Home AmakuruKaminuza ya ULK bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Prof. Rwigamba BALINDA aha urubyiruko ruharererwa ubutumwa

Kaminuza ya ULK bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Prof. Rwigamba BALINDA aha urubyiruko ruharererwa ubutumwa

by admin
0 comments

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) kuri uyu wa 16 Gicurasi, Umuyobozi w’icyubahiro akaba n’uwashinze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK Prof. Rwigamba Balinda yatanze ubutumwa ku urubyiruko bwo kumenya amateka y’u Rwanda cyane ayaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Agira ati “Amateka y’u Rwanda yavangiwe cyane n’ubuyobozi bubi bwaranzwe no gutoteza Abatutsi kugeza ubwo bateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye umubare w’Abatutsi batabarika, tugashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatabaranye ishyaka zikayihagarika hakimakazwa ubumwe n’ubwiyunge kugeza uyu munsi. Rubyiruko rero ibi byose mubona bimaze kugerwaho na Leta y’u Rwanda byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo biboneke kuko byasabye Ibitambo no kwitanga bikomeye. Mufite inshingano zikomeye zo kurinda ibi byose musigasira amateka y’u Rwanda murushaho kuyamenya no kuyasobanurira abandi, mugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda ari nako mwamagana kurushaho ingengabitekerezo yayo.”

Prof. Rwigamba BALINDA Umuyobozi w’Icyubahiro akaba n’uwashinze Kaminuza ya ULK

Avuga ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa na buri wese by’umwihariko nko mu burezi, ahamaze gushingwa za Kaminuza n’amashuri makuru menshi byose bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi bw’u Rwanda burangwa n’abahanga bo mu bihe byose.

Mu buhamya bwatanzwe na Madame IRATURINZE Rosette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, avuga ko muri ibyo bihe yari umwana muto cyane, we n’ababyeyi be bagerageje kwihisha no guhunga interahamwe n’abandi bicanyi ariko biba iby’ubusa kuko bose baje kwicwa umuryango urashira akaba atiyumvisha nawe uburyo yaba yararokotse.

Agira ati “Ntibyari byoroshye kuko agace twari dutuyemo cyari cyuzuyemo interahamwe nyinshi ku buryo batangiye kwica no gutoteza Abatutsi cyera mu 1994 biza ari ukumaraho,  aho babanzaga gusambanya Abatutsikazi bakaba bari banavanzemo n’abatwa nabo bari bafite ubugome bukabije bicaga urubozo abantu mu buryo buteye agahinda.”

Rosette ashimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi avuga ko kuba nawe ariho aribo abikesha we na bagenzi be babashije kurokoka  bakava mu nzara z’ababisha bari bararahiriye kumaraho uwitwa umututsi wese.

Uhagarariye IBUKA, Mudahemuka Audace, avuga ko ari ikimwaro n’igisebo kubateguye bakanashyira Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa kugeza ubwo abasaga Miliyoni bishwe mu mezi atatu yonyine.

Avuga ko abatutsi bicanywe ubugome bukomeye cyane kugeza n’ubwo hari imiryango y’abantu ibihumbi 15 yazimye burundu ikaba nta n’uwakirazira yabashije kurokoka ngo abe yagira uruhare mubyo basize.

Mudahemuka Audace uhagarariye IBUKA

Agira ati “Kuri uyu munsi twibuka abacu bazize Jenosise yakorewe Abatutsi 1994 ni ngombwa ko tubaha icyubahiro bambuwe n’abishi babo, tugaharanira kudaheranwa n’agahinda cyane ko dufite Umubyeyi wacu Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ituba hafi kugira ngo dukomeze kurangwa n’amahoro n’ituze ikanadufasha kwibuka twiyubaka.”

Agaruka ku kiganiro cy’amateka cyatanzwe n’umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya ULK, asaba urubyiruko kurushaho kumenya no gusobanura ibigendanye n’amateka yaranze u Rwanda, bakarwanya kandi bamagana abapfobya, abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ibikomeje guca ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Madame Veneranda INGABIRE, Umushyitsi mukuru akaba n’intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ashimira cyane Prof. Rwigamba Balinda watanze ikiganiro cy’amateka yaranze u Rwanda, yishimira ko mu butumwa bwe yasabye urubyiruko gusigasira amateka banarushaho kwamagana abarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane abiyita abahanga ndetse harimo n’abo mu bihugu by’amahanga.

Madame Ingabire Veneranda intumwa ya MINIBUMWE

Agira ati “Ni ngombwa ko duhagurukira hamwe tukereka abatifuriza u Rwanda ineza ko nta mwanya bafite U Rwanda rwarababaye rubabazwa mu buryo buhagije ku buryo nta biganiro cyangwa imvugo zitandukanya Ubumwe bw’abanyarwanda zagombye kuba zicyumvikana ariyo mpamvu buri wese agomba kwamagana abapfobya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga abantu bifashisha kugira ngo bayobye abantu.”

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyakozwe na Kaminuza yigenga ya Kigali ULK kuri uyu wa 16 Gicurasi cyabanjirijwe no gusura, kunamira no gushyira indabo kumva zishyinguwemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi nyuma yaho haba ibiganiro bitandukanye no Gucana  urumuri rw’icyizere.

Habanje gushyirwa indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga 250,000 mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Urubyiruko rwahawe ubutumwa na Prof. Rwiganda BALINDA bwo kumenya amateka y’u Rwanda no kuyasobanurira abatayazi neza

You may also like

Leave a Comment