Mu gikorwa cyo guhemba za Kaminuza n’amashuri makuru batsinze amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo yateguwe n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Kaminuza yigenga ya Kigali yaje ku mwanya wa mbere mu gutsindisha benshi muri 20 bahembwe, inashimirwa nk’iyaguze ibitabo byinshi byafashije abarushanwa kunguka ubumenyi n’ibitekerezo.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 04 Mata 2025 cyo guhemba abanyeshuri bari bamaze igihe mu marushanwa yo gusoma no kwandika, ategurwa n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda ku bufatanye bwa PAN AFRICAN MOVEMENT RWANDA bikaba byabereye kuri Intare Conference ARENA I Rusororo, amarushanwa akaba abaye ku nshuro yayo ya 3.
Igikorwa cyo gutanga ibihembo kandi cyanahuriranye no gutangaza igitabo kivuga ku budasa bw’amatora yo mu Rwanda “Rwanda’s Path to the Elections in Nation Rebirth” cyanditswe na Hategekimana Richard, Umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi akaba icyarimwe Perezida w’ishyirahamwe ry’uruganda rw’igitabo.

Bwana Hategekimana Richard, umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, avuga ko gukoresha amarushanwa yo kwandika no gusoma bigamije ahanini gufasha abanyeshuri kugira inyota yo gukunda gusoma no kwandika, cyane ko muri kino gihe cy’ikoranabuhanga, abasoma cyangwa ngo bandike bagenda bagabanuka.
Agira ati “Iki gikorwa cyo guhemba abanyeshuri basomye bakandika neza ibitabo. Ni igikorwa kigamije gushyigikira umuco wo gusoma no kuwuteza imbere. Turashimira ababidushyigikiyemo kugira ngo igikorwa kigende neza. Ni ku nshuro ya gatatu ikigorwa kibaye, mu minsi iri imbere tukaba turatangira gutegura icyiciro cya 4 kugira ngo abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru, bakomeze gufashwa gukunda gusoma no kwandika nk’uko bakomeje kubigaragaza.”
Avuga ko ku Isi yose gusoma no kwandika ari ibintu bifata umwanya w’ibanze, cyane ko ubwenge bwose bukoreshwa mu buzima bwose buturuka ahanini no kuba warasomye. turizera tudashidikanya ko ubwo turi guhera mu rubyiruko rujijutse rwo muri Kaminuza n’amashuri makuru tubatoza gukunda kwandika no gusoma, nta kabuza ko mu minsi iri imbere, tuzaba dufite abahanga benshi nabo bazajya bashishikariza abandi uyu muco mwiza wo gusoma no kwandika.
Agaruka ku gitabo yasohoye Rwanda’s Path to the Elections In Nation Rebirth kivuga ku matora y’u Rwanda, avuga ko yacyanditse agira ngo yerekane uburyo amatora yo mu Rwanda ategurwa kandi agakorwa neza bishingiye kuri politike y’imiyoborere myiza na demokarasi abanyarwanda bahisemo.
Avuga ko ashimira komisiyo y’amatora yamuhaye ibitekerezo kandi ikemera ko gisohoka, agahamya adashidikanya ko amakuru agikubiyemo, azatuma n’abanyamahanga baba badafite amakuru ahagije, bazamenya ko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri demokarasi kandi kiyoborwa n’abo benegihugu bihitiyemo ubwabo.
Ku bigendanye n’uburyo amashuri cyangwa abarusanyijwe babonye ibihembo, hahembwe abanyeshuri 20 basomye neza ibitabo bitandukanye kurusha abandi.
Uwahize abandi akaba ari Edwin Chancelin Nahimana wiga mu ishami ry’ubukungu mu mwaka wa 3 muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK. watsindiye igihembo cya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, akurikirwa na Reverien Bintunimana wo muri East Africa University Rwanda Nyagatere, Sibomana Shema Elysee wa Ines Ruhengeri n’abandi.

