“Ibyago u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame i Kirehe

admin
3 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabwiye abaturage ba Kirehe na Ngoma aho yiyamamarije, ko kugira abayobozi b’abapumbavu [b’injiji], byasubije inyuma u Rwanda bityo FPR yahinduye ayo mateka.

Kuri uyu munsi wa cyenda w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Paul Kagame yashimye ubwitabire bw’Abanya-Kirehe n’abatuye i Ngoma, avuga ko utu turere “Tugira ubudasa”.

Yashimangiye ko imiyoborere n’intego za FPR Inkotanyi bitandukanye n’abitaga abaturage bo muri aka gace k’Iburasirazuba ‘abapumpafu’ cyangwa injiji.

Paul Kagame yavuze ko FPR iri kubaka u Rwanda rushya rutavangura abantu, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubujiji].

Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.

Iby’amatora tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere, icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki bafatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”

Yasezeranyije aba baturage kongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi n’abandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.

Ati “No ku bindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro wabyo twifuza ko utera imbere. Birashoboka kuko muri mwe bakiri bato, amashuri mufite, amahugurwa mujyamo bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu. Nimwe igihugu kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba […] ubu tugeze aho ari mwe tureba.

Mwe mubyiruka mujye mumenya ko mufite izo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza. Mufite abaturanyi, mwe muhinge mworore, mwikorere hanyuma muhahire abaturayi ibyo badafite. Aha muturanye na Tanzania, muzige Igiswayire, ni ururimi tuvuga muri East Africa. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza.”

Perezida Kagame yibukije ’urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.

Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.

Perezida avuga kuri ba mpatsibihugu bavuga ko imbaga y’abaturage bitabira ibikorwa byo kumwamamaza yagize ati ’Niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, ndabagwira ngo bazabigerageze barebe ingaruka zabyo.’’

Avuga ko ibituma bavuga ko imbaga nini kuriya iba yitabiriye ku bw’igitugu babiterwa ’N’uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda.’

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *