Mu gikorwa cyo gukomeza kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’umurimo cyabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ari nako hanarebwa ibibangamira imigendekere myiza y’umurimo, muribyo hakabamo n’ibibazo biterwa n’indwara zo mu mutwe, Sam Munderere, Umuyobozi w’ikigo gikurikiranira hafi ibyo bibazo Solid Minds, avuga ko ari ngombwa kwita no kudaha akato abafite ibyo bibazo, kuko ari bantu nk’abandi kandi baba bafite n’imbaraga zo gukora.
Ni igikorwa cyahujwe n’inama nyungurana bitekerezo, yahuje abafite inshingano zo gukurikirana ibibazo bigendanye n’indwara zo mu mutwe bahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga.
Bwana Sam Munderere uyobora Solid Minds yita kubahuye n’ibibazo bigendanye n’indwara zo mu mutwe, avuga ko nk’abakozi babonye akanya ko kuganira ku munsi mpuzamahanga wahariwe umurimo uba kuya 01 Gicurasi, buri mwaka cyane ko bakiri mu Kwezi kwahariwe umurimo, ariko kandi banaboneraho umwanya uhagije wo kuganira ku bishobora kubangamira umukozi ntasoze neza inshingano ze mu kazi, harimo n’ibyo bibazo biterwa n’indwara zo mu mutwe.

Agira ati “Ni kenshi umukozi aza mu kazi afite ibibazo bitandukanye birimo nko gupfusha, kurwaza, kugira amakimbirane mu rugo, ibyo byose n’ibindi akaba yabibana wenyine, nyamara twebwe bagenzi be dukorana nti tube twabasha kumukurikirana no kumenya ikibazo yaba afite, buri wese akigumira mubye yihugiyeho, ejo mu gitondo wa muntu agafatwa n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe, kubera ahanini ko bya bintu byinshi byamukoraniyeho, ntabashe kubona uwamugira inama.”
Avuga ko ari ngombwa ko abakozi baganira kenshi ibigendnaye n’akazi bakora, ariko kandi hakabaho n’urundi ruhare rwa buri wese rwo kuganira ku buzima busanzwe bwa buri munsi, ibyo bikaba ngo bigerageza kuruhura ubwonko.
Ku rundi ruhande, Sam Munderere, avuga ko indwara zigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe zikomeje kwiyongera, zikaba zishobora cyakora kugabanuka, bitewe ahanini n’ingamba zigenda zifatwa. Gusa ngo gucika byo ntibyashoboka kuko ibibazo bizitera bikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Ni muri urwo rwego avuga ko ingamba za mbere zo kugabanya izo ndwara ari ukuziganiraho no kudaha akato uwagaragaje ibimenyetso byazo.
Akomeza avuga ko kuba mu Rwanda izo ndwara ziyongera, bitavuga ko ntagikorwa ngo zigabanuke, kuko ngo birakorwa kandi cyane, gusa bigacibwa intege n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye hari benshi bahorana agahinda gakabije.
Ashimira Leta y’u Rwanda uburyo yitaye cyane ku kibazo cy’abafite ibibazo bigendanye n’indwara zo mu mutwe, by’umwihariko kikaba cyaranashyizwe muri gahunda ya NST2, kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba zihamye, ari nako hanashakwa umuti nyawo wo guhangana na byo.
Intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ishami rigendanye n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe Dr Darius GISHOMA, avuga ko muri rusange impamvu zitera ibyo bibazo ari izihuriwe n’Isi yose, mbese bikaba ari mpuzamahanga n’u Rwanda rurimo.

Agira ati “Muri izo mpamvu mpuzamahanga, ni izishingiye ahanini ku buzima bwa Muntu. Hari nk’imisemburo ituma abantu batekereza neza cyangwa se nabi. Iyo misemburo hari igihe iba myinshi cyangwa se ikagabanuka, izo mpinduka rero ziba zigenda zirwanira mu bwonko bw’umuntu, bikaba nabyo biri mu byamuviramo no kugira ibyo bibazo byo mu mutwe twakomeje kuvuga.”
Avuga ko umwihariko w’u Rwanda, harebwa nk’impamvu zituma ibibazo by’indwara zo mu mutwe zikomeza kugera ku bantu benshi, harimo ingaruka za Jenoside zageze kuri benshi. Hakaba ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu ngo n’ibindi.
Icyakora, akavuga ko ingamba zo gukumira no kwirinda ko ibyo bibazo byakwiyongera, habayeho guhuza imbaraga ku bigo bitandukanye nka Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, ibigo byita ku buzima bw’indwara zo mu mutwe nka Solid Minds n’ibindi, kugira ngo abantu bose bahure kenshi, bakomeze kugirana inama no gufasha abantu kutagwa mu bibazo byabakururura izo ndwara.
Ibibazo biterwa n’indwara zo mu mutwe bikomeje kwiyongera, haba mu Rwanda no mu mahanga nk’uko ababishinzwe babivuga.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu minsi ishize, bwagaragaje ko byibura umwe mu bantu bane, agendana n’ibibazo by’indwara zo mu mutwe, Sam Munderere, akavuga ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye icyo kibazo, kandi ko n’ubushakashatsi ngo bukomeje gukorwa, kugira ngo hamenyekane umubare nyawo wabafite ibyo bibazo maze bajye bitabwaho bazwi neza.











E.Niyonkuru