Abakozi n’abakiri mu myitozo y’akazi muri Highsec Company Ltd bahuguwe ku bigendanye n’amatora

admin
5 Min Read

Mu gihe abanyarwanda bose bakomeje kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite hakorwa gahunda yo kwiyayamamaza no kwamamaza , Ikigo kigenga gishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo Highsec Company Ltd, cyahuguye abakozi babo ku burere mboneragihugu hibandwa cyane ku bigendanye n’amatora azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2024 ku ubufatanye  n’Umuregne wa Kimironko ikigo cya Highsec Company Ltd gikoreramo, hagamijwe ahanini kongerera ubumenyi bamwe mu basanzwe ari abakozi b’iyi Company inafite icyicaro muri uwo murenge,  ndetse hahugurwa n’abashyashya bamaze igihe mu myitozo n’amasomo y’ibanze abategurira kuba abakozi b’abanyamwuga.

Madame Phebronie Kamagaju, ushinzwe ishami ry’uburere mboneragihugu mu murenge wa Kimironko,  ageza ku bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe bateguriye abo bashinzwe umutekano, avuga ko ari ngombwa ko buri munyarwanda yinjira mu bihe by’amatora azi neza igikorwa agiye gukora,  kugira ngo hatazazamo kwibeshya bigatuma utora yica amatora nkana,  kandi nyamara aba yavuye mu rugo ari cyo cyamuzanye.

Agira ati “ igikorwa cyo kwitegura amatora ateganyijwe kuzaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kirarimbanyije. Twaje kubaganiriza nkabantu mukora akazi kamwe ka buri gihe, mukaba mwanashobora kuba mutarabashije kujya mwitabira inama ziyasobanura. Bityo nkizera ntashidikanya ko ubushake mbona mufite, buratuma mutaha musobanukiwe neza uko amatora azakorwa, hanyuma namwe mukazabisobanurira abandi, mu gatora neza uko bikwiriye. “

Madame Phebronie Kamagaju, ushinzwe ishami ry’uburere mboneragihugu muri Kimironko niwe wahuguye aba bakozi

Mu biganiro bitandukanye Madame Phebronie Kamagaju yagejeje kuri abo bakozi n’abagomba gutangira akazi mu minsi iri imbere, harimo : Uburyo umuntu yireba kuri Listi y’itora, uko yakwiyimura bibaye ngombwa ko atuye aho atibarurije, ariko nyamara akazaba ariho atorera, uko bazinjira mu byumba by’amatora bakahasanga abakozi babihuguriwe bazabibafashamo babaha impapuro z’itora, uburyo bazabanza gutora umukuru w’igihugu bakabona gutora Abadepite, uburyo amashyaka  n’imitwe ya Politiki yagiye itanga abakandida n’ibirango byayo, kumenya gutandukanya amatora aziguye n’ataziguye n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe inyigisho n’amahugurwa muri Highsec, CIP RTD  Twagirumukiza Francois Xavier,  avuga ko amahugurwa abakozi babo bahawe aje ari ingirakamaro,  cyane ko abenshi muri bo batabashije kugera aho ibiganiro bisobanura ibirebana n’amatora byagiye bibera bitewe n’akazi bakora katabemerera kugenda uko bashaka.

Agira ati “bahuguwe neza kandi wabonaga bafite inyota yo gukurikira no kubaza aho batumva neza. Aba bahuguwe ni bamwe mu bakozi basanzwe mu kazi ndetse n’abandi bari kwiga bitegura mu gihe gito kuba abakozi ba Highsec.”

CIP RTD  Twagirumukiza Francois Xavier,ushinzwe inyigisho n’amahugurwa muri Highsec

Avuga ko abakozi bose bafite bazoroherezwa kugera ku byumba by’itora aho bazaba bari gukorera hose, bityo abasaba kuzatora neza bagendeye kubisobanuro birambuye bagejejweho n’intumwa y’umurenge wa Kimironko ushinzwe Uburere mboneragihugu.

Abahuguwe bishimiye ko bagiye kwinjira mu gikorwa cy’amatora bazi neza uko bazatora

Mukangango Francine, avuga ko abashije gusobanukirwa n’uburyo  azifata mu gihe cy’amatora, kugira ngo nawe azagire uruhare mukwishyiriraho abayobozi barimo Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite.

Agira ati “ nta bumenyi bwinshi nari mbifiteho ariko ubu ndasonanukiwe, menye neza uburyo kuwa 15 tuzitorera Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, ku uburyo ntazajijinganya mu cyumba cy’itora.

Mukangango Francine atangaza ko yasobanukiwe neza n’ibirebana n’amatora tugiye kwinjiramo

Mukangango, yunganirwa na  Bakundukize Eric uvuga ko amatora ari ingenzi cyane ko atuma abantu bitorera uwo bashaka ko abayobora mu buryo bifuza. avuga  ko nawe inyigisho ahawe azakiriye neza, bityo nawe akazasingiza bagenzi be,  kugira go buri wese azatore atajijinganya kandi azi neza uwo atora yihitiyemo.

Bakundukize Eric kubera aya mahugurwa ngo azatora atajijinganya

 Ikigo cya Highsec Company Ltd cyahuguye abakozi bacyo ku burere mboneragihugu basobanurirwa ibigendanye na gahunda y’Amatora azaba mu minsi mike iri imbere, ni kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo kandi neza gikorera mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’iyi Company buvuga ko ibanga bakoresha kugira ngo batange serivise inoze kugira ngo igere kubakiliya babo uko babyifuza, ngo nta kindi kitari ukugira abakozi b’abanyamwuga babihuguriwe kandi barangwa n’ikinyabupfura, gukunda akazi, kumvira amategeko n’amabwiriza agenga ikigo bakorera, hanyuma ubuyobozi nabwo bugafata inshingano zo kubitaho bahabwa ibyo bakeneye byose bigomba kubafasha mu kazi no mu mibereho yabo ya buri munsi.

AMAFOTO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *