Mukakarangwa Immaculée, utuye mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Munanira. Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, uyobora umudugudu wabo Rwemarika Theogene ari kumwe na Komite ye, baje ngo bamuhirikira urukuta rw’inzu. Uwasenyewe akavuga ko ibiri kumubaho, biri kuva ku kagambane ku mugabo we Vedaste, umaze imyaka 5 yarataye urugo, akaba afitanye gahunda na Mudugudu yo gukora uburiganya ngo bagurishe amazu Mukakarangwa yasigayemo.
Ku isaha y’i Saa yine za mu gitondo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, ikinyamakuru IGISABO, nibwo cyamenye ko uwitwa Rwemarika Theogene uyobora Umudugudu wa Munini, yahengereye Mukakarangwa adahari, we na Komite y’Umudugudu n’insoresore, bafite amapiki n’isuka ngo bafashe urukuta rureba ku nzira y’abagenzi bararusenya, kugeza ubwo ruhirimye rugwa mu myaka y’umuturage begeranye.
Mukakarangwa avuga ko amaze imyaka itanu atawe n’umugabo we Vedaste babyaranye imbyaro 9, kandi babanye mu buryo bwemewe n’amategeko, nyamara wahisemo kubana n’inshoreke, akaba yari anasanganywe ubucuti na Mudugudu Rwemarika Theogene, bari gufatanya ngo imitungo Mukakarangwa arimo, bashake undi muntu bayibaruriraho bazayigurishe, cyane ko mu byangombwa byabo byaje birimo ikosa mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka.

Agira ati “Mudugudu Rwemarika, ni ubwa kabiri ansenyeye nakwiyambaza ubuyobozi ntibundenganure. Rwemarika ni umuntu udashobotse na gato. Nyoberwa njye n’abamugize Umuyobozi kuko yirirwa anywa inzoga, kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze. Umugabo wanjye yarantaye hashize imyaka itanu nyamara niwe basangira, bakaba bagamije ahanini kunaniza kuri aya mazu nasigayemo, bashaka kuyibaruzaho nk’uko hari inshuti ya Mudugudu wanyibiye ibanga. Kubera izo mpamvu zose, niyo mpamvu mubona yazindutse ansenyera amaze kumenya ko ntahari, ababibonye bakaba bari kumushinja.”
Avuga ko amazu barimo yubatswe muri 2009 bakaba baturanye n’abandi bubakiye rimwe n’abubatse mbere nta kibazo gusa atangazwa n’icyo Mudugudu Rwemarika ashingiraho amusenyera, akibaza n’aho ububasha n’imbaraga abikura, cyane ko inshuro nyinshi aba ari kunywa inzoga n’umugabo we Vedaste.
Ku rundi ruhande ashinja Ubuyobozi bw’Umurenge n’akagari kuba hari amazu menshi ari kubakwa muri ako gace, amazu atanafite ibyangombwa ntihagire uyasenya, nyamara we akaba ari gusenyerwa na Mudugudu amazu ye amazemo imyaka 20 akabura uwamutabara.

Ikinyamakuru IGISABO kimaze kugera ku nzu ya Mukakarangwa yasenyewe na Mudugudu Rwemarika, yavuganye na Madamu Umuhorakeye, twahinduriye izina ku mpamvu z’umutekano we, akaba yari ahibereye ubwo basenyaga nyiri ubwite adahari.
Avuga ko abagize Komite y’umudugudu wa Munini bane, na Mudugudu wabo, bazanye n’abasore babiri bafite amapiki n’isuka, bahondagura urukuta rw’inzu ya Mukakarangwa bavuga y’uko n’ubundi rwasenyutse ngo rutazagwa ku bantu.
Agira ati “Abasore bahondaguje amapiki urukuta rw’inzu ye maze rugwa mu nzira, amatafari bayakururishaga isuka andi bakayaterura bajugunya mu myaka y’umuturanyi wa Mukakarangwa. Twari benshi dushungereye, gusa harimo akarengane n’ubugome bwinshi.”
Avuga ko n’ubusanzwe Mudugudu wabo arangwa n’imico itari imyiza, ku buryo nta muturage wamushaka ngo amubone, bitewe no guhora mu nzoga, ibyo ngo yakagombye gukora yabihariye ba Mutwarasibo bagowe.
Ikinyamakuru IGISABO cyavugishishije Mudugudu Rwemarika ushinjwa gusenyera umuturage, avuga ko Mukakarangwa atamuzi ndetse n’umugabo we Vedaste, mu gihe nyamara ari abaturanyi, akaba atuye munsi y’urugo rwa Mukakarangwa.
Agira ati “Uwo muntu ntawe nzi, nta n’umuntu nasenyeye. Iyo dushaka gusenyera ababubatse mu manegeka, twifashisha za Man Power, njye ku bwanye sinsenya. Uwo muntu arambeshyera nta n’ubwo muzi. Ese ubundi ni umugore wande? Mu mubwire azaze andebe abinsobanurire, turebe icyo twamufasha ibindi si mbizi.”
Ngayo amagambo ya Mudugudu Rwemarika, wihakana umuturanyi wanavugaga byumvikana ko arushye nk’uwasomye icupa, nk’uko yanabishinjwaga n’abaturage ko aribyo yiberamo buri gihe.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Akagari ka Ngara Bwana Pacifique Rugigana abajijwe niba ariwe watumye Mudugudu Rwemarika kujya gusenyera umuturage umaze mu nzu imyaka igera kuri 20, avuga ko ntacyo abiziho ko agiye kujya kubikurikirana akaduha igisubizo.

