa icyo bavuga ku byo bashinjwa banahamijwe n’urukiko rwabakatiye imyaka irindwi bakajurira, hakaba hagaragajwe ko rushobora kwimurirwa ahandi, ntacyo basubije, bavuga ko ntacyo barenzaho.

Umutangabuhamya wa kabiri uri mubabashinja, nawe avuga ko icyo bakeneye ari ubutabera ngo rwakwerekezwa hose ariko biri mu nyungu z’ubutabera ngo nta kibazo babifiteho, bityo asaba urukiko kuzahitamo igikwiriye kugira ngo bizabere urugero n’undi wese waba ukirangwa n’amagambo n’ibitekerezo by’urwango mu bantu.

Itegeko No 59/20/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano naryo mu ngingo yaryo ya 4, rivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside, umuntu akorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muribo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw (500,000 Frw) ariko atarenze Miliyoni 1 Frw (1,000,000 Frw).

IGISABO.RW

You may also like

Leave a Comment