Ku munsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza ari kumwe n’Abakandida depite bakomereje ibikorwa byabo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli aho bakiriwe n’imbaga yari yaje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party.
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2024, mu Karere ka Nyagatare habereye igikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza wari kumwe n’abakandida depite 50 babarizwa mu ishyaka rya politike ryemewe mu Rwanda ‘Democratic Green Party of Rwanda’.
Uko iminsi igenda ishira niko iri shyaka rikomeje kwigwizaho abarwanashyaka benshi, dore uko ubwo yageraga mu Murenge wa Mimuli yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi.

Akimara kugera kuri site ahari hateguriwe ibikorwa byo kwiyamamaza, abayobozi mu nzego z’ibanze babanje guha ikaze Frank Habineza n’abayoboke b’Ishyaka Democratic Green Party, abereye Umuyobozi akaba n’Umukandida waryo ndetse n’abakandida depite bahatanira imyanya mu Nteko inshinga Amategeko.
Ntezimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri iri Shyaka, yavuze ko gutora Frank Habineza atari ukwibeshya kuko bajya kumuhitamo nk’Ishyaka, batigeze bibeshya.
Ati “Dr Frank Habineza, kumutora ni igisubizo cy’Abanyarwanda, ni urumuri akaba n’icyizere cya rubanda.”
Ntezimana yavuze ko Frank Habineza ari umugabo ufite ibitekerezo bikomeye cyane kandi yatekereje gushinga ishyaka akaba yarabigezeho.
Ikindi kandi ngo ni umugabo umenya gutega amatwi, agafata umwanzuro ukwiye.
Ati “Afite ibisubizo by’Abanyarwanda bose mu ngeri zinyuranye. Gutora Frank Habineza, ni ugutora imibereho myiza, umutekano n’amajyambere.”

Ntezimana yahise aboneraho no kwerekana abakandida-Depite b’Ishyaka Democratic Green Party, asaba ab’i Nyagatare kuzatora iri Shyaka mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye Dr Frank Habineza yatangiye ashimira abaturage ba Nyagatare nyuma y’uko bamugiriye icyizere ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017 ariko ntibyakunze gusa mu mwaka wa 2018 nabwo yongera kubasaba kumushyigikira mu matora amwerekeza mu Nteko inshinga amategeko yaje gutsinda ndetse bimwe mubyo yari yabemereye hafi 70% bikaba byaramaze gushyirwa mu bikorwa.
Uyu mukandida yavuze ko mubyo yari yabemereye kubakorera birimo ko umwana w’umunyeshuri yajya afatira ifunguro ku ishuri ibintu byaje kugerwaho bigizwemo uruhare n’ishyaka rya Green Party, gusa yavuze ko n’ubwo ibyo byakunze hakiboneka ikibazo cy’imirire idahagije mu Banyarwanda bityo yifuza ko buri wese yajya afata ifunguro gatatu ku munsi.

Yagize ati “Turifuza ko buri mu Nyarwanda wese yihaza mu biribwa, nibura akajya afata ifunguro gatatu ku munsi, kuko burya umuntu ntiyakora atariye… Kuko ubusanzwe dufite amakuru y’Abanyarwanda barya rimwe ku munsi ugize amahirwe akarya kabiri, kandi ugiye kureba dufite ubutaka, ibishanga, n’ibiyaga.”
Yakomeje avuga ko ikibazo Abanyarwanda bagira ariko abenshi batekereza guhinga ari uko imvura yaguye, izuba ryava bakarekeraho guhinga.
Yagiriye inama avuga ko we n’ishyaka bazakora ari ukuyobora ayo mazi y’imvura yaguye bafata y’amazi yose bakayarundanya mu cyobo akaba nk’ikiyaga kuburyo yajya akoreshwa mugihe imvura yabuze.
Dr Frank Habineza yongeye ho ko mubyo azakora harimo kongera ingengo y’imari muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi dore ko Abanyarwanda hafi 90% muri rusange batunzwe n’Ubuhinzi n’Ubworozi, bityo abona ko byongewemo imbaraga bizafasha kwihaza mu biribwa.
Ikindi cyakongererwa ingengo y’imari ni uburyo bwo kuziba icyuho cy’ibura ry’amazi ku buryo nibura umuturage yajya abona litiro 5 z’amazi meza akoresha ku buntu izindi zikaza ari inyongera ku buryo ntawazongera kubura amazi ukundi.
Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu aho ashaka agenda agenda ageza imigabo n’imigambi ku barwanashyaka ba Green Party abasaba amajwi kugira ngo azatorerwe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri mbere.