Agira ati “Nta muntu twatumye gusenyera umuturage ndi hafi yaho hantu uvuze reka mbikurikirane mu gihe kitarambiranye ndabasubiza.”
N’ubwo Gitifu w’Akagari Pacifique Rugigana, avuga ko nta makuru na make afite agendanye na Mudugudu Rwemarika wasenyeye Mukakarangwa.
Cyakora nyuma y’isaha imwe, yahise yandikira umunyamakuru ubutumwa bugira, buti “Mwiriwe. Ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara, Ndakeka ko ari wowe wampamagaye umbwira ko hari umuturage uvuga ko Umuyobozi w’Umudugudu wa Munini, yamusenyeye inzu kandi ihamaze igihe. Aya makuru ntabwo ariyo kuko igikuta cyaguye kigushije, kubera ko cyari kimaze igihe cyarigishaje.
Ngicyo igisubizo cy’umuyobozi wavugaga ko atazi ibyo Mudugudu yakoze.
Amakuru yahise agera ku kinyamakuru IGISABO, avuga ko yageze mu rugo rwa Mukakarangwa ahasenywe, akanga kumva no kugira ibyo avuga ku byo yari abonye.
Bavuga ko yahise abwira abo ahasanze, ko agiye gukora raporo ivuga ko ahasenyutse ntawahasenye ahubwo ko hihiritse bisanzwe, ari nabyo yahise yandikira umunyamakuru.
Abo Gitifu wa Ngara yasanze muri urwo rugo rwa Mukakarangwa, bavuga ko batangajwe n’imyitwarire idahwitse y’uwo Muyobozi, waje adashishikajwe no kureba ibyakozwe na Mudugudu Rwemarika, kugira ngo anasabe ko yafatirwa ibihano, ahubwo akaza avuga ibyo yitekerereje bimujemo, ngo arabona inzu ariyo yigushije, mu gihe nyamara nta n’imvura yari yaguye na nkeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo Innocent Nyamutera, avuga ko ibyo gusenyera umuturage ntacyo abiziho na gatoya.

Agira ati “Ibyo ni wowe mbyumvanye, ntawe twatumye gusenyera umuturage. Ubundi nta muntu dusenyera, habaho gukuraho ibyubatswe mu buryo butemewe cyangwa amanegeka. Ba Mudugudu barabyemerewe kubikuraho bagatanga raporo. Ibyo umbwira rero ko hari umuntu basenyeye muri Ngara nta byo nzi. Gusa icyo numva mwamubwira, ikibazo ke akakitugezaho cyangwa se akagana RIB niba koko habayeho kuvogera umutungo we adahari.”
Amakuru Ikinyamakuru IGISABO cyakuye mu murenge wa Bumbogo ni avuga ko Ubuyobozi bwaho, kuva mu mudugudu kugera mu Murenge Serivise baha abaturage ari hafi ya ntazo.
Kubera izo mpamvu bagasaba inzego zibakuriye, kubakebura bagakorera umuturage uko bikwiriye, niba koko ariwe bakorera.
Kubirebana na Mukakarangwa wasenyewe urukuta rw’inzu ye na Mudugudu Rwemarika, avuga ko yabigize akamenyero ko kumusenyera igihe cyose abishakiye, bityo akaba asaba ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere, RIB na Polisi, kwinjira mu kibazo ke akarenganurwa, cyane ko umugabo yamutaye babyaranye imbyaro 9, muri bo abariho ni batanu, uwo mugabo we akaba ari gufatanya na Mudugudu Rwemarika ngo biyandikisheho imitungo igurishwe atabizi, akaba yaranamenye ko bari gutegura amarozi yo kugira ngo bamwice Umugore yinjiye abe ariwe uza muri iyo mitungo.


























































