Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye, ukwiye kwihutira gutabara abaturage bari mu bice birangwamo amakimbirane, mu gihe amahoro ataregerwaho.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko nk’igihugu cyanyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwiteguye kusangiza Umuryango Mpuzamahanga amasomo yo kubungabunga amahoro.Ibi byagarutsweho mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ihuriza hamwe abayobozi ba Polisi mu Muryango w’Abibumbye (UNCOPS2024), abaminisitiri, abayobozi ba polisi n’abahagarariye imiryango ishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni Inama yabaye tariki 26-27/2024.Aba barigira hamwe ingamba z’uburyo bwo gushimangira amahoro mpuzamahanga, umutekano n’iterambere kuri bose binyuze mu guhuza imbaraga zo gucunga umutekano w’imbere mu bihugu ndetse n’uw’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.Mu Kiganiro cyibanze ku gukumira amakimbirane, ihohoterwa no kubungabunga amahoro, Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukwiye kurinda abaturage bari mu bice biberamo amakimbirane byihuse.
U Rwanda kandi rwagaragaje ibintu by’ingenzi byakwitabwaho mu kugera ku mahoro arambye nk’uko byagarutsweho na CP William Kayitare, ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’Igihugu.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gukumira amakimbirane hirya no hino ku Isi, kandi ko rwiteguye gusangiza Umuryango Mpuzamahanga amasomo yo kubaka amahoro hashingiwe ku mateka rwanyuzemo.Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi basaga 1000, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, by’umwihariko muri Repubulika ya Santarafurika, Sudani y’Epfo na Mozambique.