Mu nteko rusange isanzwe ya Komite y’imikino Olempike na Siporo “ National Committee Olympic and Sports Committee” yateranye kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, hemejwe ko itariki y’amatora ya komite nshya izaba kuwa 10 Gicurasi 2025 ikazaba isimbuye inzibacyuho yari iyobowe na Madame Umuringa Alice.
Ni inteko rusange y’abanyamuryango isanzwe yahuje abahagarariye amashyirahamwe na federasiyo zitandukanye zibumbiye muri National Committee and Sports Committee, yari igamije ahanini kuganirira hamwe ku bigendanye n’ubuzima n’imikorere yayo kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo gukomeza gushyigikira no guteza imbere abanyamuryango na siporo muri rusange.
Umuyobozi w’inzibacyuho wa komite y’imikino Olempike na Siporo ishami ry’u Rwanda Madame Umuringa Alice, avuga ko Inteko rusange iteganywa n’itegeko, bakaba bahuriye hamwe bagamije ahanini kugezwaho raporo y’ibyakozwe umwaka ushize wa 2024 no kwemeza gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025 muri rusange.

Agira ati “Twaje mu nteko rusange iteganywa n’itegeko, tukaba twagejeje ku banyamuryango raporo y’ibyakozwe byose mu mwaka ushize, tuboneraho no kwemeza gahunda n’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2025. Twanasangiye kandi amakuru n’abanyamuryango agendanye n’ibyo bakora iwabo muri za federasiyo zabo zitandukanye bikaba bishimishije.”
Avuga ko ubusanzwe mu nteko rusange havugirwa byinshi bigamije kuzamura no guteza imbere abanyamuryango.
Mu bindi byaranze inama muri rusange avuga ko harimo nko kugezwaho imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka ushize hanemezwa n’inshyashya ya 2025.
Hibukijwe kandi ko kugira ngo komite y’imikino Olempike na Siporo ikore neza kandi igere ku nshingano zayo, harimo n’umusanzu w’abanyamuryango ugomba gutangirwa ku gihe, gusa hagaragaye ko mu mashyirahamwe na federasiyo zigize komite y’imikino Olempike na Siporo abamaze gutanga uwo musanzu batageze no ku 10, maze hafatwa icyemezo ko bitarenze iminsi 30 buri wese bireba, ko agomba kuba yatanze umusanzu.
Inteko rusange yasabye ko abafite ibirarane bagomba nabo kuba babyishyuye cyangwa hagasobanurirwa uburyo bakwishyura, abatazabyubahiriza bazaba batemerewe gutumirwa mu nama zifatirwamo ibyemezo mu minsi iri imbere.
Ku rundi ruhande inteko rusange yagejejweho raporo ya Komite ngenzuzi ndetse n’iy’Umugenzuzi wigenga.
Abitabiriye inama kandi nk’uko Madame Umuringa abivuga bashyizeho Komite ishinzwe gutegura igikorwa cyo Kwibuka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, banemeza ko abaganga b’amakipe atandukanye bagomba kuba babifitiye impamyabumenyi na Lisansi ibibemerera.
Abitabiriye inteko rusange bakaba bagejejweho kandi na Raporo ya komisiyo ishinzwe imyitwarire myiza.

Abanyamuryango kandi bagejejweho igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya ya Komite y’imikino Olempike na Siporo, basaba amafederasiyo abishoboye yifuza kuzagiramo Biro, kubimenyesha kugira ngo ubwubatsi buzagendere hamwe.
Ku bigendanye n’amatora ya komite nshya ateganyijwe kuwa 10 Gicurasi 2025, Madame Muringa avuga ko bari kuyategura neza bifashishije komite ibishinzwe n’abanyamategeko, abanyamuryango bose bakaba bafite uburenganzira bwo kwiyamariza imyanya yose ngo bashaka, kuri uwo munsi hakazanatorwa andi makomite atandukanye harimo nka Ngenzuzi n’ishinzwe imyitwarire myiza.
Komite y’imikino Olempike na Siporo y’inzibacyuho iyoboye muri kino gihe, iyi Komite iriho nyuma y’uko uwari Perezida Uwayo Theogene bita Theo wari watowe kuwa 08 Gicurasi 2021 yeguriye ku mpamvu ze bwite.
Madame Umuringa Alice wari uyoboye Komite icyuye igihe, avuga ko muri rusange hakozwe byinshi byo kwishimira, bikaba byaragezweho ku kigero cya 99%. Bityo agasaba Komite nshya izatorwa, kuzakora byinshi kurushaho ihereye birumvikana ku byakozwe byose bigamije iterambere rya Siporo mu Rwanda.

ANDI MAFOTO:
























































