Ubuyobozi bwa kimwe mu bigo bikomeye bikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, Ruli Mining Trade Ltd buvuga ko mu myaka 15 bamaze bakora, ibyagezweho byo kwishimira ari byinshi, birimo nko gukora ubushakashatsi bwimbitse kuhashobora kuboneka amabuye y’agaciro, kuzamura agace bakoreramo batanga akazi ku bantu benshi n’ibindi.
Iki kigo kimaze kugira uburambe n’ubunarabibonye ku bigendanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ubuyobozi, abakozi n’abatuye mu gace bakoreramo, bavuga ko ari ikigo cyaje gikenewe bitewe ahanini n’uruhare rutagereranywa mu iterambere bamaze kugaragaza nk’aho abagera kuri 400 bahawe akazi bakabasha kwiteza imbere no kuzamura imiryango yabo.
Bwana NAMAHORO Jean de Dieu, Umugenzuzi w’ibikorwa muri Ruli Mining trade Ltd, avuga ko batangiye gukora muri 2010, nyuma y’ubushakashatsi bugendanye no kumenya aho amabuye nyirizina aherereye, bakaba bafite ibice bibiri bakoreraho, aribyo GIKOMBE na KADEHERO bigize site ya Ruli bakaba banakorera muri Ngororero.

Avuga ko aho hose bakorera bafitemo ibirombe bihagije bibonekamo amabuye ya Gasegereti na Koruta, aho bashobora kubona umusaruro hagati ya Toni 8 na 15 buri Kwezi.
Agira ati “Ruli Mining Trade Ltd, twavuga ko ari ikigo kimaze kugera kuri byinshi. Tukaba ducukura amabuye mu buryo bugezweho, tukagira abakozi babishoboye bafite imbaraga n’ubushake, nyuma y’ibyo, dufite ababahagarariye bakora neza ibyo bize, nka ba Injeniyeri bashinzwe umusaruro na tekinike, ushinzwe ibidukikije, ushinzwe imibereho y’abakozi, abashinzwe ububiko, n’abakozi bahoraho bo ku cyicaro cy’ikigo cyacu.”
Avuga ko umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari akazi gakomeye gasaba ubwitange no kutarambirwa, cyane ko urebye nka Metero nyinshi zicukurwa mu kitwa INDANI hashakishwa aho amabuye aherereye nyirizina, bisaba umuhate no gukunda akazi nta kindi.
Ku bigendanye n’abakozi bakoresha, avuga ko bafite abakozi bagera kuri 400 bahoraho, bose bahembwa neza uko bikwiriye kandi ku gihe.
By’umwihariko bakaba ngo baregerejwe abajenti ba Banki bahemberwamo za BK na BPR, ku buryo mu gihe cyo guhembwa biborohera cyane.
Ku rundi ruhande, avuga ko abakozi batangirwa ubwiteganyirize bwa RSSB, EJO HEZA, bagatangirwa umusoro wa TPR n’ubwisungane mu kwivuza.
Ikindi ni uko bafatanya na Leta mu bikorwa by’iterambere, nko gukora no gutunganya imihanda kugira ngo imigenderanire yorohe, bakanafasha bamwe mu batishoboye, babatangira Ubwisungane mu kwivuza no kububakira.
Ku bigendanye n’ingorane bahura nazo, avuga ko muri rusange atari nyinshi.
Gusa asaba Leta ko hakorwa ibishoboka umuhanda wa Nzove, Skol, Ruli ugakorwa, cyane ko uri mu bibangamiye imikorere y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri rusange.
Asaba Leta kandi, kubafasha hakabaho ubuhuza, hagati y’abacukura amabuye y’agaciro n’amabanki kuko zibima inguzanyo, zivuga ko ibyo bakora zitabona uko zibiha agaciro.
Asoza asaba abakozi bagenzi be gukora batikoresheje, kugira ngo umusaruro w’ibyo bakora ukomeze wiyongere, akabashima muri rusange ko bakorana umurava.
Ashimira Leta y’u Rwanda ko yabashyiriyeho ikigo RMB gishinzwe kubagira inama mu kazi kabo ka buri munsi, bityo bakaba bakora bizeye ko bashyigikiwe by’ukuri.
Abakozi bo muri Ruli Mining trade Ltd bishimira ko bafite umukoresha mwiza
Buri mukozi wo muri Ruli Mining Ltd, aba afite inshingano mu byo akora kandi akabikora neza kuva kubacukura, abatunda bazwi nk’abanyonzi, abaronga bakanayungurura umusaruro, ndetse n’abayobozi bahagarariye bagenzi babo.
Uwineza Joseline ni umwe muri ba Enjeniyeri avuga ko abakozi babo bakorana umwete mu kazi kabo buri munsi kugira ngo barusheho kubona umusaruro uko byifuzwa.

Agira ati “Abakozi dushinzwe bakora ibishoboka byose kugira ngo tubone umusaruro uhagije kandi bikorwa neza hari abakorera mubyo twita Indani, hakabamo abakoresha imashini zabugenewe, abasohora umucanga uba uvanzemo Koruta na Gasegereti, bakabishyikiriza ababishinzwe, nabo bagahereza abandi kugeza ubwo amabuye y’agaciro akenewe agerwaho gusa ni inzira ndende.
Avuga ko nk’umukozi bashimira ikigo bakorera, cyane ko kibaha ibyo bakenera byose mu kazi, bigatuma bakora nk’abikorera.”
Ibyo Madame Enjeniyeri avuga byo gukora nk’abikorera kugira ngo umusaruro uboneke, uwitwa Nzabamwita ukora nka Kapita ureberera bagenzi be, avuga ko amaze imyaka 10 akora muri Ruli Mining Trade Ltd n’indi 10 yakoze ahandi. akaba afite uburambe mu gukora no guhagararira babenzi be.
Avuga ko amaze kugera kuri byisnhi, yarubatse, afite inka byose abikesha ikigo akorera.
Masezerano Alice, ashinzwe kwegeranya umusaruro wibyabonetse avuga ko amabuye babona ari menshi, akaba afatanyije n’abo bireba umusaruro utunganywa neza ukagezwa ahabigenewe, byose akabikorera Raporo muri rusange buri mukozi mu nshingano ze, avuga ko bakora ibishoboka kugira ngo umusaruro uboneke, ikigo bakoramo cyunguke, bityo babashe kubona umushahara wo kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Twagirumuhire Francois umutekinisiye ushinzwe ingufu z’amashanyarazi muri Ruli Mining Trade Ltd avuga ko mu kigo cyabo, bafite amashanyarazi ahagije akoreshwa mu birombe, haba mu gushaka umucyo mu Ndani, gusya amabuye no gucukura.
Ruli Mining Trade Ltd ifite akarusho mukurengera ibidukikije no guharanira ubuzima bwiza bw’abakozi bakoresha.
Ku bigendanye no kurengera ibidukikije, Muhire Eric ubishinnzwe, avuga ko bagendeye ku mabwiriza ya RMB, ahamaze gucukurwa hose, ngo haratunganywa hagaterwa ibiti bifata ubutaka, birimo urubingo, imigano cyangwa se inturusu, ku buryo nyuma y’igihe gito, ntawe umenya ko higeze hacukurwa.

Agira ati “Muri Ruli Mining Trade Ltd, twisangije kurengera ibidukikije, dukora ku buryo aho twakoreye tuhasiga hasa nk’uko twahasanze. Ibyo dukora bitanga umusaruro, kuko nk’ibiti dukoresha mu gutunganya Indani ducukuramo kugira ngo zigire umutekano uhamye, ni ibiti twitereye ahangaha byamaze gukura, bikaba bishimishije.
Ku bigendanya n’imibereho myiza y’abakozi, Madame Uwingeneye Vilginie ubishinzwe, avuga ko abakozi bitabwaho bagakurikiranwa ku buzima bwabo bwa buri munsi, ibyo bigakorwa bahabwa imyambaro n’ibikoreshao byabugenewe, kugira ngo hatagira uwahungabana.

Agira ati “Abakozi bagize akabazo bitabwaho, cyane ko bamwe muri bo bahuguriwe, uburyo bashobora gukoramo ubutabazi bw’ibanze, twasanga ari ibikomeye, tukageza uwahuye n’ikibazo kwa muganga. Muri rusange dukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi bakore bafite ubuzima buzira umuze, bikanagaragazwa n’uko mbere yo kwinjira mu kazi, tureba ko ntawe ufite ikibazo cyamubangamira mu kazi.”
Kubigendanye no gufasha abatishoboye, Madame Tuyambaze Berthine, wubakiwe inzu, avuga ko atabona uburyo abashimira, cyane ko ataragiraga aho aba, bakamutangira n’ubwisungane mu kwivuza ndetse agahabwa n’akazi.

Ruli Mining Trade Ltd, ni imwe mu bigo bikomeye bikorera bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke.
Mu myaka 15 bamaze bakora, bavuga ko ibyagezweho ari byinshi, abakozi nabo bakishimira ko ikigo bakorera kibafata neza, bagahabwa ibyo bakeneye byose bigenerwa umukozi.













Ubwanditsi.




















































