Umukandida Dr Frank Habineza yakiranywe urugwiro mu Karere ka Gisagara na Ruhango

admin
2 Min Read

Kuri uyu wa Gatanu, Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryakomereje ibikorwa byayo byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida depite mu Karere ka Gisagara na Karere Ruhango.

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Frank Habineza warikumwe n’abakandida-Depite bahereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha aho bakiriwe n’abarwanashyaka batandukanye bari baje kumva imigabo n’imigambi yabo bakandida.

Dr Frank Habineza yasabye abaje kumva imigabo n’imigambi ye ko nibaramuka bamuhaye amajwi akayobora u Rwanda azabasha gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abashomeri uri mu rubyiruko kuko arizo mbaraga z’Igihugu.

Dr Frank Habineza ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Gisagara yijeje urubyiruko kuzibagirwa ubushomeri

Mu bindi yijeje abaturage ba Gisagara yabwiye ko bazabona isoko rigezweho rigomba kuzaba umusaruro wabo harimo umuceri bahinga ahitwa i Gikonko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, Dr Frank Habineza n’abakandida-Depite b’iri Shyaka, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango aho basanze abarwanashyaka benshi bari babukereye.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Ruhango yabijeje kuzabaha umuhanda wa kaburimo, nibaramuka bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.

Abaturage ba Ruhango bijejwe umuhanda wa kaburimbo mugihe kitarenze amazi abiri arimbere nibaramuka batoye umukandida Dr Frank Habineza

Yagize ati “Icyo tubasaba ni kimwe gusa, ni ukuzadutora ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona imihanda myiza ya kaburimbo.” 

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryatanze Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari we, Frank Habineza n’abakandida-Depite 50 barimo abagore 24 n’abagabo 26.

Uyu muhanda witezwe gushyirwamo kaburimbo mugihe cya vuba
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *