Mfite icyizere cyo kuyobora Abanyarwanda-Umukandida wa Green Party Dr Frank Habineza ubwo yatangiraga kwiyamamaza

admin
3 Min Read

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr Hon Habineza Frank yatangaje ko ubwo abaturage bamugiriraga icyizere cyo kumuhitamo bakamwamamaza nawe yahise yigirira icyizere cyo kuyobora Abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’uw’Abadepite, igikorwa cyabereye i Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarwanashyaka benshi b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, aho umukandida ku mwanya wa Perezida akaba n’umuyobozi w’ishyaka Dr Hon Habineza Frank n’Abadepite babarizwa mu ishyaka bari bamuherekeje.

Abarwanashyaka bishimiye kubona umukandida wabo Dr Hon Frank Habineza

Dr Hon Habineza Frank avuga ko icyizere agikura ku migabo n’imigambi yatanze kuva ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka 2017, dore ko ibyo yarijeje abaturage icyo gihe ibigera kuri 70 % kuri ubu bimaze bashyigikiwe muri gahunda za leta. 

Bimwe mu bitekerezo bagezweho harimo kuba barakoreye ubuvugizi umushahara w’Umwarimu kuri ubu wamaze kongezwa ndetse n’ikijyanye no kugaburira abana ku mashuri, gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi ikaba itanga igisubizo.

Bityo akaba ari naho bahera  basaba Abarwanashyaka babo kuzabatora kugira ngo bakomeze bakemure ibibazo bimwe na bimwe byugarije abaturage.

Dr Hon Habineza Frank mu migabo n’imigambi mishya yatangaje harimo ku kibazo cy’iminsi abantu bamara bafunzwe by’agateganyo, aha yagaragaje ko abantu bahura nibyo bibazo bakwiriye kujya bahabwa indishyi.

Mu biraje inshinga Dr Hon Frank Habineza harimo kuvuganira abafungwa igihe kinini muri gereza bivugwa ko ari agateganyo

Ati “Twe icyo dushaka turashaka kuvuganira bariya bantu bafungwa iminsi y’agateganyo bikarangira baheze muri gereza. Biriya bintu ntibikwiriye ni gute umuntu ashobora kumara umwaka wose abwirwa ngo n’iminsi y’agateganyo baracyashaka ibimenyetso barangiza bakazavuga ko ari umwere. Ibyo nibyo twifuza rero ko uwarenganye yajya ahabwa indishyi y’akababaro.”

Mu bindi kandi yagarutseho harimo kugaragaza uko ubushomeri bwugarije urubyiruko yafatira umwanya wo kuwubakuramo 

Mu mibare yagaragaje Dr Hon Habineza Frank ku kibazo cy’ubushomeri mu Rwanda yavuze ko 22% b’urubyiruko bari mu bushomeri, kandi ko azashyiraho inganda muri buri murenge zijyanye bishingiye ku bikorwa bigaragara muri iyo Mirenge igize igihugu yizera ko bizatanga igisubizo ku bushomeri ati “Nizeye ko nzatanga akazi ku rubyiruko rungana  n’bihumbi 500 ku mwaka.”

Yasoje asaba abarwanashyaka kuzamushyigikira kuko ibyo avuze babishira mu ngiro kuko batari nk’aya mashyaka avuga ibikorwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Ati “Turabasaba kuzanshyigikira ku mwanya w’umukuru w’igihugu mutora Dr Hon Habineza Frank hanyuma no ku kirango cy’inyoni y’akagoma ku mwanya w’Abadepite bahatanira imyanya mu Nteko nshingamategeko.”

Dr Hon Habineza umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party ahanganye na Philip Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Kagame Paul watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

Abadepite babarizwa mu ishyaka rya Green Party bari babukereye
Dr Hon Frank Habineza avuga ko afite icyizere cyo kuyobora Abanyarwanda
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *