Kimwe n’ahandi ku isi no mu Rwanda muri rusange, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ste Famille bizihije Umunsi mukuru wa Pasika hatangwa Isakaramentu rya batisimu ndetse n’iryo gukomezwa.

Mu byishimo byinshi by’Abakiristu bo muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ste Famille, kuri uyu wa 20 Mata 2025 bizihije Umunsi mukuru wa Pasika nyuma y’iminsi 40 y’Igisibo cyabafashije kuzirikana ububabare Yezu Kristu yanyuzemo atarya atanywa mbere y’uko yicwa akabambwa ku Umusaraba agapfa azira akarengane mu minsi 3 akazuka, bifatanyije na we hasomwa Misa zitandukanye kuva mu gitaramo cya Pasika cyo kuwa gatandatu Tariki ya 19 Mata na Misa zitandukanye zo kuri iki cyumweru cyo kuwa 20 Mata 2025, bose bakaba bishimye banasingiza Nyagasani wabacunguye agapfa akazuka agasubira mu ijuru agiye kubavuganira iteka.
Ni Misa yaranzwe n’ubwitabire bw”Abakirisitu benshi bari banyotewe no gusenga no gusingiza Imana kurushaho, nyuma y’iminsi bari bamaze mu gisibo. Mu nyigisho zitandukanye bahawe, bibukijwe ko bagomba gusenga, gukundandana, gufashanya, kwita kubatishoboye no guharanira gukorera ijuru muri rusange.

Padiri Polycarpe Nzayisenga umwe mubasomye Misa zitandukanye zabaye kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, avuga ko Pasika ari umunsi mukuru uhuza Abakirisitu n’Imana cyane ko baba bishimiye izuka ry’Umwami wabo Yezu Kristu wabacunguye, bityo muri.Kiliziya y’umuryango Mutagatifu bakaba bishimira ko Abakristu bagize Pasika iyabo, muri rusange bakaba bayitegura bagamije ahanini ko yababera ikimenyetso cy’urukundo n”amahoro akomoka kuri Kristu umwami wabo wapfuye akazuka akabinjiza mu buzima buhoraho.
Agira ati “turi kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Ni nyuma y’igihe cy”igisibo kidufasha kuzirikana ububabare bwa Yezu wadupfiriye ku musaraba akazuka. Muri ibi bihe bya Pasika tuzirikana cyane izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Muri ibi bihe bibanziriza Pasika habaye Misa zitandukanye, habayeho n”inzira y’Umusaraba kuwa gatanu Mutagatifu, habaho igitaramo cya Pasika. uyu munsi rero habayeho Misa zitandukanye zigendanye n’ibyishimo bya Pasika ahatanzwe isakaramentu rya batisimu y”abana n’abantu bakuru ndetse hanatanzwe isakaramentu ryo gukomezwa ku banyeahuri biga mu ishuri rya Mutagatifu Yozefu babyiteguye neza.

Padiri Polycarpe avuga ko Pasika ari ikimemenyetso cy’ubucungurwe bwa mwene muntu wazukanye na Kristu, bityo asaba ababatijwe ndetse n’ababyeyi babo, gusegasira iyo mpano bahawe, kugira ngo krisitu wababambiwe agapfa akazuka, azakomeze ababere itara ribamurikira ibihe byose babigizemo uruhare.
Uwanyirigira Providence ni umubyeyi wabatirishije umwana we kuri uyu munsi mukuru wa Pasika muri Paruwasi ya Ste Famille, avuga ko yishimiye kuba umwana we abatijwe kuri Pasika, bikaba bihuriranye n’izuka ry’Umwami Yezu Kristu.

Agira ati “twabatirishije umwana wacu kuri uyu munsi wa.Paska. Turizera tudashidikanya ko uyu mugisha duhawe uzatubera amahirwe yo kurera abana bacu neza kugira ngo bazakure ari abakristu nyabo baharanira kuba abakristu by’ukuri.
Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu Ste Famille yizihije Umunsi mukuru wa Pasika hatangwa isakaramentu rya Batisimu no gukomezwa, ni imwe mu ma Paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Ni Paruwasi y’intangarugero imaze imyaka irenga imyaka 100 ishinzwe. Abakristu bayo bishimira cyane ibyagezweho, bagashimira Imana kuba yarabarinze kandi ikabafasha kuba intangarugero mu Rwanda, bakaba bamaze Ikinyejana cyose bahimbaza Imana Nyiri ibiremwa mu.myaka 100 yose.




























































