Aya ni amwe mu majwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru bashimira FERWAFA, bari bakurikiye umukino nkemurampaka wahuje ikipe ya Bugesera FC na Rayon Sports kuwa 21 Gicurasi 2025, nyuma y’uwari wabaye kuwa 18 Gicurasi, nyamara ntubashe gusozwa bitewe ahanini n’uburyo abafana ba Rayons Sports batari bishimiye gutsindwa ibitego 2 ku busa, bakavuga ko FERWAFA yabyitwayemo neza ubwo yemezaga ko umukino usubirwamo bahereye ku munota wa 57 wari wahagarariyeho.
Impaka zari zabaye nyinshi, ndetse habaho no guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru, bashinjanyaga guhengamira ku ruhande uru n’uru rwa buri kipe.
Bamwe muri izo mpaka bakanifuza ko iyateje amakimbirane mu kibuga yahabwa mpaga ikanakurwa muri Shampiyona y’aho bari bageze.
Abandi nabo bacaga imanza zikakaye bavuga ko umusifuzi yafatirwa ibihano, nyamara nk’uko byavuzwe ku bushishozi bw’abagize Komite ya FERWAFA barangajwe imbere na Munyentwari Alphonse, baca urubanza rutabera bararamye nk’urw’Umwami Salomoni yaciriye abagore babiri baburanaga umwana, maze bemeza ko umupira usubirwamo, uza gusozwa ku bitego bibiri bya Bugesera FC kuri 1 cya Rayon Sports.

Umwe mu bafana bakomeye b’Ikipe ya Bugesera Fc wakurikiranaga umupira yibereye ahitwa Kindama mu Bugesera, avuga ko akurikije uburyo Rayon Sports yari yababaje abafana bayo batera amazi, amabuye n’amacupa mu kibuga, bakagaragaza kandi gusagararira inzego z’umutekano no kutumvira amabwiriza yabo, we kubwe na bagenzi be ngo bumvaga nta kindi gihano gikwiriye Rayon Sports kitari uguhabwa Mpaga no gucibwa mu kibuga muri Shampiyona yose y’uyu mwaka wa 2024-2025.
Agira ati “Cyakora n’ubwo bwose wumva ko twari twuzuye uburakari, twashimiye ubuyobozi bwa FERWAFA, uburyo butaranzwe n’amarangamutima ya bamwe mu bafana, bityo bugahanisha Rayon Sports igihano gito gishoboka nk’uko Perezida wa FERWAFA Munyentwari Alphonse yabivuze.”
Avuga ko n’ubwo bwose hemejwe ko umukino usubirwamo, ikipe ya Bugesera Fc yarenganiyemo kuba yaraje mu kibuga nta bafana bayo barimo, mu gihe nyamara nta ruhare bari bagizemo ngo umukino uhagarare ngo ntacyo bahombye, icyo bashakaga yari instinzi kandi barayibonye.
Mu ibaruwa ngufi, Ubuyobozi bwa FERWAFA bwari bwandikiye Perezida w’ikipe ya Bugesera kuwa 19 Gicurasi 2025, yavugaga ko nyuma y’uko ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League wabahuje kuwa 18 Gicurasi 2025, uhagaze ku munota wa 57 kubera imvururu zabayeho, nyuma y’inama yahuje Komite z’amarushanwa muri FERWAFA yateranye kuwa 19 Gicurasi 2025, twishimiye kubamenyesha ibi bikurikira: Umukino wasubitswe uzasubukurwa kuwa 21 Gicurasi 2025 i Saa Kumi z’amanywa, ukazakomeza ku munota wari ugezeho, ukazakinwa nta bafana bari muri Stade, uretse Abayobozi bakurikira (Komite yose na Perezida w’icyubahiro w’ikipe).

Muri uwo mukino hazifashishwa abakinnyi uko bari mu kibuga no ku rupapuro rw’umukino, ukomereze ku bitego byari bigezweho, ubere kuri Stade wabereyeho n’abayobozi b’umukino ntibazahinduka.
Iyi ni ibaruwa yaje ivanaho impaka zari zakomeje gushyushya abafana batandukanye n’abakunzi ba ruhago muri rusange, ariho havuye ko benshi barushijeho gushimira cyane Komite ya FERWAFA iyobowe na Alphonse Munyentwari, akazi yakoze n’uburyo yitwaye muri icyo kibazo ikagikemurana ubushishozi, ntihagire uhutazwa nk’uko hari ababyifuzaga.
Abajijwe icyatumye hafatwa uriya mwanzuro wo gukomereza umukino aho wari ugeze, mu gihe Rayon Sports itari yishimiye imisifurire byanakuruye imvururu z’abafana ku kibuga, Perezida wa FERWAFA Bwana Munyentwari Alphonse agira ati “Uyu niwo mwanzuro muto ushoboka, iyo hagira undi mwanzuro ufatwa utari uyu, ndahamya ko wari kuba ukakaye hagendewe ku byari byabereye mu kibuga.”
Abafana n’abakunzi b’ikipe ya Bugesera Fc, bishimiye bidasubirwaho intsinzi y’ikipe yabo, cyane ko kuwa 21 Gicurasi ku mukino wo gusubukura, yatsinzwe igitego kimwe ku busa, maze umukino usozwa igitsimbaraye ku bitego byayo 2 yari izigamye urangira utyo ari 2 byayo kuri 1 cya Rayon Sport, maze inkuru isorezwa aho.
Cyakora n’ubwo bwose abakunzi ba Rayon Sports muri rusange, batari bishimiye uwo mukino wabahuje na Bugesera Fc, kuko bavugaga ko ikibazo cyari umusifuzi, benshi mu bafana bavuga ko hakagombye gukurikizwa buri gihe ihame ry’uwatangije umupira w’amaguru bwa mbere ku Isi, wavuze ko atari intambara.
Bavuga ko umupira wakagombye kuba gahuzamiryango, gahuza amakipe, gahuza abafana n’abakunzi ba ruhago bose, aho kubatandukanya bari gupfa umupira umwe w’uruhu widundira mu maguru y’abakinnyi 22 baba bari mu kibuga.
Ku rundi ruhande abakunzi ba ruhago bo mu Rwanda bagakomeza gushimira by’umwihariko Komite ya FERWAFA iyoboye kino gihe ubushishozi, ubwenge n’ubunararibonye bayoboranye, bityo bakayisaba gukomeza kuba hafi y’amakipe yo mu byiciro byombi, kugira ngo mu by’ukuri umupira w’u Rwanda ukomeze urangwe n’ubunyamwuga kandi amakipe yose akine ahatanira gutsinda no gucyura ibikombe ku rwego Mpuzamahanga.




ANDI MAFOTO:
























































