Dr Frank Habineza uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu yijeje abatuye mu Karere ka Ngoma ko igihe cyigeze nabo bagakirigita ku madorali y’abakerarugendo.
Ibi n’ibikubiye mu migabo n’imigambi y’umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ Dr Frank Habineza wiyamamarije mu Karere ka Ngoma aherekejwe n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko.
Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamaza Dr Frank Habineza yerekeje mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo mu Kagari ka Karenge, akaba ariho ibikorwa byakomereje.
Mu migabo n’imigambi yagejeje ku barwanashyaka bari babukereye baje kwireberera uwo bifuza ko yazabayobora mu myaka itanu iri mbere, yabijeje ko igihe kigeze Akarere ka Ngoma gaturiye hafi y’umupaka wa Tanzania kumva ko bakwiriye kwita cyane kubyo batunze kugira ngo babibyaze umusaruro.
Ati “Mfite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo ariko bukomoka mu Karere, ku buryo ibyo tubona buri mu Karere cya kimeza, icyo Imana yatwihereye cyangwa icyabayeho mugihe cy’Umwami tukareba ukuntu twakibyaza umusaruro ku buryo n’aza modoka zose ziza zicaho z’abamukerarugendo bajya muri parike ya Akagera bazaza hano mu Karere ka Ngoma bakahasiga amadorali”.
Dr Frank Habineza avuga ko Akarere ka Ngoma gakungahaye ku bijyanye n’ubuhinzi bakwiriye kububyaza umusaruro uretse kuba bahinga cyane ibitoki kuko uretse ibitoki bivamo inzoga y’urwarwa ahubwo hari n’ibindi byinshi bakwiriye kubyaza umusaruro bishobora kuzamura ubukungu bw’Akarere. Ibintu yahuje no kubakira buri Murenge Uruganda rukora ibijyanye n’ibyo bahinga ku buryo yizeye ko bazatanga akazi ku bantu ibihumbi nibura 500 buri mwaka aho bizatuma ubushomeri bwugarije urubyiruko bugabanuka.
Aha Dr Frank Habineza yashimiye abaturiye Akarere ka Ngoma kubw’icyizere bamugiriye byatumye amara imyaka itandatu mu Nteko inshingamategeko abavuganira ibyo yari yibijeje mu migabo n’imigambi ye y’ubushize kuri ubu ibigera kuri 70% bikaba bimaze gukorwa aboneraho kubabwira ko n’ibindi yabagejejeho mu gihe bazongera ku mugirira icyizere bakamutora nka Perezida mu matora ateganyijwe tariki 14-15 Nyakanga 2024, ntakabuza imihigo izahita ishyirwa mu bikorwa mugihe kitarenze amezi abiri gusa.
Mu bindi Dr Frank Habineza yemereye abaturiye Akarere ka Ngoma harimo kububakira Kaminuza.
Ati “Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga kaminuza. Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi asize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye gutera imbere.”
Habineza ati “Nimutugirira ikizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona kaminuza kandi izazamura ubukungu bw’Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n’abandi bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage mu karere ka Ngoma.”
Dr Frank Habineza uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu arakomereza urugendo rwe rwo kwiyamamaza mu Karere ka Kayonza i Kabarondo.

Abarwanashyaka ba Green Party bari babukereye


