Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarizwa muri Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera mu Rwanda (ACPLRWA) yatangije igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bifuza ko yakongera akabayobora mu myaka itanu iri mbere.
Mugihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kuzavamo uyobora u Rwanda bikomeje hirya no hino mu gihugu, abo banyamuryango ba FPR Inkotanyi bibumbiye muri ‘Association des Chauffeur de Poids Lourds au Rwanda’ (ACPLRWA) bifatanije n’Umurenge wa Gikondo batangije ibikorwa byo kuvuga ibigwi umukandida wabo wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame n’abakandida depite b’uwo muryango.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, aho bamwe mu banyamuryango muri uwo Murenge bari babukereye kugira ngo bashimangire ko bamaze guhitamo umukandida Paul Kagame ugomba kubayobora kugeza mu mwaka 2029 banishimira ibyo yabagejejeho.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatwara amakamyo manini, Kanyagisaka Justin avuga ko batatangije ibikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame ahubwo barimo kuvuga ibigwi bye bamukesha mu myaka amaze ayoboye u Rwanda.

Ati “Twaje hano gufatanya n’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro kubwira abaturage badukikije b’imirenge idukikije ibigwi ntabwo ari ukumwamamaza kuko ibikorwa bye ubwabyo birahagije kumwamamaza turavuga ibyo yatugejejeho n’ibyo ateganya kutugezaho.”
Bwana Kanyagisaka avuga ko mu myaka irenga 30 bamaze batwara amakamyo manini bibumbiye mu ishyirahamwe ayoboye ko ari byinshi bishimira bagezeho babikesha Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ikamyo zari mu muhanda zari nke cyane ugereranyije n’ubu, n’abazitwaraga ntibari Abanyarwanda, imihanda ntiyari ihagije, Abanyamahanga ntabwo bakundaga gutwara imodoka hanze kuko n’ubusanzwe zari nke cyane, nkatwe rero dushimira Umukuru w’igihugu kuko yashishikarije kandi abashoramari bashira ubwoba, kuko abashoramari b’Abanyarwanda kera bari bazi ko ubwikorezi ari ubukorwa n’Abanyamahanga ariko kuri ubu ku kigero cyo hejuru ubwikorezi bwambukiranya imipaka busigaye bukorwa n’Abanyarwanda.”
Akomeza “Avuga ko ariyo mahirwe menshi kuribo n’urubyiruko mu gutanga akazi kubari mu mwuga w’Ubushoferi.”
Bwana Justin avuga ko mu myaka 30 kuri ubu iterambere bagezeho ryamaze kubagira ubukombe ku rwego mpuzamahanga aho baza no ku isonga nk’abashoferi batwara amakamyo manini mu Karere u Rwanda ruherereyemo, ibintu bavuga ko bashimira Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Yemeza ko ibyo bifuza ko yazabageza ubusanzwe bikubiye mu migabo n’imigambi umuryango wa FPR Inkotanyi ifite imbere ku buryo abona ko n’ibitaragerwaho bizakemuka mu gihe kiri imbere ubwo azaba abayoboye.
Mugihe ku ruhande uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo Umutoni Justine avuga ko bishimiye igikorwa cy’uwo munsi cyo kwamamaza umukandida wabo bari bariteguye kuva kera kuko cyagenze neza.
Ati “Turishimira ko uyu munsi ugenze neza, abanyamuryango barishimye, dushingiye kubyo tumaze kugeraho abaturage ba Gikondo bamaze gusobanuka ntacyo twabona twitura umubyeyi akaba umukandida wacu wa RPF Inkotanyi Paul Kagame ubereye Abanyarwanda. Imvugo ye niyo ngiro.”
Yaboneyeho gusaba abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange kuzazinduka iya kare bajya gutora tariki 15 Nyakanga 2024 umukandida wabo ariwe Paul Kagame kugira ngo bazakomeze gusigasire ibyagezweho.
ACPLRWA rimaze imyaka 33 ritangiye ishyirahamwe ry’abashoferi bakora ubwikorezi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera mu Rwanda, abatwara bakaba bamaze kurenga 1000 bakorera mu bihugu byinshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.