Mu kugaragaza uburyo Kaminuza yigenga ya ULK yitabiriye irushanwa ibifitemo ubushake, byanagaragajwe kandi n’uburyo mu bindi bihembo byatanzwe yabitwaye byose birimo nk’uwateye inkunga kurusha abandi igikorwa, ULK yabaye kandi iya mbere nk’uwaguze ibitabo byinshi bifasha abari mu marushanwa gusoma cyane n’ibindi.
Umuyobozi w’icyubahiro akaba n’uwashinze Kaminuza ya Kigali Prof. Rwigamba Balinda, avuga ko bashyigikira kenshi umuco wo gusoma ariyo mpamvu bafashije abanyeshuri babo bakabagurira ibitabo bihagije, kugira ngo bibafashe kunguka ubumenyi buzabaherekeza mu buzima bwabo.

Agira ati “Abanyeshuri bacu twabateguye neza, tubaha ibikenewe byose bibafasha muri aya marushanwa. Ibyo birimo kuborohereza mu ngendo, amafunguro, itumanaho n’ibindi. Umuco wo gusoma ni mwiza, turashimira uru rugaga rufasha abanyeshuri kandi rukabakundisha gusoma. Rwose tuzakomeza gukorana, kugira ngo u Rwanda rwacu rukomeze rurangwe no kugira abahanga basobanukiwe no kwandika no gusoma ibyo bazi neza.”
Yishimira cyane ko Kaminuza ya ULK ikomeje kuza ku myanya ya mbere ku bigendanye no kwitabira igikorwa cyo gusoma no kwandika ibitabo bitabo, asaba abanyeshuri, gukomeza kurangwa n’uwo mwete n’umurava uhesha ishema Kaminuza bigamo, aboneraho no gusaba izindi Kaminuza gufata iya mbere bagafasha abanyeshuri babo, kujya bitabira igikorwa ari benshi.
ABITABIRIYE IGIKORWA BASHIMIYE UBUYOBOZI BW’URUGAGA RW’ABANDITSI MU RWANDA.
Abitabiriye igikorwa cyo guhemba abanyeshuri basomye bakanandika neza ibtabo, no gutangaza igitabo kivuga ku matora y’u Rwanda bashimiye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, uburyo bakomeje guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, bikaba bimaze gutanga umusanzu mwinshi mu rubyiruko.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Amatora Musabyimana Jean Claude, ashima cyane ibyakozwe bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.

Agaruka ku gitabo kivuga ku matora mu Rwanda cya Hategekimana Richard, avuga ko ari igikorwa kiza yakoze kigamije kwerekana uburyo amatora yo mu Rwanda akwiriye kuba ikitegerezo kuri benshi.
Agira “Iki gitabo kirimo amakuru menshi yagirira akamaro buri wese ushishikajwe no kumenya uko amatora yo mu Rwanda ategurwa n’uburyo agera ku musaruro nyawo. Turashimira uwanditse iki gitabo ko ibitekerezo Komisiyo yamuhaye yabyubahirije, cyane ko yasabye kugikorera ubugororangingo tukabimufshamo, kikaba gisohotse gitunganije neza.
Senateri Penine Uwimbabazi intumwa ya rubanda, kimwe n’abandi bose ashima urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rukomeje gukundisha urubyiruko kugira umuco wo gusoma no kwandika kugira ngo bige bamenye ariko banasome, banandike.

Asaba abantu kugira inyota yo gusoma no kugura ibitabo bagasoma, cyane ko haba hakubiyemo ubumenyi bwinshi bwabuganira igihe cyose.
Agira ati “Turashimira ibi byose byakozwe. Turakangurira kandi abantu bose gukunda gusoma kandi bagatunga ibitabo iwabo, kugira ngo icyo bakeneye gusoma bakibone hafi. Iyo umuntu yasohoye igitabo nk’iki Rwanda’s Path to The Elections in a nation rebirth kivuga ku matora y’u Rwanda, akaba yifuza ko cyasomwa kigakundwa, bityo akangurira abantu ku kigura ari benshi ndetse n’ibyakibanjirije.”
UWABAYE UWA MBERE YISHIMIYE KUBA YARAHIZE ABANDI.
Edwin Chancelin Nahimana, Umunyeshuri wahize abandi wiga muri ULK, avuga ko yishimiye cyane ibihembo ahawe, akavuga ko bimuhaye imbaraga zo gukunda gusoma no kwandika.
Agira ati “Ndishimye, ndashimira ubuyobozi bwa kaminuza yacu ikomeje kudufasha kubona ibitabo byinshi byo gusoma no kudufasha muri byose kugira ngo tubashe guhiga abandi tuba turi kumwe mu irushanwa.”
ABATERANKUNGA B’IBANZE B’IRUSHANWA BARASHIMIRA AMASHURI YITABIRIYE
Uretse umuyobozi w’icyubahiro akaba uwashinze ULK Prof. Rwigamba Balinda wishimira ibyakozwe, akanahamya ko bazakomeza gushyigikira urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Dr Ignace Niyigaba visi Perezida wa mbere w’urugaga akaba nawe ari umwe mu baterankunga b’ibanze b’irushanwa, avuga ko gusoma no kwandika ari ibintu by’ingenzi bitagomba gusigana mu buzima bwa Muntu.

Avuga ko kuba bageze ku rwego rw’ubuzima barimo kino gihe babikesha ko nabo babashije gusoma no kwandika.
Agira ati ”Kuba turi ku rwego runaka muri kino gihe, ni uko n’ubundi twabashije gusoma ndetse no kwandika. Mu by’ukuri twateye inkunga iki gikorwa cyo guhemba abanyeshuri na za kaminuza tukigira icyacu. Ibyo tubikora, kugira ngo urubyiruko rwacu ruri muri za Kaminuza n’amashuri makuru bakomeze bafashwe gukunda gusoma no kwandika. Ni byiza ko dushyigikira urubyiruko rwacu dushyizeho umwete kandi biri gutanga umusaruro dukurikije uburyo za kaminuza zayitabiriye kandi bakigaragaza ubushake bwo gutsinda.
Madame Uwankwera Judith ni Umunyamabanga w’Urugaga Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba Rwiyemezamirimo ufite Hotel IBIGABIRO, Rutsiro na Nyamasheke.

Avuga ko nawe ari mu bateye inkunga igikorwa ku buryo bugaragara, bagamije gutanga umusanzu wo gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubushake bwo gukunda gusoma no kwandika ibitabo.
Agira ati “Twishimiye iki gikorwa uburyo cyateguwe neza kikaba kinasojwe neza. Twateye inkunga iki gikorwa, tugamije ahanini kumenyesha urubyiruko ko gusoma no kwandika nabyo bishobora kubyara ubukungu bw’igihe kirekire, cyane ko hari benshi ku Isi bakize babikesha uwo mwuga.
Igikorwa cyo guhemba abasomye bakanandika neza ibitabo byateguwe n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, ni ku nshuro yacyo ya 3 kibaye.
Ubuyobozi buvuga ko bimaze gutanga umusaruro uhagije, bashimira cyane abagira uruhare mu migendekere yabyo myiza, abitabira nabo bashima cyane amarushanwa bategurirwa, bakavuga ko yabafashije kunguka ubumenyi buhagije no kugira inyota yo kumenya gusoma no kwandika ibitabo kurushaho.
Ni Igikorwa cyaranzwe no kugira abaterankunga benshi barimo, Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Dr Ignace Niyigaba, Hotel Ibigabiro, Sina Gerard Nyirangarama n’abandi.
Urutonde rw’uko bagiye barushanwa


ANDI MAFOTO:

































































