Nimutora ishyaka rya ‘Green Party’ ntabwo muzicuza-Dr Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyanza

admin
3 Min Read

Umukandida wa ‘DGPR’ Dr Frank Habineza ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyanza yabwiye abaturage baho ko nibaramuka babagiriye icyizere bakabatora mu matora yo kuyobora igihugu badateze kuzicuza.

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Perezida w’ishyaka DGPR warikumwe n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko bakiriwe mu buryo budasanzwe aho benshi barimo n’abarwanashyaka bari baje kumva imigabo n’imigambi y’abakandida babo.

Dr Frank Habineza yakiriwe mu buryo budasanzwe mu Karere ka Nyanza

Mu ijambo rye umukandida akaba na Perezida w’ishyaka ‘DGPR’ Dr Frank Habineza yabanje gushimira abaturage ba Karere ka Nyanza, uburyo by’umwihariko babagiriye icyizere mu myaka itandatu ishize ubwo bari mu Nteko inshingamategeko aho yababwiye ko byinshi mu byo bari babasezeranyije ibigera kuri 70% byose byakozwe.

Ibi birimo kongera umushahara w’Umwarimu, kugaburira abana ibiryo ku mashuri, kugabanya umusoro ndetse no kongera umushahara wahabwaga ingabo zishinzwe umutekano harimo na Polisi.

Aha niho Dr Frank Habineza yaboneyeho kubwira abo baturage ko mugihe baramuka bamugiriye icyizere cyo kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu myaka itanu iri mbere no gutora abakandida depite benshi mu Nteko inshingamategeko bazabaho mu byishimo.

Ati “Tuje hano kubaka amajwi nimwongera kutugirira icyizere tukayobora igihugu cy’u Rwanda ndetse tukagira n’Abadepite benshi mu Nteko inshingamategeko muzishima ntago muzicuza, kubera ko turi ishyaka rivugisha ukuri, turi ishyaka ritabeshya, turi abantu batavugana indyo mukanwa, kuko twe ntabwo tuzajya mu Nteko cyangwa muri guverinoma tugiye kurya ahubwo tuzaba tugiye mukazi, urebye nibyo twakoze ntabwo byari byoroshye, kuko bahoraga badukanga mu Nteko batubwira ko tuzatakaza umugati, ibyo rero twababwira ko bidashoboka kuko twababwiraga ko twaje gukorera Abanyarwanda.”

Dr Frank Habineza umukandida wa Perezida wa Repubulika yabwiye abaturage ba Karere ka Nyanza ko nibabatora batazicuza n’ishyaka ayoboye

Mu bindi yagarutseho Frank Habineza harimo ko abantu bafite ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante) bajya babasha kuguriraho imiti yose batarinze bajya gusiragira kuri za pharmacy bashaka iyo miti kandi nabwo ihenze.

Ati “Turifuza ko ikijyanye n’ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuel de Sante’ yajya igurirwaho imiti, aho kugira ngo umuntu ajye gushaka imiti ahandi agomba kujya ayihabwa ako kanya batarinze bamwohereza ahandi.”

Dr Frank Habineza yasabye abarwanashyaka n’abaturage mu Karere ka Nyanza kuzashyigikira ishyaka rya Green Party mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka rya Green Party byari byabereye mu Karere ka Nyanza ku munsi wa gatandatu mugihe ibindi bikorwa bizakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, aho azakorera mu Turere tubiri aritwo twa Gisagara na Ruhango.

Jean Claude Ntezimana ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Green Party arikumwe na Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza waherekejwe n’umufasha we

NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *